vistiors n'ibihugu

Wednesday 25 March 2015

INKURU YA’URUKUNDO “NTAKO RUSA”

ubwo umusore witwa nyawe niberagamucyaro mbana nababyeyi banjye ubwo
nkaba narimfite umukobwa twakundanagawitwaga Keza nubwo twabaga
mucyaro ark ndetse tukaba twari abantubatifashije cyane iwabo wuwo

mukobwa keza bo bari batunze pe!!!  ubwo reronza gufata  gahunda yo
kuza i kigali,mbiganiriza ababyeyi barambuza arikonari namaze gufata
umwanzuro,keza rero namuhamagaye kuri phone mubwirakotwabonana mbere
yuko njyenda maze nkamusezera!,ubwo yampaye gahunda yukotwaza kubonana
nimugoroba!!nimugoroba byarageze anjyana ahantu kuga centre ubundi
turicara turaganiraangurira byeri ndetse na brochette (nkubwiye ukuntu
izo brochette zariziryoshye ntiwabyiyumvisha) turakomeza turaganira
nza kumubwira ko njyiye ikigali gushaka imibereho yindi nkava mucyaro,
yahise ambwira atiKeza:urankundanyawe:yego ndagukunda cyaneubwo ahita
anyegera cyn adyama mugituza ati"ibyo ugiye gukora byose
uzajyeuzirikana ko nkukunda cyn!"Nyawe:yego rwose nzajya
mbizirikana!keza:nsezeranya  ikintu kimwe!Nyawe:ikihe?Keza:nsezeranya
ko uzahora unkunda!!!nanjye mpita musubiza nti"nzahora nkunda ibihe
byose(kdi koko naramukundagacyn pe!!!)keza:ongera
ubisubiremo!nyawe:nzahora nkukunda ibihe byose!!ubwo yahise andeba
mumaso amara nkiminota ibiri andeba twese ntawuvugaarangije aransoma
ahita ambwirango ndagukunda cyn kdi ntuzirengagize ukonkukunda!!ubwo
byarangiye turataha ndamuherekeza mugeza iwabo nanjye mpita
njyendanihuta njyera murugo ariko numvaga umutima wanjye utari hamwe
kuko numvagakubaho ntabona Keza ntazabishobora! iryo joro
sinasinziriye narayentekereza ibintu byinshi ark nyine mugitondo
ndazinduka ndi kuri gahunda yokujya i kigali ubwo mugusohoka munzu
natangajwe no kubona keza ubwo ahitaampobera cyn ati chou nje
kuguherekeza!! ubwo koko yaramperekeje angezakuri tax ubundi ampa
amafaranga ibihumbi 20.000frw!!  ubwo nurira imodokanza kigali ark
ubwo rwose mumodoka nta mutima nari mfite!ubwo mukuza tugeze nyabugogo
nashatse yamafaranga ndayabura ndisaka sakanezaneza! ark ndaheba ubwo
bayanyibanye nayandi ibihumbi icumi 10000frwnari naribikiye kdi
mubyukuri ntamuntu numwe narinje dufitanye gahunda ikigali kdi na
famille twari dufite i kigali sinarinzi aho bari batuye!!!ubwo
nikoreye igikapu cyanjye nirirwa nzerera numva nataye umutwe kukontana
ticket yo kunsubiza murugo nari mfite kdi ntanahantu ho kurara
narimfite ubwo nazerereye nyabugogo yose ubundi ndangije nzamuka
kimisagaraubwo mukugenda hari umukobwa mwiza kdi ubona ko yiyubashye
yanciyeho yihutatelephone ye igwa hasi ntiyabimenya arakomeza
arigendera ubwo mpita nyitoramukurikira nihuta cyn ndamuhagarika
ahindukiye abona ukuntu nsa ahitaakomeza arigendera(ntiyari yamenyeko
nshaka kumuha phone ye)ubwo narakomejemwirukaho ubundi ndamwitambika
mpita mubwira mukinyabupfura nti"mwarimutaye telephone yanyu
ndayibatorera dore ngiyi!"  uburyo nabimubwiyebyamukoze kumutima areba
nukuntu ndi umukene byashobokaga ko phone yenayigurisha nkikenura
doreko yarafite phone zimwe zihenze kdi ikaba ihenda cyn!  ubwo
yahise.............. Episode 2 loading
  IGICE CYA 2
.
Ubwo yahise atungurwa cyane ubundi arambwira ati”kuki ubikoze”
ndamusubiza nti”njyewe sinjya ntwara ibitari ibyanjye’’ ahita ambwira
ati”ugiye he?’’ ndamusubiza nti”ntaho’’ mubwira ibyambayeho ko
banyibye amafaranga ndetse nkaba nabuze icyo kurya kandi nshonje
cyane!. Arambwira ati”ngwino tujyane murugo urye”. Ubwo naramukurikiye
ahita avuga ati”reka dutege moto” ubwo tuzijyaho turagenda tugeze aho
yabaga twahasanze undi mukobwa. Ubwo turicara ambaza uko nitwa
mubwirako nitwa “NYAWE” nawe ambwirako yitwa “NEMA” ubwo bazana ibyo
kurya byari ibiryo biryoshye cyane pe!!! Nubwambere narindiye sarade
na mayonnaise! nicyo kunywa cyari gihari maze nanjye ndizihirwa ndarya
ndananywa bihagije nubwambere nari ndiye neza nkahaga,ubwo Nema
arambwira ati”ubu nta mafaranga mfite ngo nkushimire kubwumutima
wagaragaje,ariko uzagaruke kuwagatandatu(ubwo hari kuwagatatu) nkuhe
ishimwe ryawe.ubwo yahise ampa ibihumbi bibiri ati”aka ni aga tike ko
gutaha ubwo uzagaruka kuwa gatandatu’. Ubwo nahise mubwirako ntaho
mfite ho kuba naje nturutse mu cyaro nje gushaka imibereho kandi
nudufaranga duke nari mfite batunyibye,ahita ambwira ati”mbana na
murumuna wanjye ndetse numukozi gusa,dufite icyumba cyabashyitsi ubwo
waza kurara ntakibazo mugihe ugishaka ahandi ho kuba”. Ubwo turakomeza
dusangira ako kunywa dore ko kari agasembuye ubwo njyiye kumva numva
phone irasonnye ndebye nsanga ni Keza,ubwo mpita mukupa kuko numvaga
ntari mumimerere yo kumuvugisha kubera abo twari turi kumwe.ubwo
wamukobwa nari nabonye nkihagera nawe yaje kumeza hanyuma Nema ahita
amubwira uko byagenze byose umukobwa byaramutangaje cyane!!!.Nema
ahita ambwira ati”uyu ni murumuna wanjye yitwa TETA. ubwo mukanya gato
nahise nsohoka hanze mfata phone ngo mbwire keza ibyambayeho,nkishyira
phone kugutwi ndi kumuhamagara nabonye Nema andi hafi mpita mbireka
ubundi dusubira munzu dukomeza kuganira mbatera urwenya mbese
bishimye.bigeze nijoro banyeretse aho ndiburyame,ninjiye mucyumba
mbona ni icyumba cyiza gisa neza bihambaye nibaza niba arinjye uri
buharare biranyobera ubwo narinjiye mfunga urugi ndaryama ubwo hari
nka saa tanu zijoro. Nahise mbona keza ampamagaye kuri phone ubwo
nditaba: nti’’allo ‘’ keza ati”umeze gute mukundwa? byari
byakugendekeye gute ko wankupaga? Ndamusubiza nti”ntakibazo nuko hari
umu boss wari ugiye kumpa akazi twari kumwe” keza ati”none se
urankunda?” mugihe ntaramusubiza numva umuntu akomanze kurugi
rwicyumba narindimo ati’’kingura nkubwire”(ryari ijwi rya
gikobwa).mpita nkupa phone,ubundi ndabyuka njya gufungura
urugi,nkifungura urugi mbona……………………………………..iracyakomeza…
IGICE CYA 3
.
