Showing posts with label urukundo. Show all posts

Friday, 30 September 2016
Imibare y’ imihiriko ushobora kuyikorera muri Ms word kandi muburyo bworoshye
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Mugihe ucyeneye gukora vuba utubare two mubwoko bw’ imihiriko,
ubusanzwe wagakoresheje Calculator. Ariko iyo uri gukoresha Microsoft
Word, ushobora kubara ukoresheje Calculate command.
Iyi Calculate command ubusanzwe iba ifunze, kugirango uyikoreshe ugomba kubanza kubyemeza ukanayongera kuri Quick Access Toolbar. Kugirango ubikore, kurikiza amafoto akurikira.
Waruziko inyandiko yo muri PDF ushobora kuyihindura uko ushaka. Reba uko wabikora !
Friday, September 30, 2016
Luckyson
PDF ni imwe muri porogaramu zamenyekanye cyane aho inyandiko
zibitswe murubwo buryo ziba zitekanye. Inyandiko zibitswe muburyo bwa
PDF zitwara umwanya mutoya mububiko, kurusha ubundi buryo kandi
zishobora gufungurirwa muri mudasobwa z’ ubwoko bwose ndetse na telefone
z’ ubwoko bwose kandi zigafunguka neza ahantu hose. Hari porogaramu
nyinshi zitangwa kubuntu zifasha mugufungura inyandiko zibitswe murubu
buryo, izo ni nka Adobe reader, foxit reader, nizindi.
Sobanukirwa akamaro k’ ibice byose bigaragara kuri mudasobwa
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Niba ufite mudasobwa nini yo mubwoko bwa Desktop, niwitegereza
kubice byayo by’ inyuma uzahabona imyanya myinshi yo gucomekwamo ibintu
bitandukanye. Ibi bizagenda bitandukana bitewe nubwoko bwa mudasobwa.
Cyakora hari ibyo mudasobwa nyinshi zigomba guhuza. Kwiga icyo buri
gice gikora bishobora kukugirira akamaro mugihe uteganya kugira ibyo
ucomekaho kuri mudasobwa, yenda nka printer, keyboard, cg mouse.
Ni iyihe ngano ya RAM iba icyenewe muri mudasobwa kugirango ikore yihuta ?
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Abantu miliyoni 500 bakoresha urubuga rwa Yahoo binjiriwe mu mabanga
Friday, September 30, 2016
Luckyson
Urubuga rwa Yahoo abantu benshi bakunze gukoresha bohererezanya
ubutumwa mu buryo bwa Email ndetse no gushakaho amakuru atandukanye,
rwatangaje ko abantu barukoresha bagera kuri miliyoni 500
binjiriwe mu mabanga guhera mu mwaka wa 2014.
Yahoo itangaza ko ba rushimusi (Hackers) babashije kwinjira mu mabanga y’abayikoresha arimo amazina,

Tuesday, 24 November 2015
KUKI ABAKOBWA BATWARA INDA BATATEGANYAGA? Dore uko byumva
Tuesday, November 24, 2015
Luckyson
icya mbere twakibaza duti ese ko nubwo ingaruka direct ziza kumukobwa uba ugiye gutwita ayo
mezi icyenda umuhungu we aba abishaka gutera iyo nda cyangwa nawe biramungwirira?
sindibuvugire abahungu bose kuko sinzi uko bateye nuko bameze gusa twese turabanu la
majorite za case zibaho abahungu basaba abakobwa gukuramo inda bivuzeko nabo
bibangwirira baba batifuza kubyara
icya kabiri, kuumukobwa we uba ufite inshingano direct zogutwita iyo agize imana akamenya ko yasamye afata umwanzuro akemera kubyara cg kuyikuramo, sinzi umubare mwishi aruwuhe but imande zose zirahari.
dore impamvu numva zituma abana babakobwa batwara inda
1-kutisobanukirwa : birababaje kuba abakobwa hari abatiyizi abatazi imitere yumukobwaa, we icyo abona arimihango iza ikamara iminsi ingahe ihashira, wamubaza uti byibuze
nsobanurira inzira bicamo kugirango iyo mihango ize ati shwi , uti se basi uzi igihe wasamira inda? undi ati oya ukamubaza uti se uri sugi ati shwi da bivuzeko kuba atarasama just nuko akoresha agakingirizo cg nigihe cye kitaragera, niba urumukobwa ukaba udasobanukiwe imikorere yimisemburo yawe ukaba utazi kubara igihe uzagira mumihango ukaba utanazi igihe wasamira ufite amahirwe yogusama.
