Inkuru ndende:Urukundo nyarukundo.
Igice cya 1
Iyi nkuru yanditswe hagendewe ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho. Nubwo muri iki gihe urukundo rwakonje mu bantu, muri iyi nkuru uzasangamo icyo urukundo nyarukundo ari cyo, uko wamenya kwihanganira ibigeragezo bikunda kuba mu rukundo ndetse no kumenya guhitamo neza umukunzi nyakuri.
Imiryango ya Cyuzuzo n’Igitego yari ituye ku Kamonyi i Gitarama. Yari imiryango yuzura ,isabana. Hagati y’iyo miryango harangwaga ubucuti budasanzwe. Cyuzuzo yarutagaho gato Igitego . Abo bana bombibbarakuranye ndetse biga no mukigo kimwebcy’amashuri abanza. Cyuzuzo yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Igitego we yigaga mu mwaka wa kane. Baribabana barangwa n’ikinyabupfura, kubaha n’ubwitonzi. Ibyo byose bari barabitojwe n’ababyeyi babo. Cyuzuzo yari umwana ushabutse , uzi gusetsa abo baganira. Bose bakabimukundira ,yaba ababyeyi be ndetse na bagenzi be bose.Yari n’umuhanga mu ishuri , by’akarusho mu mikino. Igitego webntago yari ashabutse cyane bikubitiyeho ko yari n’umukobwa.Yari umwana ucisha makebutavuga menshi. Ubucuti bw’iyo miryango bwarakomeje. Hashize igihe kitari gito umuryango wa Cyuzuzo waje kwimuka . Basezeye ku muryango w’Igitego . Babasezeranya ko bazajya babasura.Umuryango w’Igitego wasigaranye agahinda ko kubura incuti nk’izo. Migambi se wa Cyuzuzo wari umucungamari muri Minisiteri y’Imari yari yimuwe ngo ajye gukorera mu i Kigali. Umuryango wa Cyuzuzo wari wimukiye kubKacyiru mu i Kigali. Cyuzuzo wari urangije amashuri abanza yahise ajya mu mashuri yisumbuye. Byabanje kumutonda kubana n’abo batamenyeranye ariko buhoro buhoro byagiye bishira. Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize neza ubuhanga bwe yarabugaragaje karahava. Kubera kumenya cyane umukino w’umupirawamaguru ,Cyuzuzo yahise amenyekana mu kigo cya Mutagatifu Yozefu ari naho yigaga.Ubwo Cyuzuzo yari amaze kuba umusore w’uburanga budasanzwe. Icyamutandukayaga n’abandi bahungu bose ni ubwitonzi bwe bityo abakobwa bo muribicyo kigo bakabimukundira. Umunsi umwe ikigo cyabo cyari cyarembereye ku Kiyaga cya Kivu. Abanyeshuri bose wabonaga bishimiye kubona ayo mazi magari. Dore ko benshi bwari ubwambere bari bahageze. Ab’inkwakuzi batangira kuhifotoreza amafoto y’urwibutso n’inshuti zabo. Abakobwa benshibbifuzaga kwifotozanya na Cyuzuzo ariko bakabura aho bamuhera.Umwe mu bakobwa biganaga na Cyuzuzo witwaga Uwera yajebgutinyuka amusaba ko bakwifotozanya, Cyuzuzo ntiyamwangira. Kuva ubwo bifotozanya, Uwera ntiyongeye gutuza.Yaribwiraga ati “ Kubona nifotozanya na Cyuzuzo , umusore uzwi ,ukundwa n’abakobwa benshi ntibisanzwe ahubwo sinkwiriye gucikwa n’aya mahirwe.Ngomba no kumusaba ubushuti. “ Muri we yumvaga ko uko kwifotozanya hari ikindi guhishe.Muri iyo minsi Uwera yatangiye kujya aganira kenshi na Cyuzuzo .Yagiraga ngo arebe ko bakwibera inshuti.Cyuzuzo we yabifataga nk’ibisanzwe. Umunsi umwe mu gihe cyo gutembera(Promenade) , Cyuzuzo ari kumwe na bagenzi be batembera baganira ku bintu bitandukanye, maze uwitwa Minani atangira kubaza bagenzi be inshuti zabo z’abakobwa. Cyuzuzo ahita yitanguranwa ati” Kuko ntabnshuti ngira , njye ntacyo ndibuvuge. “ Bose biyamirira icyarimwe bati “ Sigaho kutubeshya izuba riva ! “ Umwe muri bo ati “ Niba nta nshuti ugira, Uwera muba muganira iki igihe cyose ? “ Cyuzuzo no gutangara kwinshi abasubiza ko ari ibisanzwe. Ko we abifata nk’ubucuti busanzwe. Minani aramubwira ati “ Erega bose niko batangira bavuga, nonese ubwo bushuti busanzwe sibwo buvamo ubudasanzwe ? Niba utanabizi Uwera ndetse n’abandi bakobwaBbaragupfiriye “ Ntibyatinze Cyuzuzo atsinda ikizamini cy’icyiciro rusange . Yoherezwa kujya kwiga icyiciro gikurikiyeho mu rwunge rw’amashuri i Butare. N’ubwonta muntu n’umwe Cyuzuzo yari azi mu rwunge, gushabuka kwe kwatumye ahita amenyana n’abandi banyeshuri benshi b’aho mu .Kumenya gukina neza umupira w’amaguru byatumye ahita ajya mu ikipe nkuru y’ikigo. Ku cyumweru kimwe urwunge rw’amashuri rwa Butare rwagombaga gukina n’ikigo Cy’ishuri ryitiriwe umwami Kristu rya Nyanza .Ubwo Cyuzuzo na we yari mu bagombaga gukinira urwunge.Umupira watangiranye imbaraga nyinshi. Amakipe yose yari yiteguye bihagije. Abafana nabo bari babukereye.Umupira ugeze hagati