vistiors n'ibihugu

Showing posts with label computer tricks. Show all posts
Showing posts with label computer tricks. Show all posts

Wednesday, 9 August 2017

Harubwo ushobora guhura n’ ikibazo cyo kuba utabasha gufungura ibintu bimwe na bimwe kuri mudasobwa


Mbere yo kugura mudasobwa ntoya igendanwa (laptop), hari ibintu byinshi ugomba kurebaho. Ugomba gukora ubushakashatsi kugirango umenye laptop zigezweho, ndetse naho ibiciro bigeze. Ugendeye kubyo wifuza kuzayikoresha, ushobora guhita ukura kurutonde bumwe mubwoko bwa za laptop watekerezaga mbere hanyuma ukareba kuzindi zishobora gukora ibyo wifuza. Niba utekereza kuba wazagura laptop, hano ngiye kukugezaho bimwe mubyagufasha wagenderahoukagura laptop nziza ikubereye kandi ishobora gukora ibyo uyishakira.

Ingaruka zo gukorera kuri mudasobwa igihe kinini cyane

Gukoresha mudasobwa bigenda birushaho gucyenererwa mu gukora akazi. Mu mirimo itandukanye usanga mudasobwa yarabaye igikoresho cy’ ibanze ndetse ugasanga abantu bamara igihe kinini cyane kuri mudasobwa bakora ibintu byinshi bitandukanye. Ariko nubwo mudasobwa ikoreshwa mubintu byinshi ndetse n’ abantu benshi, burya no kuyikoresha igihe kinini bifite ingaruka nyinshi bishobora gutera ku mubiri w’ umuntu uyikoresha. Zimwe muri izo ngaruka nizo ngiye kuvugaho muri iyi nkuru.
Ese nkawe umuntu umara igihe kinini imbere ya mudasobwa ukora ibintu bitandukanye nko kuri internet aho ushobora kuba uri kuri ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ukora ibindi bitandukanye, wigeze wibaza bimwe mu bibazo by’ ubuzima bishobora guturuka kuri iyo mikoresherezwe ya mudasobwa mu gihe uyimaraho umwanya munini ?
Hari impamvu nyinshi zituma abantu benshi tujya twirengagiza izi ngaruka mbi zishobora kuza mubuzima bwacu, imwe muri izo mpamvu ni ukuba umuntu yumva ko ahuze cyane.
Noneho reka turebere hamwe ibintu rusange bishobora gutera ibibazo by’ ubuzima mugihe umuntu amara igihe kinini akoresha mudasobwa, ndetse n’ uburyo wabyirinda :

1. Posture (uburyo ukorera kuri muri mudasobwa)

Posture ni uburyo abantu bakoresha kugirango bakorere kuri mudasobwa mu gihe runaka. Ubwo buryo bushobora kuba kwicara, guhagarara, ndetse bashobora no kuyikoresha baryamye. Gukoresha position mbi mugihe uri gukoresha mudasobwa bituma ugira ububabare mu mugongo, mu bice by’ urutugu, ijosi ndetse n’ ahandi. Niyo mpamvu ugomba kubyitondera.
Ibibazo bikunze kugaragara bijyanye na posture akenshi usanga bijyana n’ uburyo bw’ ibikoresho bikoreshwa mugihe uri gukorera kuri mudasobwa. Ushobora kuba uri gukoresha ameza magufi, bityo bizagusaba kunama kugirango ubashe kureba neza kuri mudasobwa.

Igisubizo kuri iki kibazo ni ugushaka ameza akoze neza kugirango ubungabunge ubuzima bwawe bigufashe kwirinda ububabare bw’ umugongo n’ ahandi. Buri gihe ugomba kwibuka kwicara muburyo butuma ureba neza kuri mudasobwa ariko udahese umugongo. Mukubikurikiza wakwifashisha urugero rwatanzwe kw’ ifoto iri hejuru. Nanone ntukajye wibagirwa kwiha akaruhuko inshuro nyinshi kugirango urambure imitsi n’ umubiri muri rusange. Wihe nk’ umunota umwe wo kugendagenda nyuma y’ agahe runaka.