2- kutagira icyo witaho: niba utitaye kubuzima bwawe ngo uhe ibifite agaciro agaciro bikwiye nabwo nikibazo cyatuma utamenya icyerekezo ujyamo
3- kumvako udashobora gukora imibonano muza bitsina: iyi nimwe munzira abakobwa batwariramo inda kenshi kumvako utakoraa sex nukwishuka abatarayikora aha baseka but abayikoze barabyumva icyo nicyo gituma iyi arimpamvu ituma abana basama batabishakaga, umukobwa ati jye sinabikora nzategereza umunsi wubukwe (bibaho cyane rwose gusa sinzi niba umubare munini wabakora amakwe ubu aramasugi), ukamubaza se uti ufite boyfrd ati yego but twe ibyo situbijyamo, nkwifurije amahirwe gusa uri muri danger kuko ushobora kuzasama umunsi wambere ubikoze.
4-iyo umuhungu yagambiriye kuyigutera: ibi nabyo bibaho harabahungu baba bashaka abana cg kurongora maze agahitamo kuyigutera kugirango gahunda zihute cg umuhe uwo mwana. iyo ugize amahirwe agushyira mumago nubwo waba ukiri umwana utaraba mature mumutwe.
5- umuhungu winjiji; byise umuhungu winjiji kuko atazi icyo agushakaho, nigute umuntu agutera inda then akagusaba kuyikuramo? bivuzeko hari ibintu bibiri atazi gutandukanya ko ashaka, arashaka sex nta codomo ariko sashaka kugutera inda ubu nubujiji rero butuma atera ibuye rimwe rigafata inyoni ebyiri, harinzira wayungurura ukabona iyo sex ushaka kdi udateye inda
6-kumvako abantu bakora sex aribivumwe: niba urumukobwa ukaba ubona abakobwa cg abahungu bakora sex ukabita indaya cg abambari bashitani ufite ikibazo cyo kudasobanukirwa
gusa ntanukunu wasobanukirwa utarabikora , ufite amahirwe yuko umunsi wambere uzabikora uzatwara inda nushaka uzabe warakoze ubukwe uzatwara inda gusa yateganyijwe
7- kutigira kumakosa yabakubanjirije: urumukobwa cg umuhungu uzi abandi bagenzi bawe bahuye nicyo kibazo ese harinumwe wegereye utamwita indaya cg icyomanzi ngo umubaze uko byagenze wumve ko nawe atariho ugana? u never know wabona etape yanyuma yayitwariyemo wenda kuyigeraho
8-isoni: isoni nikibazo gikomeye gituma abantu duhora tungwa murwobo rumwe, ntago byumvikana ukunu umuntu agira isoni zokuba yavuga cg yaganiraho nabandi kubyerekeye sex ariko akayikora, maybe nuko uyikora tutakureba but nutwaarinda tuzaba sure ko wabikoze cyereka nutera ikirenge mucya bikira mariya, ganiriza ababizi bakubwire uko byabagendekeye
9- kutemera ko washukwa paka ukoreshwejwe imibonano: niba wumva uri strong rero make sure ko uriyo, ufite nibyo wibwira bibigaragaza kuriyo kuko ntanwari itaravuye kurugamba. ntiba utarashukwa wavugako bitabaho but niba byarakubayeho uremerankwa nanjye
10- icyanyuma nukudasobanukirwa nabahungu: kudasobanukirwa uko abahungu bateye bizatuma ugwa mucyuzi ukita ikiziba, abahungu siduteye kimwe nabakobwa ibyo mwifuza sibyo twifuza ibyo iyo utabizi wakibeshya ko tumeze kimwe ushiduka wategereje imihango wahebye.
all of that is my opinion niba hari ibyo tutemerankwa ibyo bibaho kdi byanahozeho, kubakobwa inama nabaha niba ntacyo ukora ngo wirinde gusama igisigaye ubwo namahirwe nigihe

Sunday, 22 November 2015
Utuntu 3 tw’ubwenge two gukurura umukobwa w’ inzozi zawe bikoroheye
Sunday, November 22, 2015
Luckyson
Niba
wifuza kubona inzozi zawe ziba impamo, ibyo wifuje kuva cyera
bikakugirirwaho, ukabona umukunzi w’ukuri wifuje, ukeneye kumenya
byinshi. Abasore benshi baba bifitemo akantu k’ubwoba no kubikomeza iyo
ari umukobwa w’inzozi zabo.