umukinnyi w’i Nyanza atera umupira hanze y’ikibuga. Cyuzuzo niwe wagombaga kurengura umupira. Kuko umupira wari waguye kure y ‘ikibuga , umwe mu bakobwa bari baje kureba aho ikipe yabo y’urwunge ikina ajya kuwuzanira Cyuzuzo. Cyuzuzo akibona uwo mukobwa w’ubwiza buhebuje aratwarwa. Aho kurengura umupira ahugira mu gutekereza kuri uwo mukobwa amaze kubona. Kugeza ubwo mugenzi we yamusabye kurengura vuba kuko igice cya mbere cyari kigiye kurangira nta gitego baratsinda. Cyuzuzo yasubiye mu kibuga n’imbaraga zidasanzwe . Bidatinze yahise afungura amazamu atsinda igitego cya mbere cy’ikipe ye. Igice cya mbere kirangira gutyo. Mu gice cya kabiri afatanyije na bagenzi be babashije gutsinda ibindi bitego bibiri, ikipe y’iNyanza nayo yinjiza igitego kimwe. Umukino warangiye ari bitatu by’Urwunge rw’amashuri rwa Butare kuri kimwe cy’ikipe y’i Nyanza. Cyuzuzo siwe wabonye umupira urangira kuko yumvaga byibuze ashaka kumenya akazina k’uwo mukobwa wari wamutwaye umutima.Yabajije mugenzi we Kalisa bakinanaga akazina k’uwo mwari w’uburanga .Kalisa amubwira ko yitwa Umutesi Solange.Yongeraho ati “ Ku bwiza abamuhiga muri iki kigo ni bake “ Ibyo byatumye Cyuzuzo arushaho gutwarwa maze atangira gupanga uko yazavugana n’Umutesi akamumenyaho byinshi birenze. Umunsi umwe bari muri kantine , Cyuzuzo aturuka inyuma y’Umutesi aramwongorera ati “ Umute ! bampe iki se ?” Umutesi yahindukiye agira ngo arebe umuntu umuhamagaye uwo ariwe .Yatangajwe no gusanga ari Cyuzuzo . Icyamutangaje kurushaho ni uko yari amuzi izina. Baguze icyo kunywa baricara baraganira birambuye.Umutesi yabanje kubaza Cyuzuzo uko yamumenye. Cyuzuzo yisekera ati “ Umukobwa mwiza nkawe ni nde utamumenya ? “ Umutesi n’utumwenyu ati “ Ni uko wivugira naho ubundi …….. “ Cyuzuzo nawe akomeza agira ati “ Naho ubundi iki ko ahubwo warashe benshi !” Bakomeje ibiganiro binyuranye . Wabonaga Cyuzuzo yishimiye kuganira n’Umutesi. Ariko akabura aho ahera amubwira ko amukunda.Umunsi umwe mu rwunge habaye umunsi mukuru wo kwizihiza umunsi mukuru w’ikigo ,Cyuzuzo asaba Umutesi ko bajya ahiherereye akagira icyo amubwira. Bagiye ahatari urusaku rw’imiziki dore ko hari umuziki uyunguruye.Cyuzuzo araterura ati “ Umute ! Umunsi wa mbere nkubona nabaye nk’ubonekewe ndaswa n’ubwiza bwawe buhebuje,nzongwa n’ingendo yawe yihariye. Yungamo ati" Kuva urya munsi iyo nkubonye simpuga kukureba ,ndatuza nkakurangamira .Benshi barakureba bakanyurwa ariko kuri njye ni agahebuzo. Muri make rero Umutesi naragukunze ngukunda urukundo rutagereranywa nako umenya urwo nagukunze ntawundi narukunda .None nagirango menye niba urwo ngukunda turusangiye, unyugururire amarembo y’umutima wawe untuze muri icyo gituza gitatse ubwuzu ." Umutesi acecekamo akanya gato. …. Biracyaza Ntuzacikwe igice cya kabiri cy’iyi nkuru. Ese Umutesi yasubije iki Cyuzuzo? Yamwemereye urukundo cyangwa yaramuhakaniye? Amaherezo byaje kugenda gute? Inkuru ndende:Urukundo nyarukundo .
Inkuru ndende:Urukundo nyarukundo.
Igice cya 2
Nubwo muri iki gihe urukundo rwakonje mu bantu, muri iyi nkuru uzasangamo icyo urukundo nyarukundo ari cyo,uko ruhura n’ibigeragezo binyuranye ariko iherezo rukanesha. Uko uzarushaho kuyisoma uzagenda wunguka inama zinyuranye mu rukundo zagufasha kurwitwaramo uko bikwiriye. Iyi nkuru yanditswe hagendewe ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho. Mu minsi ishize
nibwo twabagejejeho igice cya mbere,iki kikaba ari igice cya kabiri. Umutesi acecekamo akanya gato. Bigeze aho aramwerurira ati “ Ntakibazo kuko ntayindi nshuti mfite “Ayo magambo yashimishije Cyuzuzo . Umutesi yari yaramutwaye uruhu n’uruhande. Umutesi yakomeje agira ati “ Cyuzu! uri umuhungu witonda ,wiyubaha uburanga bwo ntawe mubunganya. Inganzo wifitiye yo izasaza benshi. Nkwemereye turukundo sinzigera nguhemukira na rimwe. ˝ Urukundo rwabo rwatangiye kugaragarira buri wese . Bamwe muri bagenzi ba Cyuzuzo bamaze kubona ko urukundo akunda Umutesi ari urukundo nyarukundo ,batangiye kumugira inama .Bamubwiye ko Umutesi atari umukobwa wo kwisukira .Piyo wari umwe mu nshuti ze za mbere yamugiriye inama amubwira ko Umutesi atamukunda ahubwo amukurikiyeho amafaranga.Yagize ati “ Uriya mukobwa ntagira ingeso nziza ahubwo ndabona wamwihorera ukishakira undi. Hari