Showing posts with label jobs. Show all posts
Showing posts with label jobs. Show all posts
Sunday, 2 October 2016
HOW TO CONVERT PDF DOCUMENTS TO MICROSOFT WORD (.DOC) FILES
Sunday, October 02, 2016
Luckyson
Do you have lots of pdf documents on your computer? Have you been trying to edit them without success? Do you want to convert those pdf documents to word documents, so that you can edit them easily? If you answered "yes" to all the questions above, then this post is for you. I'm going to explain to you, how to convert pdf documents to
Friday, 30 September 2016
Imibare y’ imihiriko ushobora kuyikorera muri Ms word kandi muburyo bworoshye
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Mugihe ucyeneye gukora vuba utubare two mubwoko bw’ imihiriko,
ubusanzwe wagakoresheje Calculator. Ariko iyo uri gukoresha Microsoft
Word, ushobora kubara ukoresheje Calculate command.
Iyi Calculate command ubusanzwe iba ifunze, kugirango uyikoreshe ugomba kubanza kubyemeza ukanayongera kuri Quick Access Toolbar. Kugirango ubikore, kurikiza amafoto akurikira.
bibazo bya mudasobwa, menya uko wabyicyemurira
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Ese uzi icyo wakora mugihe gufunga porogaramu byanze, cg se mugihe
mudasobwa itabasha gusohora amajwi ? Ntampungenge wagira kuko hari
uburyo bwinshi wakoresha kugirango ucyemure ibibazo bitandukanye
mudasobwa yawe ishobora kugira. Muri iri somo turabereka ibintu
bitandukanye wakora kugirango wicyemurire utubazo duto duto mudasobwa
yagira.
Hari ibintu byinshi bishobora guteza ikibazo mudasobwa. Mu gucyemura ikibazo harigihe bisaba kugerageza inzira nyinshi kugirango igisubizo
Hari ibintu byinshi bishobora guteza ikibazo mudasobwa. Mu gucyemura ikibazo harigihe bisaba kugerageza inzira nyinshi kugirango igisubizo
Amayeri akunze gukoreshwa n’ abajura mu kwiba abantu benshi hakoreshejwe ikoranabuhanga
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Sobanukirwa imikorere ya ’Firewall’ mukurinda umutekano wa mudasobwa
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Inzira zoroshye kandi zihuta wakoresha wibikaho videwo ushaka zo kuri Youtube
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Imbere muri mudasobwa, menya uko haba hameze n’ ibice bihagize
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Imbere muri mudasobwa si ahantu hadasnzwe cyane nkuko benshi
bakunze kubitekereza. Hejuru twaberetse urugero rw’ ukuntu imbere muri
mudasobwa yo mubwoko bwa desktop haba hameze ndetse tugerageza no
kugaragaza ibice bimwe na bimwe by’ ingenzi biyigize.
Tuesday, 26 January 2016
Tuesday, 24 November 2015
MENYA UMUNYAMIBARE UKOMEYE WUMU NYARWANDA BANYAGA
Tuesday, November 24, 2015
Luckyson

Ufite aho ahurira nimibare mwishuri wese cg se ukunda story abenshi bazi
irizina banyaga akaba yaramenyekanye cyane ko yaba yaravumbuye ibintu
byinshi mumibare njyewe igihuha cyangeragaho cyavugaga ko yavumbuye
ukunu imirongo cg plan ziri parallele zihurira muri infini, ahari nawe
nuko wumvishe or wumvishe ibindi.