Ni Teta murumuna wa Nema ahita ambwira ati’’twari twibagiwe kukwereka
aho douche iri kuburyo uramutse ubyutse mbere waza kuhamenya’’ tuva
mucyumba turagenda arahanyereka ubwo ngarutse nje kuryama arankurikira
araza yicara kugitanda atangira kunganiriza ambaza kubijyanye
nimibereho yanjye,mubwirako narangije amashuri yisumbuye ariko
simbashe gukomeza,mubwira ibyanjye byose ubwo yahise antira phone
yanjye ndayimuha(yari telephone ya ntakigenda) nkiyimuha hahita mesage
iturutse kwa Keza. Teta yahise afungura mesage abona iragira iti
‘’mukundwa nubwo utari hafi yanjye ariko ntuzishinge udukobwa
twutunyakigali ngo tukuntware’’ Teta amaze kuyisoma ampereza phone
ati’dore hari ukwandikiye’ mpita mfata phone nsubiza keza muri mesage
nti’humura ntagakobwa kakuntwara wowe urabaruta(Teta yarabirebaga) ako
kanya ahita ahaguruka arikubura aragenda ntanikintu ambwiye ahita
akubitaho urugi,ubwo nanjye ndiryamira. Mugitondo Nema yazindutse aza
kumbaza uko naraye ubundi aritunganya ubundi dusangira icyayi
turangije ajya kukazi, na murumuna we Teta ajya mukazi ariko yagiye
nta nijambo narimwe amvugishije.ubwo nasigaranye numukozi.nubwo nari
nturutse mucyaro ariko sinari injiji kuko kuko nari nararangije
amashuri yisumbuye, ubwo nahise natsa Raptop ya Teta ntangira kureba
ibyari birimo.ubwo nka saa saba mpita njya koga ubundi ndaza ndeba
mugikapu cyanjye mfata imyenda myiza narimfite kurusha iyindi yose
ndayambara koko nirebye mbona najye koko ndakeye,nahise nsubira kuri
raptop yabandi ubundi nirebera film muminota mike hari umukobwa wahise
aza aje kureba Teta araza ansanga muri salon ndi kureba film yurukundo
ubwo turakomeza turayireba turi kumwe ubwo muri film hari aho byageze
aho abantu basomana bimwe byabakuru ubundi ahita ambwira ati’’ibi bi
bintu nibyiza ndabikunda!’ numvishe numiwe nahise mubwira nti’ njye
sinzi nuko bikorwa’ ahita aseka cyane ubundi aranyegera
ahita……………………………………………………………iracyakomeza….
.
IGICE CYA 4
.
Ahita ambwira ati’’ndabona Teta atinze ubwo ndi bugaruke kumureba
nyuma’ akimara kugenda murako kanya beilla yahise aza,ansanga kuri
Raptop ye !! kubera ukuntu yari yandakariye yahise antongaya cyane
aranancyurira ati’ibintu byibiturage biza bikinira kubyo bisanze nta
soni’’ njye rero kuko narinziko ntahandi mfite ho kwerekeza  naciye
bugufi nsaba imbabazi nahise mupfukama imbere ndamubwira nti’ nukuri
mbabarira sinzongera mabuja’ ubwo nkimara kumupfukama imbere amarira
yahise amutemba mumaso ubundi asa nkuciye bugufi arampagurutsa ati
‘’umbabarire kuba nkubwiye nabi byatewe na stress mba nkuye
kukazi’’.mugihe ntarahaguruka Nema aba araje abaza Teta ati’’ ko Nyawe
agupfukamye imbere nikuberiki? Teta ahita yongera arirakaza ati’’
musanze kuri Raptop yanjye’’ Nema biramubabaza cyane. Nari
nabategereje ngo tuze gusangirira hamwe ubwo tujya kumeza turarya Nema
arambwira ati’’rwose umukobwa wese wakubona wambaye gutyo yakwifuza
pe’’ numvaga ari kwiterera urwenya yivugira ! arongera ati ‘’nukuri
uri mwiza’’ njye ndamubwira nti’’ wowe uri mwiza birenze haba inyuma
ndetse mu kumutima biragaragara’’ aramwenyura ati’’ oya maama’’ ati’’
harya wize ibiki muri secondaire’’ ndamusubiza nti’’nize
electronique’’ ati’’ uziko aho nkora hari akazi kajyanye nibintu
nkibyo’’ numvaga yiganirira. Kumugoroba Nema yaragiye nsigarana na
Teta ubwo yaje kunyegera arambwira ati’’ rwose kare nakubwiye nabi
ariko unyihanganire’’ yahise ansoma kwitama ubundi ajya mucyumba cye!!
Nema nyuma yaragarutse ansanga mucyumba ambwirako ngomba kwitegura
nkazajya mukizamini cy’akazi ko amaze kuvugana na boss we! yahise ajya
mucyumba cye!! Hashize akanya nibwo Teta yahise aza arampamagara ngo
tujye mucyumba cye anyereke icyo mufasha(nubwambere naringiye
kuhagera)ubwo ndamukurikira agenda amfashe murubavu tugeze mucyumba
twicara kuburiri ahita ahaguruka ubundi aragenda afunga
urugi…………………………………………………..iracyakomeza
.
IGICE CYA 5
.
Ubundi arangije gufunga urugi yumva hari ukomanze afunguye asanga ni
umukozi ahita amubwira ati’’hari umuntu ugushaka muri salon(yari
wamukobwa wari waje kumureba kare akamubura) ubwo nanjye mpita nsohoka
nisubirira mucyumba ndaramo ariko numva ndi kwibaza kubijyanye
nikizamini kumunsi ukurikiye.naraye ntagohetse. Ubwo mugitondo nibwo
Nema yaje agakomanga kurugi rw’icyumba narindimo ahita ambwira
ati’’burya cya gihe nimugoroba nagendaga naringiye kukugurira aka ga
costume kugirango ariko ujyana mukizamini’’ nahise numva ibyishimo
bintashye!!! Ahita ayimpereza ati’’reka mbe nsohotse ubanze uyambare
nurangiza umbwire nze ndebe uko ikumezeho’.arasohoka mpita mfata
costume ndayambara mbona irambereye kuburyo budasanzwe !!! mpita mfata
telephone mpamagara keza mubwira ko njye gukora ikizamini cy’akazi
ahantu, keza ati’cherie nkwifurije gutsinda kandi ndagukunda
cyane’nanjye nti’nanjye ndagukunda’’ ubwo Nema ahita agaruka abonye
ukuntu costume yanguriye imbereye ati’’nzakora ibirenze ibi kure’
arakomeza ati’aka nakantu gato cyane. Ubwo twahise tujya kumeza dufata
ka cyayi turangije duhita twinjira mumodoka ye turagenda anjyeza aho
nagombaga gukorera ikizamini ubundi nawe arakomeza yigira mukazi ke
yasize ambwiye ko ari buze kugaruka kuntwara.nagumye aho ntegereje
gukora ikizamini cy’akazi nyuma twaje gukora ikizamini turi abantu 40
kdi bari bakeneye abakozi2 kdi mubo twakoranye ikizamini hari harimo
nabarangije kaminuza. Ubwo nyuma ikizamini cyararangiye batubwirako
abatsinze bazamenyeshwa nyuma yiminsi itatu. Narasohotse ngeze hanze
nsanga Nema yarantegerereje hanze mpita ninjira mumodoka turagenda
mbona aparitse ahantu ubundi arambwirango arashaka ko tubanza tukajya
ahantu hatuje tukaganira,ubwo tujyayo turaganira mugihe turi kuganira
ahita amfata mukiganza akimara kumfata mukiganza ako
kanya………………………………………………………………………..……Iracyakomeza
IGICE CYA 6
.
Phone ye ihita isona ahita ambwira ati’ sory ni boss reka mbanze
muvugishe’’ ubwo baravugana najye nkomeza kwikubitira agafi Nema yari
yanguriye(kari karyoshye birenze) barangije kuvugana Nema arambwira
ati’’cherie boss ngo afite ikirori iwe murugo yarantumiye none
ndashaka ko tuza kujyana’’ nanjye nti’ntakibazo rwose’’ubwo twavuye
aho ngaho turataha Nema aba agiye kuryama najye njya kuruhuka ubwo
mugihe nkiri gutora agatotsi mbona phone irasonnye,ni Keza
waruhamagaye nti allo,ati’’allo cherie umeze gute se ? nti’’ntakibazo
rwose’’ keza ati’’nkufitiye inkuru nziza’’ nti’iyihe se hon… ubwo
network ihita icika, ibyo kuryama mpita mbireka nigira mururi salon
nicarana na Teta tureba film ubwo nyuma arahaguruka aragenda anzanira
juice mukuyinywa numva harimo akantu gasharira ariko sinabyitaho cyane
maze gusomaho nka kabiri Nema ahita aza arambwira ati’’itunganye tujye
hahandi’’ (ubwo Teta byahise bimucanga)  juice nahise nyitereka kumeza
ubundi njya keitegura narangije nawe arangije ubundi ahita yatsa
imodoka turagenda twaragiye tujya mukirori cya boss we,byari ibintu
byiza pe !!,ariko icyantangaje nuko umuntu wamubaza umusore bari kumwe
Nema yahitaga asubiza ngo ni cherie we akunda cyane ! numvishe
bindenze byagaragariraga amaso ko Nema ankunda,ariko nanone keza nari
narasize mu cyaro mugihe cyose twari twaramaranye ntiyari yarigeze
ahwema kunyereka ko ankunda ndetse no kunyitaho uko abishoboye.