abakobwa benshi bamurusha ingeso nziza. Yongeraho ati “ Yego ni mwiza ! ariko ubwiza sibwo wakwitaho gusa ahubwo wareba niba umutima we ugufitiye urukundo wifuza. Urukundo nyarukundo ntirwibanda ku bwiza gusa kandi mbona aricyo wibanzeho kurusha ibindi. Nzi abasore bagiye bakurikira ubwiza bw’abakobwa ariko bikarangira bicujije. Ingeso mbi uriya mukobwa fite ni nyinshi , ntimwashobokana “ Burya koko ngo amaso akunda ntabona neza, Cyuzuzo yijeje Piyo ko azakora uko ashoboye agahindura Umutesi. Umunsi umwe ari mu karuhuko ka saa sita , abakobwa biganaga n’Umutesi batangiye kuganira ku rukundo rwe na Cyuzuzo.Umwe muri bo witwaga Uwamahoro ati “ Ariko mubona ukuntu bakundana urukundo rudasanzwe ?” Undi yungamo agira ati” Njye ndabizi neza Umutesi ntago akunda Cyuzuzo by’ukuri ahubwo amukurikiyeho ifaranga .” Yongeraho ati “ Nubwo abahungu bahemuka ariko natwe ntituri shyashya .Reba nka Cyuzuzo ukuntu yimariyemo Umutesi ariko we akaba ntacyo yitayeho ahubwo agamije kumurya utwe “ Koko rero Umutesi yari umukobwa wirebera aho ibintu biri bityo akagira inshuti zitabarika. Cyuzuzo wari umwana w’ikinege iwabo, ntacyo bamwimaga . Amafaranga Umutesi yari amukurikiyeho yari ayafite. Iyo yagiraga icyo amusaba yakimuhaga nk’inshuti ye . Kugera n’aho yamubwiraga ko adafite amafaranga y’ishuri. Cyuzuzo akayamuha atanamubajije niba iwabo batajya bayamuha. Ubwo ikiruhuko kigufi cyari kigeze Cyuzuzo yacitse intege kuko yaragiye kumara igihe cy’ukwezi atabonana n’Umutesi. Abandi banyeshuri bumvaga ikiruhuko ari gito ariko we akumva kingana n’umwaka. Yasezeye k‘Umutesi amubwira ko yumva azarangiza uko kwezi urukumbuzi rwenda kumwica.Umutesi nawe amubwira ko azamukumbura.Cyuzuzo yageze iwabo mama we amusaba ko bazajyana gusura umuryango wa Kabera ariwe se w’Igitego. Cyuzuzo yaramwemereye .Yashimishijwe n’uko azajya kureba uko Igitego asigaye angana dore ko hari hashize igihe kinini atamubona. Ku cyumweru mu gitondo berekeza iya Gitarama .Bageze iwabo w’Igitego mu ma saa yine. Basanze Igitego na murumuna we Uwizeye aribo bahari .Abandi bari bagiye gusenga. Babakiriye neza .Baraganiriye biratinda .Yaba Igitego,yaba Cyuzuzo buri wese yumvaga akumbuye undi. Mbese urukumbuzi rwari rwose. Ntibyatinze ababyeyi b’Igitego bava gusenga.Bakomeje ibiganiro .Hashize akanya mama w’Igitego amusaba kuba atembereza Cyuzuzo. Yari,amaze imyaka myinshi atagera muri ako gace. Igitego byaramushimishije kuko yumvaga ashaka kuganira na Cyuzuzo bari bonyine, mbese si aho bari bamukuye .Byari bibaye nko korosora uwabyukaga. Yaramutembereje , amwereka uko agace bari batuyemo kari kamaze gutera imbere kuburyo bugaragara. Muri uko gutembera kwabo Igitego yagiye abaza Cyuzuzo ibibazo binyuranye.Yanamubajije ikigo asigaye yigaho. Cyuzuzo amubwira ko yiga mu rwunge i Butare.Umunsi wose Cyuzuzo ndetse na mama we bawumaze iwabo w’Igitego. Bugorobye barasezera barataha. Mu nzira bataha , Cyuzuzo yagiye yibaza ukuntu Igitego yakuze akaba yari amaze kuba inkumi y’uburanga.Yakwibuka inseko yamusekeraga akumva aratwawe . Ageze aho yibuka Umutesi wamutwaye roho ahita yibagirwa iby’Igitego. Cyuzuzo si we warose ikiruhuko kirangira .Yasubiye ku ishuri akumbuye cyane Umutesi kurusha uko yari akumbuye amasomo.Yahageze mu bambere.Yasanze umukunzi ataraza.Yategereje nk’amasaha abiri .Kuri we yumvaga ari nk’ikinyejana .Yari amukumbuye bidasanzwe. Kera kabaye Umutesi yageze ku ishuri .Cyuzuzo akimubona aramusanganira ,barahoberana gusomana byo sinakubwira. Bagiye muri kantine kwica akanyota. Bityo baboneraho umwanya wo kubwirana uko ibiruhuko byagenze. Cyuzuzo yabwiye Umutesi ko byaranzwe n’urukumbuzi rwinshi yari amufitiye.Umutesi nawe amubwira ko yari amukumbuye cyane. Urukundo rwabo rwarakomeje .Byose byaje guhinduka umunsi umwe ari ku cyumweru.Wari umunsi wo gusura abanyeshuri aho mu rwunge. Cyuzuzo n’Umutesi barikumwe baganira nk ‘ uko bisanzwe bategereje ko nabo babasura . Haje umusaza aje gusura Umutesi. Uwo musaza yaje mu modoka y’akataraboneka. Umutesi yagerageje kumwirengagiza bitangaza Cyuzuzo kuko yabanje kugira ngo hari icyo bapfana. Uwo musaza amusuhuje undi amuhereza ukuboko. Umusaza nabwo arakanga ,amubwira ababaye ati “ Ntunkumbuye se sheri ? “ Cyuzuzo akimara kumva ayo magambo biramuyobera