uyu mugabo rero ubusazwe yitwa Banyaga Augustin akaba yaravutse 1947
itandukaniro hagati ya blog na website
Tuesday, November 24, 2015
Luckyson
mbereyuko nkubwira itandukaniro hagati ya blog na website nuko aha uri gusoma ibi arikuri blog, iyi blog rero icyo binsaba kuyigira akaba ari ntacyo, uko uyireba iba imeze ibyo mbamfite uburenganzira bwo guhindagura uko nshaka sibyose sinabyinshi, ngewe icyo nkora nukwandika inkuru nkuko nawe wakandika kuri facebook ubundi ugakanda share cg post nanjye
nuko bigenda bukaba ntabuhanga bisaba cg ubundi bumenyi kuyifungura ninko gufungura email ubundi ibindi bigakorwa nanyirayo bwite ndavuga ababa barazi designinz bakanabika file zawe kuri server zabo blogsport rero nkoresha ikaba ariya google icyo binsaba nugukurikiza amabwiriza yabo gusa no mwizina rya adress yanjye hakabonekamo izina blogsport bitandukanye na website kuko ibintu byose ubyikorera web design ukayikorera uko ibintu bizanjya bigaragara kose ukabyikorera yewe ukandka ho nibyo ushatse ndetse ukanamamaza uko ushatse ntawugutegeka ndetse nomwizina rya adress yawe ukayita uko ushatse ntawugutegetse iyo bavuze www.igihe.com ni website baba bavuze kubera ko mwizina ntakiyongeramo kdi nabanyirayo bakaba bafite ubushobozi bwo gukora icyo bashaka kuri website yabo gusa nanone nabo bakishyura server zibika file cg data zabo bakaba bazishyura bitewe na capacity bifuza mbese ku running website bisaba ubushobozi butarubwubumenyi gusa bwa webdesign ndetse nubushobozi bwo mumufuka. mubwoko 2 bwa website bubaho navuga ungendeye kumikorere yabwo ni static web na dynamic web, uti bitandukaniyehe rero static web rero aba ari simple irahendutse kuyikora ndetse nokuyi hosting(kubika file zayo kuri server) yewe ntago nyirayo abona uko avugana naba yisoma ndetse nukuyishyiraho ibintu bikaba bisaba inzobere naho dynamic web yo irahenda ikaba inoroshye kuyibona muma search engine ( nka google) ikaba yoroshye kuyandikaho kdi nyirayo akaba yanakoresha data base kubika ibintu abayisoma bacyenera nkuko inyarwanda.com ibika audio zindirimbo
sobanukirwa nitandukaniro hagati ya window 64 bit na 32 bit
Tuesday, November 24, 2015
Luckyson
sobanukirwa nuko bakora fundraising online
Tuesday, November 24, 2015
Luckyson
tumenyereye kumva inkuru hirya no hino kwisi ukunu abantu bakusanyiriza
umuntu akenshi uri mukibazo ubufasha bwa mafaranga gusa bukaba
butaramenyerwa iwacu mu RWANDA, ejobundi muri AMERICA umwana wumukobwa
yagobotswe nu mu homeless (abantu batagira aho baba baba kumihanda)
amuha 3$ ubwo yari yatinze gutaha akabura nauli (itiki) ageze murugo
nibwo yahise atangiriza fundraising uyumuntu wamufashije mugihe kitari
hejuru ya 48h harihamaze gukusankwa amafaranga arenga 20000$ nimururwo
rugero bikorwamo.
iyi minsi harikuvugwa inkuru yumwana wumukobwa wazize imanuka yimodoka muri USA witwa
Lynker Kabera, nyuma gato yurupfurwe nibwo hatangiye fundraising yo kubona uburyo umurambo we wagarurwa murwanda, niyo mamvu nishimiye kubasangiza uko iyo online fundraising ikorwa.
iyi fundraising yakozwe hifashishijwe urubaga rwa internet rwitwa www.youcaring.com iyi fundraising ikorwa kubunu ikaba yakorwa nuwariwewese nuwashaka gufasha wese
iyi minsi harikuvugwa inkuru yumwana wumukobwa wazize imanuka yimodoka muri USA witwa
Lynker Kabera, nyuma gato yurupfurwe nibwo hatangiye fundraising yo kubona uburyo umurambo we wagarurwa murwanda, niyo mamvu nishimiye kubasangiza uko iyo online fundraising ikorwa.