Bakarushaho kwiheba kubera ukuntu baba baragerageje gushaka uwo mukobwa ariko ntibamubone bigahora bibababaza kwibana murugo rwa bonyine.
Mu gutereta umukobwa, kumureba gusa ntakamaro kanini bigira, nk’uko namwe mubyibonera ibikorwa uzakorera uwo mukobwa n’abantu muri rusange nibyo bizaguha umusaruro.
Kugira ngo ibintu byorohe cyane kuri wowe ugomba kwiga neza ibi bintu bitatu tugiye kukubwira hano kuri www.umukunzi.rw byo gutereta no kwigarurira umukobwa w’indoto zawe. Ndakubwiza ukuri muri iki gihe abakobwa baba buzuye mumakwe, mu minsi mikuru no mutubyiniro. Kugira ngo umenye uko ubyitwaramo ukeneye izi nama kugirongo ukurure umukobwa w’inzozi zawe.
Akantu ka mbere:Niba wifitiye ikizere muri wowe, ubigaragaze uhereye ku myambaro n’uko witwara… Rero ntutegereze abandi bantu kugira ngo bakwerekere uko ugomba kwambara neza ukaberwa. Aho uri hose jya uhora wambaye neza kandi ufite isuku bizakugeza kure. Ugomba kumenya ko utagomba kwambara ibihenze nk’ibyabandi bakire bakurenze, ahubwo ukeneye ibituma utandukana n’abandi. Ugomba kumenya ko isomo rya mbere ari ukwigaragaza kandi ukagaragara neza.
Akantu ka kabiri: Gukurura amaso y’abakobwa. Umugambi wawe ni kwigaragaza aho uri hose kugirango abakobwa bakurebe aho kureba abandi basore bakwegereye. Mu basore benshi baba bakwegereye cyangwa mubo muri kumwe, ugomba kuba ufite ikintu cyawe cy’umwihariko kigutandukanya n’abandi. Reka abakobwa bose bakurebe ubu nonaha. Rero wakora iki? Biroroshye biragusaba guherekezwa n’ abakobwa ahantu hose ugiye. Biragufasha iyo unafite inshuti zawe z’abahungu mugendana nazo zikeneye abakunzi. Iyo uri kumwe nabo agaciro kawe kariyongera cyane kandi abakobwa bazagufata nk’umugabo ubakurura kandi bumve ko uri uwo kwizerwa kuko n’ abakobwa mugendana baba bakwizeye. Ibi bizakurura umukobwa w’inzozi zawe, atangire akwiyumvemo atangire anabaririze ibikwerekeyeho.
Akantu ka gatatu: Shakisha inzira yamugeraho. Kwiyegereza abakobwa bigomba kuba biri mu buzima bwawe bwa buri munsi. Basekere musabane kandi gerageza kuganiriza abakobwa bose beza muziranye. Shakisha ahantu akunda kuba ari cyangwa aho akorera, ujye uhigenza batangire bakumenye, nawe utangire ujye umuganiriza. Numara kuba wamugezeho mwiyegereze kandi wiyegereze n’abandi bakobwa b’inshuti ze n’abo bagendana, uzahitemo uwo wifuza ukwitayeho umugire inshuti isanzwe. Aho ngaho uzaba ukeneye ikindi kintu gikurura abakobwa bita « guhuza » . Iki kintu kizagufasha kwihutisha ibintu kugira ngo
umukobwa w’inzozi zawe atandukane n’abandi maze agukunde bizira uburyarya. Ibanga ririmo hano ni gushaka ikintu muhuriyeho kikabahuza kandi ukabikora mugihe kitarambiranye uhereye ku nshuro ya mbere umuganirije.