afatwa n’isereri yikubita hasi. Yongeye kuzanzamuka ari kwa mu ganga. Yibazaga byinshi, yakwibuka bagenzi bamugira inama yo kureka Umutesi akumva arihebye. Yamaze kwa muganga iminsi itatu. Nyuma yo kuvayo yatangiye kujya yigunga. Ntiyongeye kugaragaza ibyishimo na rimwe.Iyo abandi bajyaga gusubiramo amasomo , Cyuzuzo we yabaga yubitse umutwe mu ikayi agahinda kamwishe.Yamaze iminsi atiga uko bikwiriye. Umunsi umwe mushuti we Piyo amusanga aho yari yitaruye abandi .Atangira kumwumvisha ko ntakundi yabigenza ,ahubwo akwiriye kubyivanamo akihatira amasomo.Ati “ Byiguca intege kandi biri gutuma usubira inyuma mu masomo kandi ariho ejo hawe hazaza. Akomeza amubwira ko ntacyo yazimarira mu gihe adashaka kwiga.Ubwo bari mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa gatandatu usoza amashuri yisumbuye.Yongeraho ati “ ndumva wakwikomereza amasomo yawe naho uzashaka undi kuko abakobwa ntibabuze kandi banaruta Umutesi. “ Cyuzuzo yamuteze amatwi yitonze . Amushimira inama nziza amugiriye ati” Urakoze kungira inama naho sinzongera guta igihe cyanjye ngo ndakunda ” Kuva ubwo Cyuzuzo ntiyongeye gutekereza icyitwa umukobwa. N’iyo hagiraga mugenzi we uvuga iby’urukundo n’abakobwa ,yaramuhungaga kugirango bitamwibutsa agahinda yatewe n’Umutesi. Ahubwo yikomereje amasomo ye, akomeza kwitegura ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.Nubwo mu ishuri ntacyahindutse, ntabwo yongeye kugira ibyishimo nk’uko yari asanzwe. Igihembwe cya kabiri kigeze hagati, Igitego yaje kwiga mu rwunge. Ikigo yigagaho ntago cyigishaga neza.Yasabye ababyeyi be ko bamusabira kujya kwiga mu rwunge. Akigera mu rwunge yasanze nta wundi muntu ahazi uretse Cyuzuzo .Bityo akajya amwisunga ngo amusobanuze ibyaho. Iyo yabaga ari kumwe na Cyuzuzo yabonaga yarahindutse akabona atakishima nk’uko yaramuzi. Igitego yabanje kugira ngo bizashira .Hashize ibyumweru bibiri , Igitego abonye bidashize ,yiyemeza kubaza abakobwa bagenzi be bari bahasanzwe igitera Cyuzuzo guhora yigunze atishimye. Agira ati “ Ese niko na mbere yari ameze ? “ Bamusubiza ko atari ko mbere yari ameze . Bamutekerereza ibye n’Umutesi byose nta na kimwe basize. Igitego byaramubabaje abura uko abigenza . Kuva ubwo yiyemeza kumara agahinda Cyuzuzo yatewe n’Umutesi. Yibaza icyo azakora biramuyobera. Kuva ubwo yatangiye kuganiriza Cyuzuzo .N’ubwo Cyuzuzo atari agishimishwa n’ibiganiro by’abakobwa,yageraga aho agatwa n’ibiganiro byiza by’Igitego. Umukobwa yari amaze kuba umukobwa ufite ubwenge, uzi kuganira no kwisanzura kubantu. Umunsi umwe ari mu mpera z’icyumweru , Igitego aganira na Cyuzuzo ,amusaba ko niba amwemerye hari icyo ashaka kumubwira. Cyuzuzo amubwia ko ntakibazo . Igitego yongeraho ati “ N’icyo nshaka kugusaba sinzi niba wacyemera ! “ Cyuzuzo amubwira ko niba gishoboka atacyanga. Igitego arabanza ariyumvira , hashize akanya araterura ati ” Cyuzu ! uzi neza ko twakuranye n’ubwo mwageze aho mukimuka ariko twamaranye imyaka itari mike. Nageze hano ntangazwa no gusanga warahindutse. Ndibuka tukiri bato wasusurutsaga benshi none siko ukimeze. None ndashaka kuguhoza amarira warize, ukambera urukundo rwanjye nkakubera ibyishimo bidashira by’ umutima wawe nkakumara agahinda watewe n’umukunzi gito » Cyuzuzo amaze kumva ayo magambo y’Igitego atunguranye, amubwira ko azamusubiza namara kubitekerezaho yitonze. Ese Cyuzuzo wagize igikomere mu rukundo azasubiza iki? Azemera gusubira mu rukundo cyangwa azahakanira Igitego umwana bakuranye? Biracyaza Inkuru ndende:Urukundo nyarukundo
Igice cya 3
Iyi nkuru yanditswe hagendewe ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho. Nubwo muri iki gihe urukundo rwakonje mu bantu, muri iyi nkuru uzasangamo icyo urukundo nyarukundo ari cyo, uko wamenya kwihanganira ibigeragezo bikunda kuba mu rukundo ndetse no kumenya guhitamo neza umukunzi nyakuri. Igice cya Gatatu Cyuzuzo yamaze iminsi atagoheka yibaza icyo azasubiza Igitego bikamuyobera. Akibaza ari nako yivugisha agira ati " Namwemerera akambera nk’Umutesi ,namwangira se sinaba muvunnye umutima kandi ari umwana twareranywe ? " Akomeza guhera muri urwo rujijo. Rimwe mu gihe abandi bari bari mu mikino bidagadura nyuma y’amasomo ,yihererana Piyo kuko ariwe nshuti yambere yizeraga. Amutekerereza ibyo Igitego