2. Eyestrain (uburwayi n’ ububabare bw’ amaso)

Kumara umwanya ukabije ureba muri mudasobwa, bitewe n’ urumuri ifite bishobora gutera indwara z’ amaso zitandukanye ndetse n’ umunaniro.

Bimwe mubyo wakora ngo wirinde ibyo bibazo bya Eyestrain :
  • Kugabanya urumuri ruturuka muri mudasobwa (brightness level)
  • Ntukajye wegereza mudasobwa hafi cyane y’ amaso yawe
  • Gerageza guteganisha amaso na screen ya mudasobwa
  • Gerageza guhumbya(blink). Guhumbya inshuro nyinshi mugihe uri kureba muri screen ya mudasobwa ni byiza kuko bituma amaso yawe ahorana guhehera.
  • Ibuka gufata akaruhuko nyuma y’ igihe runaka kugirango amaso yawe nayo aruhuke.
  • Ntugahite woga mumaso muri ako kanya ucyimara kurangiza gukoresha mudasobwa igihe kinini.
  • Bibaye ngombwa niba warabyandikiwe na muganga, ushobora kugura lunettes(glasses) zikagufasha gukorera kuri mudasobwa kugirango utiyangiriza amaso kurushaho.

3. Radiation

Hari za radiation zituruka kuri mudasobwa (electromagnetic radiation (EMR)) zishobora gutera indwara zitandukanye.
Icyi kibazo usanga akenshi abantu bataragitinzeho cyane cyangwa ngo gikorerweho ubushakashatsi bwinshi, impamvu nuko mudasobwa zari zitarakwira cyane cyangwa ngo zikoreshwe n’ abantu benshi. Kurubu turi mugihe ikoranabuhanga rikoreshwa mubintu byinshi cyane. Umuntu ashobora kumara amasaha y’ igice cy’ umunsi wose akoresha mudasobwa.

Icyo wakora ngo wirinde radiation nuko wagerageza kwitarura ibyo bikoresho bishobora kohereza radiation. Niba uri gukoresha mudasobwa, gerageza kutayiyegereza cyane.

Sunday, 8 January 2017

Abanyarwanda bifuza kujya kwiga mu Bushinwa bashyiriweho

Hirya no hino ku isi, uburezi ni kimwe mu bintu by’ibanze bifasha abatuye isi kwihutisha iterambere mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bikomeje gukataza mu iterambere bityo ikaba ari yo mpamvu abatuye isi muri iyi minsi ariho bari kwerekeza amaso  by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi.
Kimwe n’abandi banyamahanga berekeza mu bushinwa, u Rwanda na rwo ntirwasigaye inyuma kuko hari ishami rifasha abanyarwanda bose babyifuza kujya kwiga mu bushinwa rizwi nka phone and computer services center(PCSC) rigizwe n’abanyarwanda baharangirije ndetse nabakihiga.
Abize n’abageze mu Bushinwa bahatangira ubuhamya ko ugezeyo udafite uwawe utongera

Sunday, 2 October 2016

HOW TO USE ANY SIM TO BROWSE WITH A MODEM WITHOUT UNLOCKING IT

Can you just imagine how annoying it could be to buy a modem for browsing on your computer and you are restricted to using only one network sim card on it simply because it is locked? I'm assuring you that from now on, if you have been having such annoying experience, you will be able to browse the internet on your PC with that same modem, locked or unlocked, because right away, I will teach you how to browse and access the web with the modem on your pc, but you are required to have two things namely:

HOW TO CONVERT PDF DOCUMENTS TO MICROSOFT WORD (.DOC) FILES

Do you have lots of pdf documents on your computer? Have you been trying to edit them without success? Do you want to convert those pdf documents to word documents, so that you can edit them easily? If you answered "yes" to all the questions above, then this post is for you. I'm going to explain to you, how to convert pdf documents to

HOW TO INCREASE COMPUTER SPEED

This time, I'll be sharing a trick on how to increase your computer speed up to 60%. I'm sure you don't believe this. Well, there are times your computer proves to be so slow that it takes a long time to respond to almost anything or task you want to perform on it. Don't worry, with this trick I'll be sharing with you, you can use a small part of your computer's Hard disk as Virtual RAM, i.e. Random Access Memory. You'll be so surprised with the speed of your computer. Sit back and relax while I teach you the trick on how to increase your computer speed up to 60%.