Thursday, 1 October 2015
Imbabazi nahawe n’umugore wanjye nyuma y’uko amfatanye n’umukobwa zirandemereye (igice cya kabiri )
Niba utarasomye igice cya mbere kanda hano
Uko Anna yagasanze jye na Sifa duhoberana, nta mbaraga nabashije kubona zo kurekura byibuze ikiganza cya Sifa, nawe ikanzu nari maze kumwambika yari yamanutse gato ku buryo igice cy’ibere rye ry’umutemeli cyari hanze! Buri kanya Anna yatunyuzagamo amaso yitegereza uko duhagaze nk’abataye ubwenge kubera ubwoba agaseka ngo adutinyure ariko bikanga. Anna yamaze kwifuriza umunsi mukuru Sifa, aricara, afata ikirahure cya red wine cyanjye asomaho, aratubwira ngo irakaze, arayireka afata coca mu zari zihari. Mu byukuri umugoroba Sifa yari afitemo ibirori by’italiki y’amavuko nta kazi Anna yari afite ku ivuriro. Yashatse kuduhisha twese ngo impano ye izahagere nta n’umwe uyizi. Mbere y’uko Anna ajya ku kazi, yabanje gufasha Sifa gutegura amafunguro yo mu birori. Barangije yamubwiye ko agiye ku kazi. Yari amafunguro adakanganye ariko yatsetswe neza aryoshye pe. Umwanya wari washize, ndetse n’umunaniro w’umubiri no gutekereza cyane byatumye twese uko twari batatu dusonza, ariko nta wari kwerura ngo abibwire undi. Anna yadusabye ko twaterura buri muntu icyo yanywaga tukajya mu rugo. Twarabikoze. Mu nzira, naboneyeho akanya ko kwihisha inyuma yabo ntebeza neza ishati yanjye. Yaba Sifa yaba jye nta numwe wari watekereje ko Anna ashobora kuba yateguye andi mafunguro mu rugo. Kwirinda ko bimenyekana, yokesheje ifi muri imwe mu mahoteli y’I Kigali ayizana itunganyije n’ibiyiherekeza. Sifa yari amaze igihe atubwira ko akumbuye ifi yokeje ariko twese tubura uko duhuza gahunda yo kuzasohoka kuyirya kubera amasaha y’akazi adahura. Umwana yazanye amazi yo gukaraba, Anna ansaba gukarabya Sifa, nyuma nawe arankarabya ariko yanga ko we mukarabya. Yanze mu kinyabupfura kinshi cyane ngo: “ unsukiriye amazi wazajya unyima”. Nta mutima mubi nabibonyemo nkurikije uko nabonaga Anna, ariko narikanze gato kuko nari nzi ibyo nakoze. Naketse ko urutonde rw’ibihano ngenewe rutangiye. Nariyumanganyije sinerekana ko mfite ubwoba. Jye na Sifa, ntawumvaga ibirimo biba. Anna yashimiye Sifa ko yatubereye umwana mwiza, amuha ifoto y’umwana wacu ikoze neza. Yari azi ko amukunda cyane. Ati:”nguhaye iyi foto ya mucuti wawe ngo ijye igukumbuza uru rugo, twe turi bakuru twanahurira mu mujyi, ariko Mike (umwana wacu) we byanze bikunze n’umukumbura uzajya uza kumusura natwe tubonereho”. Ibi byabaye amafunguro arangiye. Narebye Sifa nibuka impamvu yo kwimuka kwe. Nawe arandeba duhuza amaso ahita areba hasi. Yongeye kubura amaso arira cyane, yarasimbutse ahobera cyane Anna, Anna nawe ararira. Bamaze umwanya muto bose barira, amarira atemba ku maboko ari ku ntugu z’undi, narahagurutse ariko ndakomeza ndahagarara mbura icyo mvuga. “Watubereye inshuti nziza, hano twese turagukunda”. Anna abwira aya magambo Sifa, numvaga ari nk’icyuma bari kunshinga mu mugongo. Natekereje icyo iryo jambo “hano twese turagukunda” rishatse kuvuga ubwoba burantaha. Nibyo koko twese twaramukundaga. Uko umwanya wagiye ushira, umunaniro wagiye uhura n’uko bigoye kumenya ikiri mu mutwe wa buri umwe umwe ikiganiro kigenda gikonja. Sifa yabonye ikiganiro gikonje arasezera. Ashimira Anna ariko afite ubwoba bwinshi bunagaragara mu maso. Anna yaramuhobeye cyane amusezeranya ko