yamusabye. Cyuzuzo yamubwiye amateka ye na Igitego ,amubwira n’ukuntu bakuranye. Mbese amubwira byose ntacyo amukinze. Yongeraho ati" Kubwanjye nta ngeso mbi muziho ariko se yampinduka nk’uko Umutesi yabigenje ?" Nyuma yo kumutega amatwi yitonze , yamuiriye inama nkuko yabimusabye.Yagize ati " Igitego ni umukobwa nabonanye ubupfura budasanzwe. Simuziho byinshi ariko nkurikije ibyo umbwiye n’uko namubonye ni umukobwa udasanzwe ndetse ufite imico myiza yihariye. Kuba byonyine yarafashe umwanya akagusaba urukundo kandi benshi mu bakobwa b’abanyarwandakazi bategereza ko umusore ariwe utera iya mbere, sinshidikanya ko agukunda by’ukuri ko ndetse yiyemeje kukomora igikomere cy’urukundo watewe n’Umutesi. Piyo yongeraho ati " Ariko wabanza ukitonda ukareba niba ntacyo umunengaho kuko n’ubwo mwakuranye mwari mukiri abana ntuzi niba mu mikurire ye atarahindutse, hanyuma wabona byose ari sawa ukabona gufata icyemezo cya kigabo " Cyuzuzo amushimira iyo nama nziza amugiriye yiyemeza kuyikurikiza. Muri iyo minsi, igihembwe kigeze hagati ,Cyuzuzo yarwaye maraliya araremba ajya mu bitaro .Piyo niwe wari umurwaje. Yari arembye kuburyo atamenyaga abaje kumusura.Yazanzamuka Piyo akamubwira abahageze.Yatangajwe no kumva ko Igitego atasibaga kuza kumusura, akamuzanira amafunguro n’imbuto, mu gihe abo yitaga inshuti ze za mbere hari n’abatarahakandagiye .Buhoro buhoro yatangiye koroherwa. Mu gihe cyose yamaze kwa muganga ,Igitego ntiyasiba kumusura akamuganiriza akanamufasha kugererageza kurya no kunywa ibyo yabaga yamuzaniye. Yamuzanira utuntu twiza tumufasha kugarura imbaraga dore ko maraliya yari yaramuzahaje. Byatumye Cyuzuzo abona ko Igitego amukunda by’ukuri. Hashize ibyumweru bibiri Cyuzuzo ava mu bitaro. Amaze kuvamo ,yisunze bagenzi be cyane cyane Piyo bamusobanurira ibyo bize arwaye. N’ubwo bari barabyize adahari , yahise abyumva ndetse n’ibizamini arabitsinda. Igihembwe kirangiye ,iwabo bohereje imidoka yo kumucyura. Asaba Igitego ko batahana .Igitego yaramushimiye dore ko n’imodoka zari zabuze .Mu rugendo bagiye baganira. Benda kugera ku Kamonyi ,iwabo w’Igitego ,Cyuzuzo amusezeranya kuzamusura.Yabimubwiye yisekera .Ninabwo Igitego yari abonye Cyuzuzo aseka kuva yagera mu rwunge. Igitego byaramushimishije amubwira ko amutegereje .Bageze ku muhanda ugana iwabo asezera kuri Cyuzuzo ati " Reka ne kubavuna ahasigaye ndahagenda n’amaguru. " Cyuzuzo na Kamali wari umushoferi w’iwabo bakomeza urugendo berekeza iya Kigali. Mu nzira uwo mushoferi abaza Cyuzuzo ati " Niko sha Cyuzu! uriya mutarutwa nako kiriya Gitego mu bakobwa ni inshuti yawe ? " Cyuzuzo amusubiza amubwira ko ari ubushuti busanzwe cyane ko imiryango yabo yari iziranye. Kamali yiyamira ari nako amugaya ati " Komeza wirangareho umukobwa nk’uriya bazamugutwara. Ngewe nikundiye isura ye nziza itagira uko isa ! Byakubitiraho n’iriya mvugo ye akabaruta bose ! ngo izina niryo muntu ni Igitego koko. " Bakomeje kugenda bamuganiraho barinda bagerayo .Igitego aho ari nawe ibitekerezo byari byamubanye byinshi . Akibaza impamvu Cyuzuzo yamubwiye ko azamusura , yakwibuka ukuntu yabimubwiye aseka ,bikamutera amatsiko kurushaho Muri icyo kiruhuko Igitego ntiyigeze agira aho ajya hato ngo Cyuzuzo ataza ntahamusange. Umunsi umwe ari kuwa kabiri nimugoroba mama we amutuma ku isoko guhaha. Igitego nk’umwana warezwe ntiyamuhakanira ariko yumvaga atagira aho ajya. Akimara kuhava ,Cyuzuzo aba arahageze. Yaricaye aba aganira na mama w’Igitego mugihe yari ategereje ko ava ku isoko. Mubyari bimuzanye harimo no kumusabira uruhushya rw’uko yazamuzira mu munsi mukuru we w’amavuko yiteguraga kwizihiza.Yasabye mama we ko binashobotse bazazana. Undi na we amuzsubiza ko batabyanga aboneraho kumubaza umunsi uzaberaho .Cyuzuzo yamusubije ko wagombaga kuba ko uzaba ku cyumweru. Ubwo haburaga iminsi ine. Hashize akanya Igitego aba araje.Ageze ku irembo abonye imodoka aribwira ati" Ubu byanze bikunze ni Cyuzuzowaje. " Yabaye nk’umeze amababa ntiyirirwa ajya no kubika ibyo avuye guhaha ahubwo ahitira mu ruganiriro gusuhuza Cyuzuzo. Yagiye yibaza uko amuhobera kuko yari amukumbuye bitavugwa. Yatunguwe no gusanga Cyuzuzo ari kumwe na mama we. Barahoberana bisanzwe. Mama we abwira Cyuzuzo ati " Ubwo Igitego aje reka mbe ngiye mu