vistiors n'ibihugu

URUKUNDO

 Imibonano Mpuzabitsina nayo ishobora kwangiza umubano w’abakundana,Reba uko ishobora 

Imibonano mpuzabitsina ni igikoresho gikoreshwa hagati y’abakundana,imibonano mpuzabitsina ni myiza pe,iraryoha ndetse ihuza abakundana,umuntu anavuze ko imibonano mpuzabitsina ari inyungu z’ubuzima ntiyaba abeshye.
Impamvu umuntu yakavuze ko ari inyungu ku buzima ni uko iyo nta kwitananaho guhari,imibonano mpuzabitsina ituma biba.bityo urubuga rwa elcrema rwashyize hanze uburyo imibonano mpuzabitsina ishobora kwangiza umubano w’abakundana.
1.Iyo ugiye buri gihe usaba umukunzi wawe ko mwakorana imibonano mpuzabitsina
Buri umwe wese afite imyitwarire itandukanye mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina,hari abayikora byibura 2 cyangwa 3 mu cymweru,abandi rimwe mu cymweru cyangwa mu byumweru bibili yewe hariho nabandi bakunda kuyikora buri munsi cyangwa kenshi gashoboka ku munsi iyi myitwarire yabamwe yihindagurika ry’imibonano mpuzabitsina nayo yangiza umubano w’abakundana,kugira ngo wirinde ibi bibazo abakundana bagomba kubanza kumvikanaho neza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina yabo.
2.Iyo muhuze cyangwa mufite umunaniro mwinshi
Ubu nabwo ni ubundi buryo imibonano mpuzabitsina ishobora kwangiza umubano wanyu,imibonano mpuzabitsina yubaka ubumwe ndetse igatuma abakundana bubahana ari nayo mpamvu iyohari ikintu kibuze mu mibanire yanyu icyo gihe nta kiba kigenda,niba koko mujya mugira ibintu bituma muhura “busy”mujye mugerageza mushake igihe gihagije byibura mu ijoro cyo gukora imibonano mpuzabitsina kuko nimudakora ibi umwe muri mwe azahura n’uburibwe muri we bukabije.
3.Iyo umubano wanyu hatarimo ibyo gukorana imibonano mpuzabitsina
Iki nacyo ni kimwe mu byica umubano w’abakundana,abantu benshi bakundana kandi bateganya no kurushinga bajya birangagiza iki kintu ari nabwo nyuma ujya kumva ukumva no umubano wabo wararangiye kandi bazize kutamenya,niba ufite umukunzi wawe kandi umwizera ndetse nawe akakwizera mushobora kumvikana kuri Iki kintu cyo gukora imibonano mpuzabitsina buriya niba uteri unabizi hari igihe muba mukundana ariko arwana n’umubiri ashaka gukora imibonano ubwo yabona ntacyo umukenuriraho agahitamo kwishakira undi mukunzi uzajya yemera ko bayikora.
4.Iyo umwe muri mwe ashobora kwihanganira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Iyo bimeze gutya ni hahandi usanga nta we ushobora kuyobora undi ngo bakore imibonano mpuzabitsina kuko umwe aba ashobora kwihanganira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina undi nawe akagira isoni zo kumubwira kuko abona atabyitayeho,mbese habura ufata icyemezo,ibi nabyo byica umubano w’abakundana.
5.Iyo umwe muri mwe agira huti huti mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina
Inshuro nyinshi abantu benshi bakunda ibintu bya huti huti iyo bagiye gukora imibonano mpuzabitsina,mbese ni hahandi umwe yumva abishatse maze agahita ahatiriza undi atabanje byibura kumutegura ibi nabyo byica umubano wabakundana.

Ibimenyetso 6 by’ingenzi bizakwereka ko umukobwa afitiye urukundo rwinshi ikofi yawe Yanditswe 