Numvise mumutima wanjye noneho hatangiye ikintu gishya.ubwo nyuma
twaratashye turi mumodoka dutaha nibwo Nema yaje kumbwira ati’’buriya
sinzi uko nabikubwira nako nkeka ko utabyumva gusa niko bimeze nsigaye
numva nkukunda cyane pe,nanjye sinzi impamvu gusa nasanze byabaye’’
njye nahise nisekera kuko numvaga kuko numvaga tutari murwego
rumwe,ahita ambaza ati’’ko ubisetse ?’’ nti’’sukubiseka ahubwo
ndabyishimiye.ubwo twaje kuhagera.kuko bwari bwije Nema yahise ansoma
kwitama arambwira ati’’ugire ibitotsi byiza’’ ahita ajya kuryama
nanjye mpita njya mucyumba ariko mbere yo kuryama mbanza kujya muri
doucher ubwo nkigera muri doucher maze gukuramo esuime ntakintu
nakimwe nambaye ubwo ako
kanya………………………………………………………………………………….Iracyakomeza              .
IGICE CYA 7
.
Mbona ivuye kuri Teta(nari najyanye phone muri docher)ivuga ngo
nurangiza koga uhite uhitira mucyumba cyanjye nkwereke,ubwo ndangije
koga nabanje kujya mucyumba cyanjye ubundi ndambara ndangije njya
kumureba mucyumba cye,nagezeyo ahita ambwira ati’’harakantu
naguteguriye,ubwo ahita akora iruhande rwigitanda ubundi azamura
igikapu cyari gihari ubundi aragifungura akuramo….ati’’iyi Raptop
niyawe !!! byaranshimishije cyane mpita muhobera nawe ahita andyama
mugituza tumara nkiminota ibiri ntawuvuga ubundi ahita ansoma mugihe
tukiri muribyo rwumva nema arimo kuza,duhita twijijisha dutangira
kwikandisha Raptop nkabantu bahugiye kuri document,ubwo nema aba araje
ambwirako ashaka ko tuvugana mbere yuko asinzira…. Ubwo turagenda
tugera mucyumba cye nicara kugitanda ahita amfata mukiganza arambwira
ati’’nashakaga ko dusengera hamwe mbere yuko dusinzira.twarasenze
arangije arambwira ati’’urare neza mukundwa,arongera ati’’kandi
ndagukunda.ahita ansoma ku itama arambwira ati’’ngaho jya kuryama dore
burije cyane’’ nahise njya kuryama ariko numva ntazi isi ndimo
nibazaga aho njye na Nema aho duhuriye kuburyo ankunda nkumva
simbyiyumvisha.natekerezaga Teta nanone nkibaza icyo agamije
kikanyobera.ubwo ndyamye Keza aba arampamagaye nditaba nti’’allo’’,
keza’’bite chou ?’’ nti’’nibyiza’’ ati’’sha ndagukumbuye,nonese ubu
wabonye akazi ?’’ nti’’yego nabonye akazi rwose’’ ati’’nonese ubahe
ubana nande ? nti’’nahise nkodesha inzu ubu ndibana rwose pe
!!(Naramubeshyaga) ati’’ndagukunda cyane’’ nti’urakoze cyane’
ati’’ariko ko utagishaka kumbwirako unkunda ninde wakuntwaye ?’’
nisetsa nti’’oya rwose ntawe rwose nanjye ndagukunda cyane’’ ubwo
twarangije kuvugana ibitekerezo birandenga neza neza,narongeraga
nkatekereza Keza ukuntu tukiri kumwe yanyerekaga ko ankunda kandi
akitanga bishoboka mubushobozi bwe bwose,nanone natekereza kuri Nema
nawe nkabona ntacyo adakora ngo anyereke ko ankunda.Teta nawe
yageragezaga kungusha mucyaha buri munsi.ubu rero nibwo urugamba rwari
rutangiye neza.ubwo nararyamye bucyeye nkuko bisanzwe Teta ajya kukazi
ariko mbona Nema we ntagiyeyo arambwira ati’’uyu munsi sindi bujye
kukazi turirirwana’’yaragiye ategura amafunguro ya mugitondo,mbega
umureti yatetse ukuntu waruryoshye(nubu ndawibuka nkumva mbuze
imbaraga zo gukomeza kwandika iyi nkuru) twarasangiye ubundi turangije
arambwira ati’’ati uyu munsi umukozi ntari buteke(nahise nibaza niba
turi bubwirirwe).Nema ahita akomeza ati’’ahubwo uyu munsi ninjye uri
bugutekere.yahise atuma umukozi guhaha,nanjye niyicarira muntebe araza
andyama mugituza nahise nibuka bwa mbere ubwo nendaga kuva mucyaro
ukuntu keza yandyamye mugituza akambwira ati’’nsezeranya ko uzahora
unkunda’’ kandi koko nari narabimusezeranyije.ibitekerezo byahise
bimbana byinshi,Nema ahita ambaza ati’’ariko ko numva umutima wawe
utera cyane’bigenze gute ?’’ nti’’ntakibazo Rwose’’ bwo nyuma umukozi
avuye guhaha Nema yahise ajya gutegura amafunguro,mugihe ari guteka
naragiye mpagarara mumuryango wigikoni ariko we atazi ko mpari,mbona
ukwitanga ndetse numwete afite numva binkoze kumutima ubwo muturuka
inyuma buhoro buhoro kuburyo atari bumbone ubundi
mpita………………………….Iracyakomeza….
.
   IGICE CYA 8
.
Mufata munda muturutse inyuma aratungurwa cyane arambwira
ati’urantunguye cyane ariko nanjye nzagutungura muburyo utakekaga’’
ubwo nahise mufasha gutegura nkajya mukatira ibitunguru ndetse nutundi
nshoboye ubwo byarahiye ubundi tujya kumeza ariko ibiryo Nema yari
yatetse ukuntu byari biryoshye sinabisobanura ngo ubyumve,twararangije
twirebera film njyewe kuko nari mvuye mu cyaro vuba film narinzi
nizimigeri n’ingumi gusa kuko mucyaro kuga centre nizo twareba ariko
we yahise ashyiramo iyurukundo turayireba muri film hari aho
yanjyeraga nkumva noneho kuba ndi kumwe na Nema byo ari
agatangaza.nyuma nema yarambwiye ati’buretse gato ndaje aragenda ajya
mucyumba cye zana akantu kambarwa kukuboko arangije arakanyambika kari
kanditseho ngo’’i love you’’ arangije arambwira ati’’nkaguhaye kuko
nkukunda’ naramushimiye ariko rwose numvaga Nema namaze kumukunda pe!
Ubwo nahise njya kuryama Nema nawe ajya kuryama,ubwo bigeze nka saa
kumi nebyiri zumugoroba Teta yarampamagaye arambwira ngo musange
kukabari kari hafi aho.nahise mbyuka ndahamusanga ubwo yahise atumiza
iki liquer ntibuka uko kitwa ubundi turakanywa dushoje ubwo mukujya
guhaguruka beill byaramunaniye ariko nyine njyewe nkumugabo
nashoboraga kugenda,ubwo Teta naramuteruye njyenda murandase ariko
yari yasinze cyane pe!! Ubwo turataha kuko bwari bumaze kwira ntabantu
benshi batubonye,twaragiye tugerayo turinjira mpita njya kuryamisha
Teta twinjiye mucyumba negekaho urugi njyana Teta kuburiri maze
kumushyira kuburiri nanjye nahise musinzirira iruhande twese
twarasinzirye mpaka mugitondo nkangutse nsanga naraye mucyumba cya
Teta ari ndebye mbona Teta uko namuryamishije niko akiryamye
ntarakanguka nagato,ubwo nahise nsohoka mucyumba nihuta mugusohoka
mucyumba kandi bigaragara ko mbyutse nahise nkubitana na
Nema……………………………………………………………..Iracyakomeza…
.
          IGICE CYA 9
.