tuzamuherekeza. Anna yarakebutse arandeba ansaba ko muherekeza. Ati:“Muherekeze ndebe ko Bebe yasinziriye”. Naherekeje Sifa mfite ubwoba ko waba ari umutego Anna anteze. Mu nzira ntawegereye undi, ntanuwavugishakaga undi. Nibazaga uko ibyo ndikubona biri burangire bikanyobera. Imbere y’umuryango kwa Sifa, Sifa yampaye akaboko, akomeza intoki zanjye umwanya muto arambwira ngo: “urabeho”. Ngarutse mu rugo, hari hamaze kuba nka saa tanu, nasanze umwana uba mu rugo arimo akinga urugi rwo kuri salon mubaza icyo yari arukinguriye ambwira ko Mama Mike ( Anna) amaze gusohoka. Nahamagaye Anna ayitabye numva irimo umuyaga mwinshi bishoboka ko yari kuri moto, nyuma nongeye numva ntiriho. Yari yigeze kutubwira ko nta muriro afite muri telefoni ariko nanone charger ye yari ayisize. Ubwoba bwarantashye. Nibajije aho Anna agiye muri iryo joro biranyobera, narasohotse ngera ku muhanda mbura n’uwo nabaza uwaba ateze moto aho yerekeje. Natekereje guhamagara bakuru be ngo mbasabe ko bambwira ko ariho yaba agiye ariko nanone ngira impungenge zo kubahamagara muri icyo gicuku. Amarira yambunze mu maso, mu mutwe wanjye hazenguruka urutonde rw’ibibazo byashenguraga umutima wanjye: Nibajije niba Anna yaba agiye kure yanjye, arahukanye se, agiye ku kazi se? Cyangwa agiye kwiyahura? Biracyaza! Hari story ushoboraa gusangiza basoma uru rubuga ntuzuyaze, yitwoherereze kuri iyi email adress: tricksconnect@gmail.com
Imbabazi nahawe n’umugore wanjye nyuma y’uko amfatanye n’umukobwa zirandemereye

twongeye kubagezaho iyi nkuru yerekana ukuntu n’ubwo umuntu ashobora guhura n’ibibazo binyuranye, ibibikurikira uko biri kose birakomeza bikagutera urujijo. Sifa yarakodeshaga, aba inshuti y’umuryango akodesha nawo, umwana wabo muto akamukunda cyane. Umugabo wa Anna nawe yatangiye kujya abona Sifa ari mwiza. Umugore we Anna nawe agakunda kumubwira ko Sifa ari mwiza. Bwarakeye Anna abona ibintu bidasanzwe hagati ya Sifa n’umugabo we, Umugabo ahora yibaza niba yarababariwe byaramuyobye.....isomere inkuru irambuye! Ikitonderwa: Iyi ni inkuru twohererejwe n’umusomyi. Kuba ibivugwamo byarabaye cyangwa bitarabaye nkamwe natwe twemera ko umugani ugana akariho! Ahantu dutuye turakodesha. Ba nyiri inzu nyijyamo nagiranye amasezerano nabo yo kuyagura no gutunganya annexes ( inzu ntoya zikodeshwa) hanyuma tukabamo tukajya tubara ubukode twiyishyura kuko bo bagiye muri Amerika gutura yo muri gahunda ya green card. Inzu nayibayemo ndi umusore, bagenda negereje kurongora nabara ngasanga ninkora ibyo twumvikanye gusana nzajya nyibarira ubukode bwa 100.000 ku kwezi kandi ni ahantu heza. Numvaga rero nzaba nunguka kuko natanze miliyoni ebyiri zari kumara amezi 20. Nyuma y’amezi abiri ba nyiri inzu bagiye n’imirimo yo kuyisana irangiye, nahise nubaka urugo kuko umukobwa twabyumvaga kimwe twari tumaranye imyaka irindwi kandi twese twari twarabonye akazi mu myaka ibiri ibanziriza ubukwe. Nta cyari gisigaye rero. Ubukwe bwarabaye ubu dufitanye umwana w’umwaka umwe n’igice. Amazu yo mu gikali kuyabonera uyakodesha wiyubashye ntibyagiye bitugora kuko dutuye ahantu heza ubwaho hegereye icyapa cyo gutega kandi nazo zirimo byose ndetse n’ubusitani bwiza . Abazikodesha baba ari abantu bafite akazi keza kandi biyubashye. Igiciro cyazo kiri hejuru ukurikije ik’izindi nzu zikodeshwa n’abantu bibana. Nta kibazo twari twagiranye