Buri musore cyangwa umugabo wese aba ashaka umugore uzamukunda we ubwe atari ukubera ko afite amafaranga menshi yo gutakaza cyangwa afite ibindi bikorwa bimwinjiriza.
Ubundi hari ubwoko bw’abagore hano hanze butandukanye;hari bamwe bazagukunda kuko uri wowe n’abandi benshi bazagukundira impamvu yumvikana ndetse n’abazagukunda kubera icyo ufite,ibi kandi ni ibintu bigarangarira buri wese.
Bityo hano twahisemo kubasangiza bimwe mu bimenyetso byingenzi 6 bizakwereka ko umugore akunda cyane ikofi yawe ku kurusha.
1.Ntazigera agushishikariza kubitsa
Umugore ugukunda ahangayikishwa n’uburyo muzabaho ejo hazaza,azahangiyikshwa no gupanga nawe iby’ejo hazaza,ni ku bwiyo mpamvu azagushishikariza kubika amafaranga,aba ashaka ko ukoresha amafaranga mu bintu bifite inyungu.
Naho umugore wakuruwe n’ikiva mu ikofi yawe “amafaranga”,ntazigera ahangayikishwa n’imbere yawe hazaza,kubitsa ndetse n’ibindi bintu,uwo njye mwita “Umugore wako kanya”,ari aho kubera icyo ari buhavane gusa muri uwo mwanya.
2.Ntazigera agira igitambo
Umugore ukunda amafaranga y’umugabo ku murusha,ntazigera we agira icyo yinjiza mu mubano wanyu,ntazigera atanga igitambo,mbese nta mutungo we uzigera ugendera mu bintu byawe,we ahora ashaka kwakira gusa naho iki kitari icyo nta gaciro agiha.
3.Iteka ahora ashaka
Umugore uba ukunda ubutunzi bwawe ku kurusha,ni wa wundi uzanya avana ibikoresho akeneye byose kuri wowe,nti yita ku byabaye ubushize cyangwa zimwe mu mpanowamuhaye mu cyumweru gishize cyagwa ukwezi gushize;iteka azahora ashaka ibirenzeho,uwo ushatse wamwita “Intanyurwa”.
4.Biragoye ko yanyurwa
Birababaza cyane kugira ubwoko bw’umugore utanjya unyurwa nibyo umukoreye,yewe niyo akeretse ko anyuzwe,biba ari uburyarya,ahanini usanga ibyakubera byiza nibura aruko nta na kimwe yakwereka.we inshingano ze ziba ari kubona icyo ashaka,igihe agishakiye ndetse nuburyo agishakamo,niko aba ameze.
5.Ikindi yakira impano zihenze ku bandi bagabo
Uku ntabwo ari ukukubeshya da,mu gihe umugore yakiriye impano nyinshi zihenze zivuye ku bandi bagabo,iteka azahora azigusaba nawe,niyo waba warigeze uzimuha zabona ko zitahagije ashaka izirenzeho.
6.Nta zigera yita ku buryo amafaranga yabonetsemo
Ubu nibwo bwoko bw’abagore bwibanze noneho,ntazigera yita uko amafaranga yabonetse,gusa hari ikintu kimwe gusa azitaho,”uburyo amafaranga yagiye cyangwa yashize”,azaba Bank yawe ndetse abe n’igipesu cy’ikofi yawe ubundi abe n’umubare w’ibanga y’ikarita yawe yo kubikurizaho amafaranga.

Ibintu bibiri by’ingenzi wakora kugirango urukundo rwawe rurambe kandi ntiruhite rugushiramo


Urukundo burya ntawe rutaryohera. Usanga uko ibihe bishira ibindi bigataha, abatari bakeya bababazwa n’uko batabasha kwikundira abantu babo ngo birambe, abandi bakibaza impamvu bakunda abantu nyuma y’igihe gito bagahita bumva batakibakunze.  Nk’uko tubikesha inyandiko dusanga ku rubuga rwa e-sante.fr, Dr Catherine Solano, agira icyo avuga kubyatuma urukundo rukomera kandi rukaramba.
1.  Shishikarira kwandika uko wiyumva, ibyo ushaka kandi utekereza ku rukundo rwawe n’uwo wihebeye byandike
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abanyamerika ku byatuma urukundo rukomera kandi rukaryoha, byagaragaye ko mubakundanaga (couple) 86, icyakabiri cy’aba bantu bagombaga kwandika ibitabo ku rukundo rwabo, n’aho ikindi cya kabiri cyo cyagombaga kwandika igitabo ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Icyatangaje ni uko abanditse ibitabo ku rukundo rwabo, nyuma y’amezi atatu nibo bari bagifite umubare mwinshi w’abakiryohewe n’urukundo naho abari banditse ku buzima bwabo bwa buri munsi, abenshi iby’urukundo bari babivuyemo
Ese kwandika ibyo wiyumvamo byaba bihuriye hehe n’uko urukundo rwaramba?
Mu kwibaza iki kibazo, iyi nyandiko itubwira ko kwandika bituma ubwonko bumara igihe gihagije butinda ku rukundo. Gutinda ku rukundo bituma rurushaho gushing imizi bityo no kuruha umwanya uhagije bikaba byatuma rukomera ndetse ntiruhungabane kurusha utajya afata umwanya ngo agire icyo arwandikaho.
Kwandika ku rukundo rwawe n’uwawe, bishobora kwifashishwa na buri wese ariko n’abahamya ko batagikunda bishobora kuba umwe mu miti bakifashisha kugirango urukundo bongere kurwumva.

2. Ereka uwo ukunda amarangamutima yawe nta kwitangira.
Kwerekana ibyo utekreeza usanga hari benshi bituma baguma mu rukundo. Niba wumva wifuza kuririmbira uwo ukunda muririmbire, niba wumva wifuza kumuha indabo, kumubwira byenda gusetsa cyangwa kumucira umugani muremure bimukorere maze urebe ukuntu umwigarurira
Abasizi usanga babasha kwigarurira imitima ya benshi mu by’urukundo kandi bagakunda koko. Ni byiza cyane ko mu buryo wabwe wiga kwandika ukandika ugirira uwo ukunda, kandi umwandiko umwandikiye, waba igisigo cyangwa umuvugo ukawumuvugira.
Rimwe na rimwe usanga bisa n’ibishekeje ariko nk’uko iyi nyandiko ibyemeza, ngo abasizi n’abavuga imivugo kugira urukundo no kurugumamo biraborohera kandi ntibigombera kuba uri intyoza cyane muri byo

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More