Duhuza amaso ahita ambaza ati’’waramutse neza?’’ nanjye
nti’’yego’’(mfite ikimwaro kinshi) ubwo ahita yikomereza ajya
kwitegura ngo ajye kukazi najye mpita njya mucyumba cyanjye ubwo Teta
ahita aza yirukanka arambaza ati’’Nema yabimenye ?’’ nanjye nigize
nkaho ntacyo nari nabaye nti’’oya ntiyabimenye kuko naje nkuhetse
nkoresha uburyo bwose bushoboka kugirango atakuvumbura’’ ati’’yoooo!!
wakoze cyane pe uyu munsi sindi bujye kukazi ndirirwa hano kuko ndumva
ntameze neza’’ nanjye nti’’ok ntakibazo’’ ubwo Teta ajya muri douche
njyewe mpita nigira muri salon ubwo Nema aba araje arambwira
ati’’nyawe wanjye nkumbuye kuganira nawe birambuye’’ nanjye
nti’’nanjye ndabikumbuye pe!! Ati’’reka nkwibarize gato buriya wari
wakundwaho ngo wumve uko bimera?’ nanjye nisetsa cyane nti’’yego
nakunzweho nzi uko bimera’’ Nema ati’’buriya se umuntu akoze
ibishoboka byose ngo akwereke ko agukunda agakora ibigaragarira amaso
nibyo utabonesha amaso wowe byatuma umukunda nanjye nti’’mbaye nta
mukunzi mfite se niki cyambuza kumukunda?’’ Nema ati’’reka mbe ngiye
turi buganire ngarutse’’ ubwo yagiye kugenda yinjiye mumodoka mpita
mubwira nti buretse kugenda mpita nza negera imodoka mfungura
umuryango ubundi musoma ku itama ndamubwira nti’’ugire umunsi mwiza
kandi Imana ikundindire,Nema nahise mbona atunguwe cyane kuko ibyo ni
ubwambere nari mbikoze mbona abuze icyo arenzaho ubundi ahita yatsa
imodoka aragenda nta rindi jambo narimwe ambwiye,ubwo nanjye nahise
nsubira munsu ntekereza nti’’ibyo nkoze nta gaciro abihaye koko?’’
ndagenda nicara muri salon Teta aba araje anyicara iruhande arambwira
ati’’buriya rero ubu nibwo mbonye umwanya wo kukubwira icyo nashatse
kukubwira kuva kera’’ arambwira ati’’ahubwo mbere ya byose reka ntume
umukozi aha ruguru azane ako kunywa kuko burya umuti wumuriro ni
umuriro’’ ubwo ahita atuma umukozi indi liquer nini cyane,muminota
micye umukozi yarayihagejeje,ariko narebaga iyo liquer nkumva ngize
ubwoba,Teta nawe rero ntiyatinze kunsukira mukirahure ahita
ampereza,nawe afata akarahure ashyiramo kuberera ukuntu nari nayitinye
narijijishaga nkasomaho gake cyane gashoboka kumbi simenye ko nawe
yijijishaga ntasomeho ubwo turakomeza buri wese aziko ari kujijisha
mugenzi we,hahahahahah mbese burya koko indyarya ihimwa
n’indyamirizi,ubwo byakomeje gutyo noneho mpita mfata umugambi wo
kwisindisha,mpita nigira nkuwo inzoga zishe neza neza,ubwo mpita
ntangira kwisindisha ubundi nisinziriza muntebe ubundi Teta ahita
atereka akarahure kumeza ubundi araza arampagurutsa arandandata
anjyana mucyumba cye ubundi afunga urugi andyamisha kuburiri ubundi
ahita ankuramo ishati ubundi…………………………………………………………………………Iracyakomeza…
.
IGICE CYA 10
.
Ako Kanya Yumva Imodoka irinjiye,ubwo Nema yaragarutse Teta ahita
asohoka ajya kumusanganira,asiga ndyamye kuburiri bwe,monye asohotse
nanjye mpita mfata mfata ishati yanjye ubundi njya mucyumba cyanjye
nkihagera mbona Teta ari kuhasasa sinabyitaho mpita ninjira ahindukiye
duhuza amaso aratungurwa cyane kuko yaraziko nasinze niko guhita
ambaza ati’’ ni wowe?’’ nanjye nti’’oya ntago arinjye’’ ati’’ mubuzima
singera nkwizera narimwe’’ ndamubwira nti’’ njyewe nigute nakwizera ?
uracyeka ibyo wakoze aribyo byatuma nkwizera ?’’ dutangira gutongana…
Nema aba arahageze ati’’ ko mutongana byagenze gute ?’’ Teta
ati’’Nyawe yansabye ko turyamana mbyanze ashaka kunkubita’’ Nema
amarira yahise amuzenga mumaso ahita yicara kuburiri bwanjye ararira
nanjye numva mbuze icyo numva amarira agiye gutakara.ako kanya phone
irasona ni nimero itazwi(Private number) mpita nitaba nti’’allo’’
Uhamagaye’’ni nyawe tuvugana’’ Nyawe’’yego niwe’’ Uhamagaye’’hano ni
muri sosiyete yitwa….hamwe uherutse gukora ikizamini cy’akazi’’
Nyawe’’Yego’’ Uhamagaye’’twashakaga kukumenyesha ko watsinze’’
Nyawe’’ooooohh!!! Murakoze cyane’’ Uhamagaye’’ubwo rero ejo saa yine
uzaze gusinya kontara’’ Nyawe’’yego kandi murakoze cyane’’ Mpita
iyegamiza Nema ndamubwira nti’’mbabarira umpe umwanya nkusobanurire’’
ahita ahaguruka aranyishikuza ati’’ntakintu nkeneye kumva umbwira’’
ahita agenda arira ati’’ubu koko wamburanye iki ?’’ nanjye ibibazo
byahise bimbana urusobe neza neza Teta we yari yahise yigendera.nyuma
Teta yaraje arambwira ati’’nundi munsi,menyako Nema ataruwawe ntanaho
muhuriye. Mpita ndamubaza nti’’ubu se koko ibi ubikoreye iki ?’’
ati’’byose nshobora kubihindura uramutse nanjye unkoreye ibyo
nshaka,kandi wakanga ukabura intama n’ibyuma,ariko ubu ntano
kukwinginga guhari ahubwo reka nigendere’’. yahise asohoka nsigara
numva nataye umutwe,nyuma twaje kujya kumeza turarya ariko ntanumwe
wavugishaga undi twese twari ducecetse,nyuma Teta ahita ahaguruka
aragenda.numvishe ariyo mahirwe mbonye yo gusobanurira Nema ariko
nageragezaga kuvugisha Nema agahita arira,nanjye ikiniga kikamfata
nkabura ijambo narimwe ndenzaho.nibwo Nema yahise ambwira
ati’’mbabajwe nuko ntacyo ntagukoreye ngo ubibone ko nkukunda ariko
ntiwabyemeye’’ nti’’nyamara Teta arambeshyera …. Ahita anca mu ijambo
ati’’cecekaho ntiwongere ntiwongere kugira icyo uvuga,ahita ahaguruka
arambwira ati’’mugitondo sinakwiboneye ubyutse mucyumba cye?’’ mpita
nibuka ko koko mugitondo twahuye nsohokamo.Mbura icyo nsubiza ntangira
kuvugishwa nti’’nyine,urabona,nako urebye,mbese,… ati’’rero ntiwongere
kugira icyo ubeshya’’ ako kanya phone yanjye ihita isona ndebye mbona
ni…………………………………….Iracyakomeza………… IGICE CYA 6

ni…………………………………….Iracyakomeza………… IGICE CYA 11
.
 Ni Teta umpamagaye mpita mukupa,arongera arampamagara nabwo
ndamukupa.Nema ahita yigira mucyumba cye nanjye nsigara muri salon
nikimwaro kinshi cyane nabuze icyo mfata nicyo ndeka ariko natekereza
ukuntu Nema ariwe wamfashije nkigera mumujyi nkibuka ibyo yankoreye
nkumva ngize agahinda ko kuba ababaye,ndongera ntera agatima kuri keza
igihe naringiye kuva mu cyaro ibyo twavuganye ubwo yambazaga
ati’’urankunda?’’ ndamusubiza nti”yego ndagukunda cyane” ubwo ahita
anyegera andyama mugituza ati”ibyo ugiye gukora byose naho ugiye hose
ntuzigere wirengagiza,uzahore uzirikana ko nkukunda cyane!”ndamusubiza
nti”yego nzahora mbizirikana” arongera arambwira ati”nsezeranya ikintu
kimwe!” ndamubaza nti ikihe? Arambwira ati”nsezeranya ko uzahora
unkunda” nanjye ndamusubiza nti”nzahora nkukunda ibihe byose”(kandi
koko naramukundaga cyane pe!!!!) keza arambwira ati”ongera
ubisubiremo” nanjye sinajuyaje nahise mbisubiramo ndamubwira
nti”nzahora nkukunda ibihe byose” ubwo yahise yahise andeba mumaso
amara iminota nk’ibiri twembi ntawuvuga arangije aransoma ahita
ambwira ati”ndagukunda cyane kandi ntuzigere wirengegiza ko
nkukunda’’(agace kambere) ibyo byose mbitekereje numva mbuze
amahoro.murako kanya hahise haza umukobwa witwa Ketia(ni wawundi waje
kureba Teta akamubura,biri mugace ka gatatu).ubwo aba araje aranyegera
ati’’ko utishimye byagenze gute? Nti’’oya ntakibazo da nuko gusa
numvaga naniwe gusa ariko ntakindi’’ ati’’oya nabibonye ko ufite
ikibazo’’ arakomeza ati’’kandi rwose umusore mwiza nkawe ntukwiye
guhangayika pe’’ mpita nimwenyuza bya ntakigenda nti koko se ?
ati’’yego nibyo’’ ati ko ejo nashakaga ko wazaza murugo tugasangira
birashoboka ?’’ nti’’yego birashoboka ntakibazo’’ ati’’noneho rero
ubwo Teta adahari reka ntahe ubwo nahejo’’ yahise ataha.ndamwitegereza
kubera ukuntu yari umukobwa mwiza kandi uteye neza cyane,yatera
intambwe nkamukurikiza amaso… nahise njya kuryama.nyuma naje kubyuka
ndagenda nicara muri salon Teta araza anyicara iruhande ati’’nanubu
utarabona ko byose bishoboka’’nahise numva njyize umujinya ariko nyine
ntakindi nari gukora,nahise nicecekera ubwo byageze nimugoroba tujya
kumeza turya ntawuvugisha undi tukarebana gusa.Nema twakubitana amaso
amarira akamuzenga mumaso najye nkumva njyiye kurira ariko nakumva
njyiye kurira nkahita niyahuza ibiryo.ubwo turi kumeza nibwo Teta
yahise avuga ati’’……………………………………………………Iracyakomeza
           IGICE CYA 12
.