HOW TO UNLOCK ANY PHONE WITHOUT KNOWING THE SECURITY CODE


Before I explain how you can unlock a phone without knowing the security code, I will like to share this short experience of mine with you.

I could remember a particular time which I got a phone from one of my brothers after he got another new phone. Way back then, (before giving me the phone) he used to lock the phone with a security code. The security code gets activated automatically each time the phone keypad is locked. On a particular day I decided to lock the phone keypad before keeping it in my pocket to avoid dialing any number by mistake. As I locked the keypad, the

Friday, 30 September 2016

Imibare y’ imihiriko ushobora kuyikorera muri Ms word kandi muburyo bworoshye

Mugihe ucyeneye gukora vuba utubare two mubwoko bw’ imihiriko, ubusanzwe wagakoresheje Calculator. Ariko iyo uri gukoresha Microsoft Word, ushobora kubara ukoresheje Calculate command.
Iyi Calculate command ubusanzwe iba ifunze, kugirango uyikoreshe ugomba kubanza kubyemeza ukanayongera kuri Quick Access Toolbar. Kugirango ubikore, kurikiza amafoto akurikira.

Waruziko inyandiko yo muri PDF ushobora kuyihindura uko ushaka. Reba uko wabikora !

PDF ni imwe muri porogaramu zamenyekanye cyane aho inyandiko zibitswe murubwo buryo ziba zitekanye. Inyandiko zibitswe muburyo bwa PDF zitwara umwanya mutoya mububiko, kurusha ubundi buryo kandi zishobora gufungurirwa muri mudasobwa z’ ubwoko bwose ndetse na telefone z’ ubwoko bwose kandi zigafunguka neza ahantu hose. Hari porogaramu nyinshi zitangwa kubuntu zifasha mugufungura inyandiko zibitswe murubu buryo, izo ni nka Adobe reader, foxit reader, nizindi.

bibazo bya mudasobwa, menya uko wabyicyemurira

Ese uzi icyo wakora mugihe gufunga porogaramu byanze, cg se mugihe mudasobwa itabasha gusohora amajwi ? Ntampungenge wagira kuko hari uburyo bwinshi wakoresha kugirango ucyemure ibibazo bitandukanye mudasobwa yawe ishobora kugira. Muri iri somo turabereka ibintu bitandukanye wakora kugirango wicyemurire utubazo duto duto mudasobwa yagira.

Hari ibintu byinshi bishobora guteza ikibazo mudasobwa. Mu gucyemura ikibazo harigihe bisaba kugerageza inzira nyinshi kugirango igisubizo

Amayeri akunze gukoreshwa n’ abajura mu kwiba abantu benshi hakoreshejwe ikoranabuhanga

Serivisi zitangwa biciye ku mbuga za interineti zagiye zifasha cyane mukoroshya ubuzima aho ushobora kwishyura cg ugakorera ibintu byinshi kuri interineti. Ingero zabyo ni nko kuba wakwishyura umuriro, amazi, ushobora gukora reservations, kugura ibintu bitandukanye ndetse no gukora akazi gatandukanye ukopresheje ikoranabuhanga. Ibyo byose ushobora kubikora wibereye aho ushaka upfa kuba ufite interineti. Inzitizi zo kuba benshi batabona interineti ziri kugenda zigabanuka aho benshi ubu basigaye

Sobanukirwa akamaro k’ ibice byose bigaragara kuri mudasobwa


Niba ufite mudasobwa nini yo mubwoko bwa Desktop, niwitegereza kubice byayo by’ inyuma uzahabona imyanya myinshi yo gucomekwamo ibintu bitandukanye. Ibi bizagenda bitandukana bitewe nubwoko bwa mudasobwa. Cyakora hari ibyo mudasobwa nyinshi zigomba guhuza. Kwiga icyo buri gice gikora bishobora kukugirira akamaro mugihe uteganya kugira ibyo ucomekaho kuri mudasobwa, yenda nka printer, keyboard, cg mouse.