mirimo. Igitego siwe warose mama we ahava.Yibwiraga ko byanze bikunze Cyuzuzo hari icyo aje kumubwira kidasanzwe ndetse ko wenda yaba amufitiye igisubizo cy’urukundo yamusabye. Cyuzuzo yamubajije amakuru y’ibiruhuko, Igitego amubwira ko ari asanzwe .Bakomeje kuganira ibiganiro bisanzwe ariko ubona Igitego afite amatsiko menshi. Bigeze aho Cyuzuzo amubwira icyari kimuzanye, ko yari aje kubatumira mu munsi mukuru we w’amavuko. Yongeraho ko mama we yari yabyemeye ati " Nizere ko nawe utazahabura ? " Igitego ati " ahubwo umunsi utinze kugera !Bugorobye Cyuzuzo arasezera baramuherekeza . Nimugoroba papa w’Igitego atashye ataranicara Igitego yabanje kumusaba uruhushya rwo kujya muri uwo munsi mukuru wa Cyuzuzo. Papa we nawe ntiyamwangiye cyane ko bwari uburyo imiryango ombi yari kubasha kongera guhura no gusabana. Kuva uwo munsi Igitego yatangiye kubarira iminsi ku ntoki. Uko umunsi ushize akabara iminsi isigaye ngo ku cyumweru hagere. Ijoro ryo kuwa gatandatu ryo yaraye mu nzozi z’urujijo. Yaraye Arota ari kumwe na Cyuzuzo mu byishimo bidasanzwe, ndetse ngo bambikanye impeta y’urudashira . Ku cyumweru mu gitondo cya kare yarabyutse akora imirimo yose kugirango ababyeyi be babyuke basange yarangije bahite bagenda. Arangije ahita atangira kwitunganya.Bahagurutse ku Kamonyi mu ma saa tanu. Bageze iwabo wa Cyuzuzo mu ma saa sita. Basanze imyiteguro igeze kure dore ko uwo munsi mukuru wari watumiwemo abantu benshi b’abanyacyubahiro. Babakiriye neza .Igitego yahise atangira gufasha abateguraga imirimo .Ubwo Cyuzuzo ntawari uhari ahubwo yari yagiye gushaka ibikoresho byari byasigaye mu byo bari gukenera mu munsi mukuru. Mu ma saa kumi n’ebyiri umunsi mukuru wari utangiye. Wari ushyushye dore ko wari wiganjemo abasore n’inkumi. Hashize akanya umunsi mukuru utangiye ,Migambi ,se wa Cyuzuzo amusaba ko yagira icyo abwira abashyitsi. Ati " erega ubu uri gukura ugomba kumenya byose." Cyuzuzo afata ijambo." Bashyitsi basangwa mbanje kubaha ikaze. Mbashimiye ubwitange mwagize bwo kuza kwifatanya nanjye muri uyu munsi mukuru wanjye w’amavuko . Nkaba nujuje imyakaow makumyabiri n’umwe. Dukomeze kwishimana kandi buri wese yiyumvemo ko ari imuhira. Murakoze ! " Abari aho bose bamuha amashyi y’urufaya. Amaze kuvuga ijambo yahise asanga Igitego aho yari yicaye amusaba ko bajya ahiherereye akagira icyo amubwira. Cyuzuzo yabanje kumubaza niba hari icyo akeka ku nkuru amufitiye. Igitego amubwira ko ntacyo azi na kimwe ntanicyo akeka. Cyuzuzo aramubwira ati" Ushobora kuba utapfa kubikeke ariko urabizi.Ntiwibuka unsaba ko twakwibera umubano ko binashobotse wambera umwamikazi w’umutima wanjye ,ukambera urumuri , ukanyibagie ibihe bibi natewe n’umukunzi gito? Igitego n’amasonisoni , igitima kidiha ati" Ndabyibuka " . Cyuzuzo yungamo ati " None rero Igitego nagenewe n’iyagennye ko duhura duhuje imitima yuje urukundo ,nagira ngo nkubwire ko najye ngukunda !" Igitego akimara kumva iryo jambo yahise amuhobera ,asagwa n’ibyishimo abura aho akwirwa, aramusingira aramuhobera , gusomana sinakubwira. " Ese ngushimire nte Cyuzu !utumye umutima wanjye wari uremerewe umererwa neza. Ndumva nduhutse umutwaro w’urukundo wandemereye kuva tukiri bato.Iteka iyo tutabaga turi kumwe sinagohekaga,ijoro ryose nararaga nkanuye nibaza ibibazo ntabashaga kubonera ibisubizo none umbereye imfura nziza,rukundo rwanjye. Kuri Cyuzuzo n’Igitego byari ibyishimo gusa ! Maze Cyuzuzo atura Igitego aka gasigo kanogeye amatwi,iyumvire nawe : " Mvuge iki ndeke iki mukundwa Ko undutira ibyisi byose Wowe udasiba kungaragariza urukundo rusesuye Soko yo gususuruka kwanjye Uri urumuri rumurikira umutima wanjye Mu maso hawe hameze nk’izuba ryo ku gasusuruko Kamwe Gasusurutsa uwasuherewe. Si ukubeshya si no gukabya tutari kumwe Ubu buzima sinabushobora Kuko Rurema yakungabiye ngo umbere Ibyishimo bidashira by’umutima wanjye Nakweguriye ibihe byose. Nasanze urusha abandi byinshi byiza Nguhitamo ngukunze urukundo rutagereranywa Nkundira ngukunde sinzigera nkubangikanya Mubuzima bwanjye bwose..... Ese uru rukundo rwa Cyuzuzo n’Igitego ruzaherera he? Ibigeragezo byari bibategereje babashije kubicamo?Anaherezo y'umutesi yo azaba ayahe? Biracyaza Ntuzacikwe n’igice cya kane cy’iyi nkuru Inkuru ndende:Urukundo nyarukundo.