Njyewe nyawe amaze kundambira’’ nahise numva nkubiswe ni nkuba ariko
kuko narinziko nabonye akazi igisigaye arugusinya kontara ubundi
nkatangira akazi,nahise ntekereza nti’’ngomba guhita njya gukodesha
ubundi nkibana’’ibyo nabitekerezaga turi kumeza ubwo Teta nyuma yo
kuvuga gutyo Nema yahise amubaza ati’’hanyuma se niba umurambiwe ?’’
Teta ati’’nyine ndagirango….atararangiza phone ye ihita isona ahita
ahaguruka ajya kwitaba hanze nsigarana na Nema ariko numva ntaho
nahera muvugisha.we ahita ambwira mw’ijwi rituje
Nema ati’’aho wakoze ikizamini cyakazi baguhamagaye ?’’
Nyawe’’yego bampamagaye’’ Nema’’Nabikugiriyemo ndetse na boss ushinzwe
ibyo uzakoramo twarabonanye,ubwo ejo uzagenda usinye kontara ntakindi
kizakugora’’ Nyawe’’rwose warakoze cyane sinabona uko nkushimira’’
Nema ‘’uko wanshimiye narabibonye’’ Nahise numva agahinda
kanyishe..numva amarira anje mumaso nawe mbona amarira ahise amutemba
kumatama mpita mpaguruka ndagenda ndamwegera ndamuhanagura ubwo andeba
mumaso ati’’ubu koko…..’’
Teta ahita agaruka najye mpita nsubira kwicara aho nari nicaye
turijijisha twigira nkaho ntacyabaye ubwo Teta ahita anyoherereza
mesage kuri phone igira iti’’wikomeza kwirebesha Nema cyane kuko
ntacyo byakugezaho’’ numvishe andakaje ariko ndihangana ubwo uwo munsi
warije maze turaryama.mugitondo narazindutse nditegura Nema agiye
kukazi arantwara angeza aho naringiye gusinya kontara,ubwo
narahagumye.nyuma naje kubonana numuyobozi waho ubundi turavugana
nyuma nsinya kontara.nari kuzajya mbembwa ibihumbi maganabiri
kukwezi(200.000frw)kumwezi. Boss ati’’rero ubwo uzatangira akazi
kuwambere ku italiki……  nti’’yego rwose murakoze cyane. Numvishe kuba
mbonye akazi ari ibyishimo bidasanzwe pe.Nahise nitahira ntaha
nibyishimo byinshi sinigeze mpamagara Nema nahise ntaha.nageze murugo
mpita ndyama.nyuma mpita mpamagara Keza mubwirako nabonye
akazi.byaramushimishije cyane. Yongeye kumbaza icya kibazo
ati’’urankunda’’ nanjye naramusubije nti’’ndagukunda’’.twarangije
kuvugana ndaruhuka,nyuma nza kubyuka njya gusura wa mukobwa
Ketia(umukobwa wari wansabye kumusura kumunsi wari wabanje).ubwo
nafashe urugendo njyayo,nanjyezeyo ndakomanga barankingurira  ninjiye
mugipangu mpita nkubitana nikibwa kinini cyane kimeze nk’intare kiba
kiraje kinyegera kubera ubwoba nari mfite mpita nirukanka  nacyo
sukunyirukaho dukora cross tuzenguruka igipangu cyose dukata mugikari
tukanyura ruguru yinzu tugakata hose ikibwakimereye nabi ariko
nirukanka ndi no gusakuza uko nsakuza imbwa ikongera umuvuduko nanjye
nkawongeza ubundi urugo sukuruzenguruka neza neza ndarumara ubwo
njyiye kubona mbona………………………………………………………………Iracyakomeza
.
IGICE CYA 13
.
 Papa we arasohotse ahita ategeka imbwa guhagarara ahita ambaza
ati’’wowe urinde?,uruwahe wowe uza gukorera siporo murugo rwanjye?’’
ndavuga nti’’ariko sinarindi muri siporo’’ ati’’none kuki wananizaga
imbwa yanjye uyirukansa?’’ nti’’oya rwose mumbabarire sinjye
wayirukansaga pe’’  ati’’ubundi se urashaka iki hano?’’ ntangira
kudidimanga nti’’nyine,mbese,ni nkakwakundi,urebye,.. ati’’ko urya
indimi uragenzwa niki?’’ nti’’mbese nashakaga Ketia’’ ati’’ngo
nde?????????” noneho ndamubwira ntanubwoba nti”ndashaka umukobwa wawe
ketia’’ ati’’ok,ngaho ngwino munzu’’ ndatekereza nti’’ubu sinjyiye
gukubitwa ra?’’ ariko kuko numvaga nabonye akazi kibihumbi maganabiri
numvaga ko nubwo ntarafata umushahara wambere ariko nyuma yukwezi
nzaba ndumwe mubakire icumi bari muri  Kigali(niha akanyabugabo)
ubundi ndinjira nigize umunya Kigali nkuramo inkweto kuko nari nambaye
amasogisi yacitse nayo nyakuramo nyasiga munkweto ndagenda nicara
muntebe zari zimeze nkuburiri.papa ketia ahita akinga urugi araza
yicara hakurya ati’’harya urashaka nde?’’ nti ndashaka umukobwa wawe
ketia,ahita ahamagara cyane ati’’ketia..,Ketia ari mucyumba cye
ariba.. papa we ati’’ngwino hari ugushaka’’ ketia ati’’ndaje’’… papa
we ahita ambwira ati’’ntukongere kuza gukorera imyitozo murugo rwanjye
ujye ujya ahabigenewe” nti’’yego sinzongera’’  ubwo Ketia aba araje
ageze mumuryango ati”haguruka umpobere’’ nanjye kugirango nemeze
papawe mpita mpaguruka ubundi umukobwa we mugwamo birenze!!!!, ahita
ambwira ati’’nari nkukumbuye’’(kandi kumunsi awari wabanje twa twari
turi kumwe) ahita ambaza ati’’ko watutubikanye se? nanga kumubwira ko
imbwa yabo twakoranye amasiganywa mpita mubwirako aruko naje nihuta
papa we nawe ntiyahita abimubwira,ubwo turaganira aranyakira mbona
rwose numwana mwiza kandi ugira urugwiro numva biranshimishije
cyane.hari ikintu cyakundaga kuba buri gihe iyo nabaga ndi kumwe nundi
mukobwa twishimye,no kuri iyo nshuro byarabaye.nahise mbona message
iturutse kuri Keza dore ibyari byanditsemo: chou ndagukunda cyane
kandi nawe wansezeranyije ko utazampemukira.Ese koko nibyo
ntiwambeshye?.ubwo nahise mpinduka,kuko rwose keza naramukundaga niwe
wari waranyigisheje urukundo icyo aricyo kandi yari yarakoze
ibishoboka byose ntacyo nari narigeze muburana.ubwo Ketia yahise abona
ko mpindutse ahita ambaza ati’’ubaye iki cherie?’’ nahise ntungurwa
nukuntu anyiyegereje akanyita Cherie! Ako kanya papa we yahise aza
asakuza ati’’Wamusore we nari nagize ngo nukwirukanka gusa none
wirukanse murugo rwanjye umenera irangi ijerekani yose! Ibi byo
sinabyihanganira!!
.
IGICE CYA 14
.