iyi fundraising yakozwe hifashishijwe urubaga rwa internet rwitwa www.youcaring.com iyi fundraising ikorwa kubunu ikaba yakorwa nuwariwewese nuwashaka gufasha wese
mugihe kitarenze iminsi ibiri hari hamaze gukusankwa amafaranga agera
18624$ (hejuru gato ya million 13 zama nyarwanda) yo gufasha umuryango
wa KABERA mugucyura umurambo we, ikigikorwa kikaba cyarakozwe nabantu
benshi batandukanye kwisi mugihe gito gusa muburyo bukoreshwa mugutanga
aya ma faranga hakoreshwa bwa paypal na wepay (kubadasobanukiwe paypal
icyaricyo nimwe munzira ifasha abakora e-commerce or abakoresha mastcard
cg visa card nizindi card kuri internet zikaba zifasha kurindi
umutekano wamafaranga yabo ) iyo ufite rero iyo card icyo ukora niki
nuguhitamo amafaranga wumva wafashisha then direct bihita byikora kuva
kuri account yawe ajya kubo urigufasha, ushobora kwibaza uti uru rubuga
se rwo rwunguka iki? utise cyangwa rushobora gukora kubunu gute? iyo uri
gufasha haba hari option yuko wanafasha ururubuga kugumya gukora nkuko
bigaragara kuriyi photo hasi baragaragaza ko uko ufashije ururubuga
bituma rukomeza gukora kubunu kubarugana, ibumoso i photo irerekana
urugero rwuko uba ushobora gufasha uwo ushaka gufasha ( hariya handitse
10$ ) ndetse ukaba wanafasha ururubuga (hariya handitse 1$ gusa ukaba
ufite uburyo bwo kuba wahindura ayo waruha niyo photo iri buryo)
(iki tonderwa : ayo ma $ agaragara sayo natanze bwaruburyo bwo
gusobanura, gufasha ninko gutora nibanga risigara mukazu kitora lol)
nubwo buryo bikorwamo gusa bukaba butaratera imbere cyane murwanda
ataruko tudashaka gufasha ahubwo aruko e-commerce itaramenyerwa cyane
bikaba bituma natwe bitatugeraho ngo bidufashe aho bikwiye isi ituwe na
baturage barenga 7billion byibuze byibuze 1% zabo bashoboye gukoresha
ubu buryo ibibazo byinshi byabonerwa umuti kuko imitima ifasha siyo
yabuze, kwisi burigihe hapfa ababuze kivurira 0.1$ avuye mumufuka wawe
yarokora ubuzima bwa benshi. biradusaba twese gushyira akacu
mwiterambere iryariryo ryose, even me ibi sinarimbizi nabimenye uyumunsi
byose biberaho kwigisha
ubumenyi rusange
Tuesday, November 24, 2015
Luckyson
uko wabona 50GB zubunu wanjya ubikaho data zawe online
akenshi harubwo data zingirakamaro zibura bitewe nimpamvu nyinshi
twavuga nka virus cg machine igize ikibazo igapfa cg bakayiba ese data
ubatakongera kubona wazibona ute? dore rero uburyo wagacyemura
Thursday, 1 October 2015
Dore Ibimenyetso 12 biranga umukobwa w’inshuti(Girlfriend) w’akataraboneka
Mu rukundo biragoye kumenya niba koko uwo mukundana ari amahitamo meza. Bisaba igihe ngo ubashe kumenya neza umukunzi wawe. Hari ibimenyetso umusore yagenderaho akamenya ko umukobwa bakundana atamwibeshyeho , ko ndetse akwiriye kumukomeraho. Niba uri umusore ukaba ufite umukobwa w’inshuti, ibimenyetso 12 bikurikira nibyo wareberaho ukamenya niba ufite umukobwa w’inshuti w’akataraboneka: 1.Muhuza ibintu byinshi Kuri iyi si biragoye kubona umuntu mukunda ibintu bimwe ariko umukobwa w’inshuti yawe muhuza byinshi. Niba rero muhuza 90% by’ibintu mukunda mwese, umukobwa mukundana ugomba kumukomereho . 