Akamaro ka buri button yose iri kuri keyboard ya mudasobwa


Tugiye kubagezaho ibisobanuro byinshi ku kamaro ka buri gace cg aka button ubona kuri keyboard ya mudasobwa.
Ijambo QUERTY rituruka ku nyuguti za mbere esheshatu ziri kumurongo wo hejuru kuri keyboard ukurikira umurongo w’ imibare. Keyboard zo murubu bwoko zikoreshwa n’ abantu benshi cyane niyo mpamvu bakunze kuzita "Universal" keyboard. Iyi keyboard yavumbuwe n’ uwitwa C. L. Sholes mumyaka ya 1980.

Ni iyihe browser yihuta cyane kandi ikora neza kuri internet?


Internet browser ni porogaramu ifasha mu gushyira, kuvana, gusoma, no mu guhindura ibintu kuri internet.
Cyera internet igikoreshwa n’ abantu bacye, abantu bari bafite amahitamo macye kuri porogaramu yakora neza yihuta, kuko ntanimwe yashyiragaho umwihariko w’ itandukaniro. Ubu abakoresha

Umutekano wa telefoni yawe n’ uw’ amakuru ibitse

Gutakaza cyangwa kwibwa telefoni igendanwa (mobile phone) ni ikibazo ikomeye ku bafatabuguzi, kuko usibye no kuba umuntu yarayitanzeho amafaranga, telefoni iba ihunitse amakuru atagira ngano y’ingeri zitandukanye.
Muri ayo makuru habamo ajyanye na aderesi z’abantu, gahunda, ubutumwa ndetse n’amakuru afitanye isano n’iby’amafaranga (Mobile Money, Mobile Banking n’ibindi).

Porogaramu za mudasobwa "Download Adobe Reader 11.0.10 Offline Installers Free Full Setup for Windows"


Adobe Reader ni porogaramu yamenyekanye cyane kwisi ifasha cyane mugusoma, no guhindura muburyo butandukanye inyandiko zikozwe muburyo bwa PDF(Portable Document Format). Yatangiye gukoreshwa mumwaka wa 1993, icyo gihe yagurishwaga amadorari $50, hanyuma yaje gutangirwa kubuntu kumuntu

Ni iyihe ngano ya RAM iba icyenewe muri mudasobwa kugirango ikore yihuta ?

Tumenye kwandika vuba kandi tutareba kuri keyboard ya mudasobwa

Uko wazimya mudasobwa ukoresheje keyboard




Iyo umenyereye gukoresha inzira za bugufi zo kuri keyboard, bigufasha cyane mukoroshya akazi kawe ka buri munsi ndetse ukaba wakora ibintu byinshi mugihe gito. Niba ukoresha windows kandi ukaba ucyeneye gukora log off, change users, shut down cg restart ya mudasobwa :

Abantu miliyoni 500 bakoresha urubuga rwa Yahoo binjiriwe mu mabanga


Urubuga rwa Yahoo abantu benshi bakunze gukoresha bohererezanya ubutumwa mu buryo bwa Email ndetse no gushakaho amakuru atandukanye, rwatangaje ko abantu barukoresha bagera kuri miliyoni 500
binjiriwe mu mabanga guhera mu mwaka wa 2014.
Yahoo itangaza ko ba rushimusi (Hackers) babashije kwinjira mu mabanga y’abayikoresha arimo amazina,

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More