Yahise ambwira ati’’ntuva aha utishyuye irangi wamennye’’(kandi ubwo
mumufuka nari mfite ibihumbi bibiri gusa) ubwoba buranyica neza neza
numva mbuze uko mbigenza njyiye kumva numva Ketia aravuze ati’’papa
nukuri umbabarire irangi ninjye warisitayeho
rirameneka’’(yaramubeshyaga yaranyitangiye) papa we ati’’ngwiki? Niyo
yaba ari wowe urabinsobanurira nturi bunkire’’ ubwo papa we ahita
yikubura aragenda. Ketia arambwira ati’’papa nyine nikuriya tumutunze
iyo yarakaye avuga nabi’’ ndi kwiruhutsa mumutima nti’’urakoze cyane’’
bumaze kwira nti’reka ntahe’’ ati’’reka nze nkuherekeze kandi wakoze
cyane rwose’’mpita njya kumuryango mfata yamasogisi yanjye yacitse
kugirango atambona ndi kuyambara mpita nijijisha ndamucunga nyabika
mumufuka wipantalo,ubundi nambara inkweto,araza dusohaka munzu tugenda
mufashe murubavu(kwarukugirango cya kibwa cyabo kitongera
kunyirukankana)sinjye warose turenga igipangu mukugenda amperekeje
twagiye tuganira
Nyawe’’uri umwana mwiza cyane pe. imico yawe nayikunze’’
Ketia’’(amwenyura)hahah kuberiki se? Nyawe’’ugira ukwitanga wita
kubandi nabyishimiye  cyane’’
Ketia’’koko se?ubikurije kuki? Nyawe’’wanyitangiye’’ Ketia’’biriya nibisanzwe’’
Nyawe’’niba binasanzwe ariko wakoze cyane pe’’ Twarakomeje turagenda
tuza guhura numusore ntazi, Ketia aramusuhuza najye ndamusuhuza ariko
sinari muzi.tugeze imbere Ketia arambwira ati’’sha reka nkusezere rero
ntahe buriya ndi bukuvugishe’’ yahise ansoma kumunwa mumuhanda rwagati
aho bose babibona mpita numva ngize isoni.yarakasen arataha najye
nkomeza imbere njyenda ndeba hasi kubera isoni ubwo nubuye amaso mbona
Nema na Teta bari mumodoka ubwo mpita nihisha hepfo yumuhanda,ubwo
mukujya munsi yumuhanda nahise mpanuka kugakingo kari gahari
ndavunika,nibwo abantu bahise baza kureba ibibaye ubwo Nema yahise aza
baranterura banshyira mumodoka banjyana kwa muganga,ubwo ndi
kwamuganga nibwo nagiye kubona
mbona…………………………………………………………………...Iracyakomeza
GICE CYA 15
.
Mama wa keza ari  aho kwivuriro mbura uko mbigenza nibaza uko mbigenza
ndaheba kuko numvaga mama keza nambona ari bumbaze ibibazo byinshi
akambaza akambaza umukobwa wanzanye kwa muganga tuziranyehe agahita
abibwirakeza kuko yarabizi ko dukundana.nari naketse rero ko ari
umuntu yajegusura aho kwivuriro ariko ariko natangajwe no kubona
mukanya gato yambaye itaburiya mpita numva undi muganga aramubwiye
ati’’jya kwita kuri uriya musore uri kugitanda cya gatatu’’ numvishe
noneho binshikiyeho ubwo Nema yaranyicaye iruhande njyewe ndyamye kuko
nari navunitse,ubwo ako kanya phone ye ihita isona ahita ayitaba…..
arambwira ati’’kukazi baranshaka byihutirwa hari raporo ngomba guha
boss mugitondo akayijyana munama’’ reka njyeyo ndagaruka vuba.
Ndamubwira nti’’yego rwose jya kukazi baragushaka’’ ubwo ahita asohoka
akimara gusohoka neza mamaKeza aba araje.
Mama keza ati’’nyawe ni wowe’’ Nyawe’’yego ni njyewe’’
MamaKeza’’wabaye iki se mwana wa?’’ Nyawe’’nahanutse kumukingo ndimo
kugenda.
Mamakeza’’reka mbanze nkuvure turaganira nyuma’’
Nyawe’’murakoze cyane’’ Ubwo yahise azana ibintu byimiti nibindi bintu
bavurisha ubundi aramvura ariko kuko ntari navunitse cyane yarambwiye
ati’’ntugire ikibazo uroroherwa’’. Ubwo arangije anyicara iruhande
ambaza ibijyanye nurugendo rwanjye kuva cyagihe mva mu cyaro. Najye
nti’’burya naraje njyera i kigali ubundi mpita mbona akazi nkodesha
inzu yo kubamo ubu ntakibazo mfite’’ ati’’ ubu uba ahagana he?’’
ntaramusubiza undi muganga ahita aza aramubwira ati’’uwo musore arimo
koroherwa?’’ Mamakeza’’yego arimo koroherwa.ahita ambwira ati’’reka
njye gufasha undi murwayi,ukomeze wihangane’’aragenda.hashize
nk’iminota ibiri mbona Ketia araje kuko bwari bwije nibajije uko
yamenye ibyambayeho biranyobera ariko sinabitindaho.ansukira ka
jus(juice)yarazanye arampereza ndanywa ubwo murako kanya Nema nawe
yahise agaruka byaramutunguye kuko ntiyaraziko Ketia tuziranye,gusa
ntiyabitinzeho cyane.Mamakeza yahise aza asanga ndi kumwe na Nema
ndetse na Ketia ahita ambaza ati’’aba bakobwa nabahe?’’ ntaramusubiza
Docter yahise amuhamagara ati’’banguka urakenewe cyane’’ nasigaye
niruhutsa.ubwo baransezereye tujya mumodoka turataha Ketia nawe
araduherekeza mpaka tugeze murugo ubundi tuhageze ketia nawe ahita
ataha iwabo,nahise njya kuryama kuko bwari bwije cyane.nkimara gufata
agatotsi phone ihita isona ndebye mbona ni nimero ntazi nditaba
Nyawe’’allo’’
uhamgaye’’allo ni Mamakeza’’
nti’’yego nahise nkumenya’’
Mamakeza ati’’nimero yawe kuyifatisha keza byamunaniye none nari
mubwiyeko wanavunitse ambwirako ejo azaza ikigali kugusura
iwawe………………………..Iracyakomeza
     IGICE CYA 16
.
Akimbwira gutyo numvishe noneho bindangiriyeho mpita mfunga phone
noneho ibyo kuvunika numva bivuyeho,ubwo ndaryama ubwo najya gusinzira
nkahita nkanguka ariko mpita mbimba ikinyoma…. Ubwo nararyamye
ndasinzira bukeye kuko hari kuwa gatandatu twese twirirwa murugo
numvishe nzindutse nakize.phone nari nayikuyeho kugirango Keza
nampamagara atambona,twari twiriwe murugo,nza gusaba Nema ko twaganira
yaranyemereye ambwirako twaza gushaka ahantu hatari murugo tujya
kuganirira.ubwo twahise dufata iyo gahunda.bigeze nimugoroba twahise
dufata imodoka turagenda,twaragiye tujya ahantu heza hatuje ubundi
dutangira kuganira:
Nema’’ariko nizereko worohewe utakiri kubabara’’
Nyawe’’ahubwo nakize neza’’ Nema’’ngaho nyibwirira nifitiye amatsiko
yikintu washakaga kumwira’’ Nyawe’’mbese urebye,nako..’’
Nema’’(araseka) ko utambwira se? Nyawe’’nashakaga ko tuganira kuri cya
kibazo cyanjye na Teta’’ Nema’’nyawe mbabarira biriya bintu simba
nshaka kongera kubitekereza’’ Nyawe’’wambabariye nkagusobanurira’’
Nema’’numvaga nishimye ariko wishaka gutuma mva mubyishimo…’’
Nyawe’’ndakwinginze reka nkusobanurire’’
Nema’’ngaho mbwira’’
Nyawe’’buriya rero nubwo Teta yakubwiye ngo namusabye ko turyamana
ntabyo nigeze musaba pe.. Nema’’(ahita ansha mw’ijambo) nyawe
mbabarira ibyo tubireke’’
Nyawe’’oya reka ndangize kugusobanurira,Teta niwe wagerageje uburyo
bwinshi ngo turyamane,.. cya gihe wambonaga nshohotse mucyumba cye
nari naharaye….
Nema’’rekera aho,wowe urabyivugiye ko wari waharaye’’
Nema’’nari ntararangiza nari naharaye ariko nuko yari yansindishije………
…………… Nema nagerageje kumusobanurira muburyo bwose bushoboka
kubwamahirwe aza gusa nkaho anyumvishe.arambaza ati’’ko nagerageje
kukwereka ko nkukunda muburyo bushoboka,wowe ntacyo bikubwiye?
Nyawe’’oya rwose sinabyirengagiza kandi mbiha agaciro,….
    Ubwo nyuma yibyo biganiro twaratashye turagenda tuza kugira ibyago
imodoka idupfiraho Nema ahamagara,umuntu wo kuyikora,bibanza gufata
undi mwanya kuburyo byarangiye tuza kugera murugo nka saa sita
zijoro,Imodoka ivuza ihoni ariko habura ukingura ubwo ako kanya nibwo
twahise tubona abasore babiri bahagaze irunde
rw’imodoka………………Iracyakomeza
           IGICE CYA 17
.