2.Ntiyivanga mu kazi kawe ka burimunsi Sibyiza ko umukobwa mukundana yivanga mu buzima bwawe bwa buri munsi,cyane akazi kawe. 3.Akubwira uko amarewe Ntamuntu uhora yishimye. Iyo hari ikitagenda neza, akubwira uko bimeze ni icyabiteye. Ibi nibyo abahanga bita Real Communication. 4.Agukundira uko uri, ntagukundira akazi ukora Kuba ufite akazi keza ndetse kaguhemba neza sibyo agukundira. Niba rero warabigenzuye neza ugasanga umukobwa mukundana atarakuruwe n’akazi keza ufite, umushahara mwiza uhembwa,.. ni uwigiciro. Amafaranga si urukundo , afasha abakundana kugaragarizanya urukundo ariko siyo y’ingenzi mu rukundo. 5.Ntahatanira kuguhindura uko ashaka Abakobwa benshi usanga bahorana ibibazo n’abahungu b’inshuti zabo. Guhora umukobwa ashaka ko umuhungu agira imico yishimira kandi ashaka ni kimwe mubyo abakundana benshi batumvikanaho. Umukobwa wowe mukundana akwemera uko uri kandi we ntaharanira ko uhinduka uko ashaka. 6.Yiyakira uko ari Umubiri we ntaharanira kuwuhindura ukundi. Ntahora yifuza kubyibuha cyane cyangwa kunanuka. Uko ateye biramunyura 7. Aguha umwanya Umukobwa mukundana ntahora akwitsiritaho ahubwo aguha umwanya wo kwisanzura . 8.Akubwiza ukuri Ibimubangamie ukora arabikubwira kandi atarya indimi. Ingeso mbi ugira zishobora kubangamira abandi ntaca kuruhande arazikubwira kandi agaharanira kugufasha guhinduka. Niba wangiza amafaranga, akwereka uko wabigenza ugateganyiriza n’ejo hazaza, niba utita kukazi kawe ,agufasha kukibonamo no kugakunda,.. 9.Akubwira byose nta mbereka Ukuri ku hahise he, umuryango we, ibibi byamuranze mu gihe mwari mutaramenyana,,..byose arabikubwira. Ntabwo akwereka ko ari intungane, agerageza kukwereka n’uruhande rwe agiraho intege nke yiyiziho. 10.Arakumva Iyo ufte ibibazo cyangwa ikindi kikubangamiye, niwe muntu ufata umwanya akakumva Iyo wagize igihombo mu mishinga yawe agerageza kukwihanganisha akakwereka ko atariho ubuzima burangiriye. Umukobwa mukundana niwe muntu uba ugomba kukuba hafi igihe isi yakwanze abandi baguteye umugongo. 11.Yishimira inshuti zawe n’umuryango wawe Usanga yisanzura ,akunda akanubaha umuryango wawe n’inshuti zawe. 12.Azi kugutungura Muri we yifitemo impano yo kugutungura mu gihe utazi akagukorera ikintu utakekaga:Kukugenera impano, kugusura, n’ibindi bituma urukundo rwanyu rukura kandi bikunyura.
Abafana ba Knowless bamukoreye ibirori by'agatangaza ku isabukuru ye y'amavuko - AMAFOTO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatatu tariki 30 Nzeri 2015, nibwo abafana b’umuhanzikazi Butera
Knowless bazwi ku izina ry’Intwarane, bamukoreye ibirori
by’akataraboneka by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 25, ibirori
byagaragayemo kwitanga gukomeye kw’aba bafana kuko hari n’abaturutse mu
bice bya kure by’igihugu.