Igice cya 4
Iyi nkuru yanditswe hagendewe ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho. Nubwo muri iki gihe urukundo rwakonje mu bantu, muri iyi nkuru uzasangamo icyo urukundo nyarukundo ari cyo, uko wamenya kwihanganira ibigeragezo bikundabkuba mu rukundo ndetse no kumenya guhitamo neza umukunzi nyakuri. Mbega ibyishimo Igitego yagize amaze kumva icyo gisigo gisobetse inganzo. Yashimiye Cyuzuzo urukundo amugaragarije amuzeseranya na we kutazigera amuhemukira ubuzima bwe bwose. Basubiye mu birori aho abandi bari. Cyuzuzo yakomeje gusuhuza inshuti ze. Icyaje kumutangaza ni ukubona n’Umutesi na we yari yaje mu munsi mukuru kandi atarigeze amutumira.Cyuzuzo yashatse kwanga kumusuhuza ,byo kubura uko agira amuha umukono anamwifuriza ikaze.Cyuzuzo yahise yisubirira aho Igitego yicaye .Yagarutse ubona yahindutse asa n’ufite ibibazo. Igitego biramuyobera. Amubajije ikibimuteye amubwira ko abonye Umutesi. Igitego amusaba kubyikuramo ati “ ntacyo bitwaye buriya ntabuze uwo bazanye ntibigutere ikibazo.Reka kugira agahinda ku munsi wari ukwiriye kwishimaho. ” Cyuzuzo yumvise bimushimishije cyane cyane ashimishwa n’uko yari afite inshuti izajya imuba hafi. Hakurikiyeho umwanya wo guha Cyuzuzo impano zo kumwifuriza umunsi mwiza. Icyongeye gutangaza Cyuzuzo kinamutera kwibaza byinshi ni uko n’ Umutesi na we yari kumurongo w’abagombaga gutanga impano.Yayimuhereje ubona yishimye aramutungura ahita anamusomabamwongorera ati “ umunsi mwiza rukundo rwanjye. ” Cyuzuzo yabaye nk’ukubiswe n’inkuba impano amuhaye ahita ayishyira kuruhande ngo aze kureba icyo Umutesi yamuhaye. Ibirori byenda kurangira ababyeyi b’Igitego basabye ko bo bataha bagasanga urugo ariko Igitego we akazaza ku munsi ukurikyeho. Migambi yarabashimiye cyane ku bwitange bagize bwo kuza kwifatanya nabo mu birori ,abaha n’imodoka abacyura. Ibirori birangiye abashyitsi bose bamaze gutaha,Cyuzuzo yagiye mu cyumba cye ngo arebe impano Umutesi yamuhaye iyo ariyo. Yibazaga impamvu Umutesi yaje kwifatanya na we mu munsi we w’amavuko, ikigeretseho akamutungura amuha impano. Yabyibajijeho byinshi abiburira igisubizo. Iyo mpano yari itangaje. Hari harimo isaha ya zahabu,ifoto y’Umutesi ndetse n’ibaruwa ifunikishije ibara rya roza. Cyuzuzo n’amatsiko menshi arayifungura ngo arebe amagambo ayikubiyemo.Iyo baruwa yari iteye itya: Kuri Cyuzuzo , Nkwandikiye iyi baruwa ngirango ngusabe imbabazi mbikuye ku mutima. Ndabizi ko nagukoshereje bitavugwa ariko ndakwinginze umbabarire n’ubwo njye mbona ntakwiriye imbabazi kubw’ibibi nagukoreye.Wirengagize byose kuko nanjye naje gusanga imyitwarire nagize idahwitse ,niyemeza kwikosora.Wibuke ibihe byiza twagize tukiri kumwe.Iyo mbyibutse ngira ibyishimo by’akanya gato nkibaza niba tuzongera kuba umwe ,ukongera kumbera umwami w’umutima wanjye bikanyobera. Reka ne kuvuga byinshi , ngo ararekwa ntashira ariko nagirango ngusabe niba bishoboka ko twakongera tukikundanira nkakwereka urukundo ruzira uburyarya n’ubuhemu. Muri njye numva ko ntawundi muhungu ugira urukundo nkawe.Cyuzu ! Nkumbuye ya nseko, indoro , inganzo yawe nako ngukumbuye wese. Ugire ibihe byiza Uwo mwahoranye Umutesi Solange. Cyuzuzo yarumiwe abura icyo akora .Yivugisha Cyuzuzo yagize ati” Umutesi yarampemukiye ariko wenda yarikosoye niba atambeshya.Ese nakunda gute abantu babiri?... Biracyaza Ese Cyuzuzo azabyitwaramo ate? Bigendabbite iyo umusore cyangwa umukobwa yisanze agomba guhitamo umukunzi umwe muri benshi bamukunda?
Ntuzacikwe n’igice cya 5
kizabageraho vuba. Yahise anisangira Igitego mu ruganiriro ngo babe bamenaho abiri.Ntiyigeze agira icyo amuhingukiriza birebana n’ibaruwa Umutesi yari yamwandikiye kugirango hatagira ikibazo kiza mu rukundo rwabo. Umunsi wakurikiyeho nibwo Igitego yari gutaha.Yaba Cyuzuzo ,yaba Igitego ntawifuzaga gutandukana n’undi.Igitego yatashye ababaye ,Cyuzuzo na we asigara agahinda kamwishe burya babivuze ukuri ngo " Iminsi ni mibi yo itandukanya
abikundaniye " Mu nzira Igitego yagiye yitekerereza ku byishimo n’umunezero bari bifitiye we na Cyuzuzo mu munsi we mukuru akumva iminsi yasubira inyuma ni uko nyine ngo iminsi idasa yose. Akibaza ati " Buriya koko Cyuzuzo ntibazamuntwara?ko mu munsi we nabonaga abakobwa bamusimburanaho! Abakobwa b’i Kigali ndabazi bapfa gusa kubona wifitiye ifaranga kandi byongeye Cyuzuzo yifitiye n’uburanga bukurura bukanarangaza abakobwa. "Ubwo niko yimyoza anitsa n’imitima ati "Ariko njye sinzigera muhemukira kuko igihe cyose twabanye yanyeretse urukundo.Nanjye nzamukunda urukundo rumwe ruzira kumubangikanya." Ikiruhuko kirangiye Igitego yasubiye ku ishuri. Akihagera yakubitanye n’ibaruwa ya Cyuzuzo .Yamubwiraga ko amukumbuye cyane ariko ko azamusura ku ishuri.Yamumenyeshaga ko mu gihe atarajya kwiga kaminuza ko yabonye akazi mu isosiyeti y’ubwishingizi. Igitego byaramushimishije kuko byamweretse ko