Twahise tugira ubwoba ariko turebye tubona ni inkera gutabara,twahise
dutuza.twarinjiye kuko bwari bwije nahise njya kuryama na Neman awe
ajya kuryama.bukeye mugitondo kuko hari kucyumweru twagumye murugo
turuhuka twitegura kujya kukazi kumunsi ukurikira.ubwo kucyumweru
nimugoroba nibwo nasubijeho phone yanjye,nkiyisubizaho nta minota
ibiri yashize Ketia yahise ampamagara ambwirako ashaka ko
tubonana,mubwirako bishobotse yansanga murugo,nyuma y’iminota micye
yarahageze.kuko yashakaga ko twiganirira twahise tujya kwicara hanze
kukabaraza turatangira turaganira:
Ketia:sha nsigaye numva nahorana nawe nanjye sinzi impamvu!!
Nyawe:(no kwisetsa kwinshi)hahahahahah kuberiki se? Ketia:mbese iyo
turi kumwe uranshimisha cyane pe! Uzi kuganira uzi udukuru twinshi
nibindi byinshi nawe wiyiziho,…
Nyawe:hahahaha uransekeje pe! Ako kanya Teta ahita aza atwicara
iruhande…ubwo atangira kuzana ibintu bindi bituma ntakomeza kuganira
na Ketia neza.njye nahise nihagurukira ndigendera Keza yahise
ampamagara kuri phone mbanza kwanga kumwitaba ariko nza gufata
umwanzuro wo kumwitaba
Nyawe:allo
Keza:umeze gute mukundwa?
Nyawe:meze neza wowe se?
Keza:nanjye meze neza,ko wari wakuyeho phone?
Nyawe:oya nuko bari barayibye Ubwo Network zahise zicika birikupa
ahita anyandikira message ati’’ndabizi neza tuzabonana mugihe gito
cyane kandi ndagukumbuye cyane ndetse ndanagukunda cyane’’ ubwo nahise
musubiza nti’’chou unyihanganire ejo bundi guhera kuwakabiri nzajya
muri Kenya mumahugurwa yakazi ntibyashoboka ko tubonana uje i
kigali,ubyihanganire ningaruka nzakubwira. Uwo munsi bwarije……..bukeye
hari kuwambere nanjye nzinduka nkabandi bakozi bose nditegura njya
gutangira akazi,njyezeyo ntibyatinze banyeretse ibijyanye
nakazi,ndetse naho gukorera,..ubwo nahise ntangira akazi bigeze nka
saa sita cyari igihe cyo kuruhuka mbere yo kongera gusubira mukazi
nibwo nahise mbona message ya Teta yambwiraga ko naza tugasangira kuko
yakoreraga hafi yaho nakoreraga,ketia nawe yahise ampamagara kuri
phone ansaba ko twajya gusangira ifunguro rya saa sita,ndamubwira
nti’’njyewe nari nkiri mukazi ndaje nkubwire’’ mugihe nkibitekerezaho
Nema aba araje arinjira ati’’ngwino tujye kuruhuka dusangira’’twahise
tujya gufata ifunguro twiganirira mugihe tukiri gufata ifunguro
tukicaye aho nibwo nagiye kubona mbona…………………………Iracyakomeza
    IGICE CYA 18
.
Mbona Ketia kuruhande rwo hirya ariko duhuje amaso mpita mpindukira
vuba vuba ndakomeza niganirira na Nema.buri gihe uko yavaga kukazi
yanshagaho tugatahana,bikomeza gutyo,…iminsi iricuma nyuma yukwezi mba
ndahembwe,nanjye nahise mpanga gahunda yo gusohokana Nema maze
nkamushimira ibyiza nyankoreye,ubwo twarapanze turasohoka,nema
byaramushimishije cyane rwose.nahise mubwirako mfite igitekerezo cyo
kujya gukodesha inzu,nkibana. Arambwira ati’niba ariko wabitekereje
nta kibazo’’ arakomeza ati’ariko se kuki wihutiye gufata uwo mwanzuro
wo kujya kwibana?’’ nti’ndagushimira ko wamfashije cyane guhera
kumunsi wambere kugeza na nuyu munsi ukimfasha,ariko wanshyiriyeho
urufatiro igihe kirageze ngo nanjye nkuruhure pe,…kandi rwose warakoze
cyane pe!. Ubundi Nema amarira amuzenga mumaso nanjye kwihangana
birananira amarira ahita anyegera arampobera cyane nanjye,andyama
mugituza arambwira ati’’byose nabikoze kubwo kugukunda,sinatojwe
kugukunda ahubwo narabiremenywe. Nyawe:nukuri ndagushima cyane. Ubwo
nyuma twaratashye ubuzima burakomeza.nyuma yukwezi naje kwimuka njya
gukodesha.aho nari nimukiye nti hari kure yo kwa Nema,byarakomeje buri
gitondo Nema akajya aza kunshaho akantwara akanjyeza kukazi no gutaha
akaza kundeba tugahana akanjyeza murugo akabona gukomeza akajya
iwe.nyuma yuko nimutse Teta yahise yihandishaho kujya aza kunsura buri
munsi,impano zidashira.ketia nawe rero ubwo yakomezaga kunyereka
ibimenyetso byurukundo,ariko Keza nari narasezeranyije kutazahemukira
yahoraga mubitekerezo byanjye.Teta yakundaga kuza akantekera ariko
agakora kuburyo Nema Atari bubimenye,nanjye numvaga ntacyo bintwaye
kuko yantekeraga yarangiza agataha.Nema iyo yabaga ari buze kunsura
Teta ntiyahageraga.Nema yakundaga ibintu byo gukina cyane kuko iyo
twabaga turi kumwe yabaga ashaka ko dukina,nanjye rero nari nsigaye
mbikunda gukina nawe pe.nubwo twabaga dukina udukino twabana twabaga
dushimishije mbese byari byiza pee!Ari mugitondo kimwe Nema aza
kunshaho nkuko bisanzwe… nimugoroba turataha turagenda tugeze aho
nabaga mvuye mumodoka ninjira murugo Neman awe ahita akomeza ninjira
munzu,hashize iminota micye mbona Teta arampamagye kuri phone
nditaba,Teta ati’banguka ubu nonaha Nema akoze impanuka banguka
udusange kwa muganga...Nahise nkinga inzu vuba vuba ntega moto nihuta
njya kwa muganga ngezeyo natangajwe no kubona…Iracyakomeza
.
IGICE CYA 19
.
Mama wa Keza ariwe uri kumuvura ariko ntiyari yakomeretse cyane kuko
imodoka yari yagonze iye kuruhande ariko ntibyari bikabije cyane,ubwo
narahagumye turagumana ariko kuko bitari bikomeye
baramusezereye.ntibyatinze nyuma yiminsi mike yari yorohewe asubira
kukazi ubuzima burakomeza.muriyo minsi naje gupanga gahunda yo
gusubira mucyaro gusura ababyeyi ndetse na Keza wanjye kuko nari
mukumbuye cyane.ubwo nafashe urugendo njyayo, mpageze banyakiriye
neza.nabonanye na Keza ndamuhobera cyane nurukumbuzi rwinshi nari
mufitiye,ubwo turicara turaganira,mukuganira rero yaje kumbwira ko se
wabo ari kumufasha kuba yabona akazi I Kigali bityo akaba agiye kuza
kuba I Kigali kuko ariho azajya akorera,…numvise kuruhande rumwe ari
byiza kuba Keza agiye kumba iruhande kurundi ruhande nibazaga Nema
nabimenya uko bizagenda nkumva biranyobeye. Nyuma rero nibwo Teta
yahise ajya kwiga muri india ubwo numva nduhutseho gato ariko Ketia na
Nema nibazaga uko bizagenda simbyumve ariko nkatekereza nti’’ubwo
nyine sakindi izaba ibyara ikindi’’ Nema ntiyahwemye gukomeza
kunyereka ko ankunda,ariko ibyanjye na Keza ntacyo yari abiziho.Ketia
nawe yakomeje gahunda ye yo kunyiyegereza….byarakomeje…. Nyuma rero
Keza yaje kuza I kigali yahise ajya kuba kwa se wabo(murumuna wa
se)..yitegura gukora ikizamini cy’akazi ahantu se wabo yari
yaramushakiye.keza yazaga kunsura ndetse twarabonanaga kenshi ariko
ibyanjye na Nema awe ntacyo yarabiziho nta kantu na gato yari yarigeze
abimenyaho.ubwo igihe cyo gukora ikizamini cyarageze ajya gukora
ikizamini cyakazi aho yari gukora ikizamini Nema niwe wari umuyobozi
waho.Keza yakoze ikizamini aragitsinda ubundi atangira akazi,yarakiba
kwa se wabo.nibazaga Nema namenya ibyanjye na keza uko bizagenda
nkumva ngize ubwoba nkatekereza ukuntu yankunze kuva akimbona
akamfasha cyane,ariko nkatekereza ukuntu nasezeranyije Keza nkumva
mbuze icyo nkora kuko numvaga ntagomba kwica isezerano. Ubwo naje
gufata umwanzuro wuko ngomba gufata umunsi umwe nkahamagara Nema
ndetse na Keza tukicara tukaganira kuricyo kibazo narindi gutekereza
nti’’ikizaba kizabe’’ Ubwo Nema namubwiye ko nshaka ko tuzaganira muri
weekend kuwa gatandatu arabinyemerera ambwirako ntakibazo
twazaganira,dupanga naho tuzahurira,Keza nawe nahise muhamagara muha
gahunda ko kuwagandatu tuzabonana tukaganira.nawe yarabyemeye,ubwo
buri wese yaraziko ari we wenyine dufitanye gahunda.abo bombi ntanumwe
waruziko mfitanye gahunda nundi gusa bombi bari baziranye kuko Nema
yari umuyobozi waho Keza yakoraga.ubwo umunsi wo guhura kuwa gatandatu
warageze………….Iracyakomeza
IGICE CYA 20
.