Butera Knowless wavutse tariki ya 1 Ukwakira 1990, kuri uyu wa
Kane nibwo yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 25 amaze ku isi.
Abafana b’uyu muhanzikazi ariko bo bahisemo kumutegurira ibirori
by’isabukuru ye y’amavuko, mu masaha macye mbere y’uko itariki nyirizina
igera, kuko byakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, bikabera i Remera
mu mujyi wa Kigali.Abafana ba Knowless bamuteguriye ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza
Abafana ba Knowless bateguye ibi birori bakanabyitabira, babarirwa bagera hafi muri 200, bakaba barimo abaturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ariko hakaba harimo n’abaturutse mu bice bya kure, barimo n’umuryango w’umugore n’umugabo n’umwana wabo baturutse mu karere ka Kayonza, hakabamo abaturutse mu bice bya Rubavu, Kabarondo n’ahandi hatandukanye baje kwifatanya na bagenzi babo.
Umutsima (Gateau) wari wateguriwe Knowless ku isabukuru ye y'imyaka 25
Knowless yafatanyije n'umwe mu bafana be w'umwana muto cyane gukata umutsima
Ubusanzwe abafana ba Knowless, mu myaka ishize bagiye bamutungura ku isabukuru ye y’amavuko, ariko kuri iyi nshuro babonye bishobora kubagore kuko yari yaramaze kuvumbura amayeri bakoresha, maze bahitamo kumusaba ko bazahura agakata umutsima (Gateau) bari kumwe ubundi agahita yigendera. Nyamara Knowless ubwo yageraga aho bamubwiye ko bazamuhera impano, yatunguwe n’ubwinshi bwabo, imitegurire y’ibirorori n’ubwitange bagize ngo bamukorere ibirori by’akataraboneka.
Mu myambaro itukura, abafana ba Knowless bari mu byiciro bitandukanye by'imyaka bari babukereye
Umukinnyi wa filime; Kirenga Saphine ni umwe mu bafana ba Butera Knowless bamuteguriye ibi birori
Aba bafana bari bambaye imyenda itukura, bari bateguriye Knowless umutsima (Gateau) wo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, bakaba kandi bari bateganyije impano nyinshi zitandukanye, zirimo izo bagiye bamuha mu matsinda ndetse n’izo bamuhaye buri muntu ku giti cye. Habayeho umwanya wo kuganira no kumugaragariza uburyo bamukunda, ndetse bamwe muri bo bakaba bafashwe n’ikiniga bararira.
Abafana ba Knowless bamugeneye impano nyinshi zitandukanye
Uyu mufana wa Knowless we yasobanuye uko amukunda biramurenga amarira arashoka
Uyu mufana wari waturutse i Kayonza, yavugiye Knowless umuvugo abari bitabiriye ibirori bamukurira ingofero
Urukundo aba bafana bakunda Knowless ruri mu byagarutsweho cyane mu biganiro byabo, hanyuma Knowless nawe akaba yaberetse ko atakibafata nk’abafana ahubwo abibonamo nk’umuryango, akaba abaha agaciro kanini cyane kandi ababonamo abavandimwe atabona icyo anganya. Mu gusobanura agaciro abaha, Knowless yanifuje ko se umubyara yaba yari agihari ngo arebe uburyo afite abavandimwe bamukunda kandi bamuba bafi bakamwitaho.
Knowless yasangiye n'abafana beyongera kubahamiriza ko abafana nk'abavandimwe
Uyu musore yatangaje Knowless n'abafana be ubwo yamuhaga impano y'inuma ebyeri nzima yaje akamupfumbatisha, akamusaba kwitonda ngo zitaguruka
Kwizera Bonaparte; umwe mu bafana ba Knowless bazwi cyane, yahamije ko umwaka utaha bashaka ko azegukana igihembo giturutse hanze y'u Rwanda