byibuze Cyuzuzo akimuhoza ku mutima.Umutesi nawe aho ari yari agitegereje ko Cyuzuzo amusubiza . Kwandikirana nibwo buryo bwakoreshwaga , amatelefoni yari atarasakara. Umunsi wo gusura ugeze ,Cyuzuzo yahise yerekeza iya Butare ajya gusura uwa muzonze, Igitego. Akigera mu rwunge abandi banyeshuri bamwakiriye neza kuko bose bamukundaga . Batangiye kumubaza amakuru yo mu buzima busanzwe , ababwira ko nta kibazo afite.Hashize akanya umwe muri abo basore witwaga Kalisa ati” Nonese Cyuzu!Njye kumuguhamagarira? ” Cyuzuzo atangaye ati” Ninde se uvuga ? “Kalisa n’abandi banyeshuri basekera rimwe ,Kalisa ati " Ndavuga Igitego cyawe!Ninde se wo muri iki kigo utazi ko mwikundanira? Uzatuze rwose ubu ntawamuyoberaho kuko tuzi ko wamudutanze.Genda wahisemo neza pe!Kandi urukundo rwanyu ruhogoza benshi ,icyo nabifuriza gusa ni ukutazigera mutandukana by’iteka ryose” Cyuzuzo amaze kumva ayo magambo abura icyo yarenzaho ati “ Ngaho genda umumpamagarire kuko ndihuta.Umutesi aho yari ari mu ishuri yumva abakobwa bagenzi be bavugana ngo uriya si Cyuzuzo wa muhungu wari uzi gukina umupira? “ Umutesi yabyumvise vuba ahita yiruka ati natanzwe.Yibwiraga ko byanze bikunze ariwe aje gusura. Ataragera aho Cyuzuzo ari abona ari kumwe n’Igitego. Byaramubabaje asubira inyuma ahonda agatoki ku kandi. Agenda yivugisha ati “ Nzakora uko nshoboye Cyuzuzo yongere abe uwanjye. "Ubwo Umutesi yiganaga n’Igitego .Umutesi agahora acunga ko Cyuzuzo yakwandikira Igitego .Agahora amufitiye ishyari ariko ntabimwereke.Umutesi yahise yiyemeza kuzajya gusura Cyuzuzo mu biruhuko akamubaza neza niba akimukunda cyangwase niba yikundira Igitego nabyo akabimenya bityo agakurayo amaso. Ariko kubwe yumvaga atahara Cyuzuzo. Ntibyatinze ibiruhuko biragera.Umunsi umwe ari ku wa kane,Umutesi atega tagisi yerekeza ku Kacyiru iwabo wa Cyuzuzo. Reka rero agereyo asange ntawuhari .Yahasanze umukozi, amubwira ko yagiye ku kazi ko kandi ataha nijoro. Umutesi yacitse intege abura uko abigenza amusaba kumurangira aho.Undi na we ahamurangira neza kuburyo Atari kuhayoberwa .Umutesi arangije amusezeraho . Ataragenda umukozi amubaza izina rye. Ati “ umubwireko ari Umutesi yongeraho ati arahita amenya. " Yatashye agahinda kamwishe.Yagiye yibaza ukuntu azabona Cyuzuzo bikamuyobera kandi ubwo ikiruhuko cyendaga kurangira. Amaze gutekereza bimuyobeye , afata icyemezo cyo kuzajya kureba Cyuzuzo ku kazi. Burya koko ngo aho umutindi yanitse ntiriva. Umutesi yagiye kureba Cyuzuzo ku kazi asanga uwo munsi atakoze.Yahise ajya iwabo agirango arahamusanga naho asanga ntawuhari. Byamubereye umutwaro yibaza ukuntu agiye gusubira ku ishuri batabonanye akumva biramushobeye.Ubwo hari kuwa gatanu. Nimugoroba Cyuzuzo atashye ,umukozi yongera kumubwira ko Umutesi yagarutse kumureba. Amubwira ko ngo no ku kazi yari yabanje no kunyura ku kazi.Yongeraho ati “ Ariko nabonye agenda ababaye cyane,ngo nabona akanya azagaruka urutse ko atabyizera kuzongera kubona umwanya. " Cyuzuzo byatumye yibaza byinshi.Yakwibuka ukuntu bagikundana n’Umutesi yabonaga ntacyo yitayeho none akaba yari asigaye amwirukaho bene ako kageni biramutangaza.Yibaza uko azbyifatamo bimubera ikibazo.Byatumye afata icyemezo cyo kuzajya kumwirebera. Bukeye yanyuze ku kazi asaba uruhushya ,ababwira ko agize ikibazo cyihutirwa.Umuyobozi w’isosiyeti arumuha atazuyaje kuko Cyuzuzo yari umukozi witanga kandi ukora neza cyane.Yasubiye iwabo asaba umushoferi Kanamugire ,wari umushoferi wa se ,ko yamuha rifuti akamugeza I Nyamirambo iwabo w’Umutesi. Kanamugire ntiyamwangira aramwemerera. Bageze iwabo w’Umutesi basanga ari ku mesa yitegura gusubira ku ishuri.Umutesi akibona Cyuzuzo yabaye nk’umeze amababa.Imyenda yari ari kumesa ahita ayiha Mariya murumuna we.Yahise ajya kwakira abashyitsi .Hashize akanya Kanamugire aba agiye gutegerereza Cyuzuzo aho bari baparitse imodoka. Cyuzuzo n’Umutesi basigaye baganira ibiganiro bisanzwe.Hashize nk’igice cy’isaha baganira,Umutesi abaza Cyuzuzo ati " Cyuzu! Mperutse kukugezaho ubutumwa ngusaba imbabazi z’ibyo nagukoreye. Naricaye nsubiza ubwenge ku gihe, ntekereje amakosa, ubuhemu nagukoreye nkakubera umukunzi gito, niyemeza kugusaba imbabazi kandi mbikuye ku mutima. Nasanze nta musore ugira urukundo nk’urwawe. Nubwo nakoze byinshi bitatum aumbabarira ariko ndacyagukunda kandi numva ntawundi musore nagusimbuza mu mutima wanjye, ubuzima bwose nsigaje ku isi. " Ubwo Cyuzuzo yari yicaye amuteze yombi. Mu gihe ataragira icyo yongeraho , Umutesi yungamo ati" Ese Cyuzu, warambabariye? Ese uracyankunda? .. Biracyaza Niki cyihishe inyuma yo kuba Cyuzuzo yaraje gusura Umutesi bitunguranye? Ese yaramubabariye? Iki kibazo se azagisubiza ate?
ukeneye inkuru nkiyi wasura urubuga
www.luckyson.yolasite.com
www.tricksconnect.blogspot.com
www.tricksconnect.com
or whatsapp messanger +250788827277
0 comments:
Post a Comment