Ubwo ari kumugoroba njyewe aho twari twavuganye nari nahageze mbere
nyuma gato Keza aba arahageze ,ntibyatinze Nema nawe yahise ahagera
mumodoka nziza cyane araparika ubundi avamo aza adusanga,Keza
yarabibonye yibaza icyo  boss we aje kumubaza kandi ari muri weekend
mpita mubwira nti’’nti ninjye dufitanye gahunda’’ Nema yaraje
aradushuza ubundi aricara bazana icyo kunywa ubundi turaganira mbwira
Keza nti’uyu yitwa Nema akaba yaramfashije nkigera i Kigali bamaze
kunyiba akaba yarancumbikiye akantunga ndetse nakazi nkora akaba ariwe
nkakesha……Keza namusobanuriye ukuntu Nema yamfashije biramushimisha
cyane. Gusa noneho Numvishe mbuze aho mpera mbwira Nema ko Keza ariwe
mukunzi wanjye...... ariko mfunga umwuka umwuka mbwira Nema nti’’uyu
rero yitwa Keza akaba ari umukunzi wanjye….nabaye nkibivuga Nema ahita
yikubita hasi agwa igihumure abantu bahita baza turamuterura tumujyana
kuruhande turamuhungiza,aza kuzanzamuka,nyuma ubwo akizanzamuka nibwo
yakangutse ahamagara izina ryanjye....nyuma twasubiye kwicara ariko
noneho nirinda kongera kuvuga ibijyanye na Keza ariko Nema aravuga
ati’mbwira noneho ntacyo mba’’ Ndatangira nti’’nti Keza twamenyanye
kuva kera cyane mbere yuko nza ikigali twarakundanaga kandi niwe
nasezeranyije ko tuzabana iteka’’ Nema:(amarira yahise amuzenga
mumaso) ati"warampemukiye cyane watumye nkukunda cyane kandi ubiziko
ufite uwo ukunda,kuki wabikoze? Nyawe:nukuri umbabarire kuko numvaga
ntaho nahera mbikubwira pe! Nema:ubyumve ngo birangoye kubyakira pee!
Ariko nubwo bigoye sinshaka ko wica isezerano wasezeranyinje keza.kuko
Imana yazabimpanira… Mpita mfukama mbwira nema nti’urakoze cyane kandi
ndagushimiye cyane ahita ampagurutsa ubundi ndamuhobera cyane Nema
yahise ambwira ati”nzabashyigikira’’ Iryo jambo ryankoze kumutima
numva amarira araje kwihangana birananira ndarira!! Ubwo Keza we yari
yumiwe yibaza niba ari Film ari kureba(mbese ameze nkawe uri gusoma
iyi nkuru)!! Ubwo byararangiye tuva aho ngaho Nema arataha najye
ndataha Keza nawe arataha. Ubwo ibyo ntibyatumye anshikaho
burundu,ahubwo yakomeje kujya aza akanshaho tukajyana kukazi.twakomeje
kujya dusangira,gusa noneho tugasangira turi batatu
njyewe,Nema,Keza.byarakomeje noneho njye na Keza tuza no gupanga
gahunda yo kurushinga…………Iracyakomeza
IGICE CYA 21(Final)
.
Twarabyemeranyije neza ubundi gahunda yuko rwose tugomba kubana
akaramata.Nema kuko yari incuti yacu ya hafi cyane twarabimubwiye
atubwira ko azadushyigikira ko kandi azadufasha uko bishoboka kose
akaduha ubufasha bwose tuzamukeneraho.Nema yakomeje kutuba hafi.Ketia
yaje kumenya ko mfite ubukwe biramubabaza cyane. Njye na Keza
twakomeje imyitegura yubukwe turakomeza twitegura ubukwe ariko na Nema
atuba hafi.Nyuma naje kujya gufata irembo.Nyuma ndasaba  ndetse
ndanakwa.keza bari bamumpaye habura ubukwe bwanyuma ubundi njye na
Keza tukibanira ubuzira herezo. Iminsi yarakomeje iricuma,ariko
nimyiteguro tuyigeze kure. Haburaga iminsi itatu gusa ngo dukore
ubukwe bwa nyuma ubundi njye na Keza tukibanira.Kuri uwo munsi wo kuwa
gatatu  narindi mukazi nkibisanzwe nibwo nagiye kubona mbona phone
ihise isona. Nahise nitaba;
Nyawe:allo
Uhamagaye:ni nyawe tuvugana? Nyawe:yego niwe
Uhamagaye:ubu nonaha banguka kubitaro byitiriwe umwami fayisali Keza
yakoze impanuka niho ari ameze nabi cyane!! Nahise mva mukazi
nirukanka mfata moto ndirukanka njya kwa muganga,narahageze nsanga
yakomeretse cyane mbibonye numva ntaye ubwenge yarakiri muri
koma.ndamwegera namarira menshi. Umukobwa wari wazanye na mamakeza
niwe wahise ambwira uko byagenze ati’’Keza yaratashye ageze imbere
y’igipangu nibwo imodoka yari yahoze iparitse ruguru yakonkobotse
ikarenga umuhanda igahita imugonga.....nahise mfata phone mpamagara
Nema mubwira ko Keza ameze nabi…yahise ambwira ko agiye guhita aza.
Ubwo keza yabaye nkukanguka ariko yavuye amaraso menshi cyane ubundi
amfata mukiganza nanjye ndamwegera nsa nkumwegura
ndamwiyegamiza,arambwira ati’cherie ubukwe bwacu ntibukibaye!’’
nti’’oya bugomba kuba’’ keza ati’’nubwo butakibaye ariko ntuzagire
undi mukobwa ukunda utari Nema’ namarira menshi nti’’oya ni wowe
nkunda si Nema’’ ahita ambwira ati’’twari twarasezeranye ko tuzabana
akaramata ariko umbabarire nkusize tutageze kwisezerano ryacu’’
Nti"wenda ubukwe ntibukibaye kuwagatandatu tuzabwigiza imbere ho
gatoya wakize chou"
Keza ati"chou ndumva imbaraga yubuzima irimo igenda inshiramo"
Nti"oya sha humura chou ntacyo uba"ahita amfata cyane arankomeza
arambwira ati’’ndagukunda cyane’’ nanjye nti’’ najye
ndaguku…’’ntarabirangiza ahita yongera arisinzirira,ngerageza kongera
kumukangura muganga ahita ambwira ati’’birarangiye,ashizemo
umwuka....’’ ako kanya nahise mpinduka nkumusazi numva ntaye ubwenge
nibwo Nema yahise yinjira asanga neza neza aribwo Keza agishiramo
umwuka,muganga akibimbwira nabuze imbaraga zo kurira nkeka ko wenda
ndi kurota nkaba nagize inzozi mbi.nabonye Nema atangiye kurira ndetse
na Mamakeza na wamukobwa bari bazanye najye nararize amarira yenda
kunshiramo.naje kwemera ko burya zitari inzozi aruko mbona banaze
igitaka kumva ya Keza,uwo munsi ibyo kuvuga ngo amarira yumugabo
atemba agwa munda byavuyeho nararize kugeza ubwo ndwara njya kwa
muganga,aho narindi kwa muganga Nema niwe wanyitagaho ndetse  akamba
hafi,nyuma naje kubyakira kuko ntakundi byari kugenda.nyuma nibwo
police yaje gukora iperereza kucyari cyateye impanuka ari nayo
yahitanye Keza,byaje kumenyekana ko byose byari ubugambayi ikaba yari
gahunda yari yapanzwe na Ketia.ubwo Ketia yahise afungwa.Nyuma naje
gukora ubukwe na Nema turarushinga. ubu tubanye neza rwose turakundana
cyane ndetse twaranibarutse ubu dufite agahungu kimyaka ibiri.
.
End.
.
Iyi nyandiko ya film NTAKO RUSA,yahimbwe ndetse inandikwa na  NTIBAZIRIKANA
Eugene, Nkaba narayihimbye ngendeye kubintu mbona mubuzima bwa
buri munsi. Iyi nkuru uramutse warayikunze ukaba ushaka nizindi nkuru
zanditswe na Eugene luckyson
contact us on 0788827277

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More