n’umuntu n’umwe mu bazibayemo uko ari eshatu ahubwo bose bagiye babaye inshuti z’urugo. Umunsi umwe, nari ngiye mu Ntara ariko nsiga hari uwasezeye kubera akazi yakoraga ngo kari karangiye asubiye iwabo ku Gisenyi. Nibwo nabwiraga umukomisiyoneri ngo anshakire umupangayi ( ukodesha). Nagiye mu kazi mu Ntara, ngarutse nyuma y’iminsi ine nsanga umupangayi yarabonetse. Yazindukaka ajya ku kazi ngataha yatashye hashize iminsi nk’itatu ntaramubona. Uretse ko nta n’icyo nabaga mushakira kuko yari yarishyuye. Rimwe narazindutse ngeze ku irembo ngaruka mu rugo gufata imfunguzo. Twari dufite inama ku kazi ndi bugiremo ijambo rikomeye kandi hari abashyitsi badusuye ku kazi. Urumva ko nambaye kositime nziza ngira, umugore antera imibavu ihumura ku buryo nirebye nanjye nkiyoberwa. Nageze imbere gato nsanga nibagiwe imfunguzo, ngaruka kuzifata ngeze mu marembo (irembo dusohokeramo ryari rimwe n’iry’abakodesha mu gikali)mpura n’umukobwa mwiza pe ( yari wa mupangayi mushya). Naramushuhuje, ambwira ko yitwa Sifa, ambwira n’aho akora, nsanga n’inzira imwe no ku kazi kanjye mubwira ko yihangana gato nkamuha lift ( nkamutwara). Ku buryo butazwi neza imyambarire yacu yari ijyanye mu buryo buteye inkeke. Twari twambaye neza pe. Mu nzira umuntu yaranteze ndamutwara ageze mu modoka yanga kuripfana ati: “ Umugore wawe muraberanye kandi mwaberewe”. Twararebanye, umwe asekera undi tunanirwa umwe umwe kwihakana undi. N’ubu iyo nseko y’icyo gihe yananiye kuyivanamo. Inama irangiye nimennyeho icyayi ndimo nyitekereza nibagirwa ko mfite igikombe ku munwa. Umugore wanjye , Anna ndamukunda cyane pe. Twakundanye kuva kera kandi twahujwe n’urukundo ndetse uko dukura urukundo narwo rugenda rukura. Ni umuganga kazi hari igihe bimusaba kurara ku kazi. Sifa nawe, aho akora hari igihe basimburana, iyo icyo gihe cyahuraga n’amasaha y’ikiruhuko ya Anna babaga bari kumwe . Naje gusanga bose ari abagarargu ba filimi ndende ( Film de serie). Byagezeho nasanga bari kumwe nyamara nanjye numvaga nkeneye cyane Anna ubwo nyine ngacisha make. Kubona Sifa mu rugo, mu myenda yoroheje yo mu rugo, byarangoraga cyane kuko yari mwiza cyane pe. Muri make yarankururaga. Yabaye inshuti ikomeye yo mu rugo, agakunda cyane umwana wacu ku buryo hagiye gushira amezi abiri asa n’uwo mu rugo ariko ngatungurwa nko kubona hari imirimo ankorera yo kwita ku mugabo umugore wanjye arebera cyangwa ariwe uyimusabye ngo we arisaziye. Tukabiseka ariko nanone nkumva ndishimye kuko nari naramaze kugenda nkunda uburanga bwa Sifa. Taliki 29/12 ( nyuma y’amezi atandatu aba mu gipangu) nibwo Sifa agira italiki y’amavuko. Ni nabwo yari kudusezera nk’abantu bamubaniye neza akajya kubana na musaza we wari umaze kwimukira I Kigali avuye Nyagatare. Numvikanye n’umugore ko tumugurira red wine, martini n’amarura yakoresha mu kirori gitoya yaba yatumiyemo b’inshuti ze. Nta ncuti y’umuhungu yari afite muri iyo minsi yatubwiraga ko abo yabonaga ngo batari "serieux". Haje abantu umunani harimo n’uwo musaza we wari wimukiye Kigali. Twanyweye inzoga ziryoshye n’amafunguro meza yari yateguriye mu rugo afatanyije na Anna. Ibi byari biherekejwe n’ibiganiro biryoshye. Sifa yaguze amabuji yo gucana (yirinze gucana amatara asanzwe) tuyanjyweraho inzoga kugeza buri umwe umwe zimugezemo. Sifa yatubwiye ko asoma kuri alcool rimwe mu mwaka, kuri iyi taliki. Mu gihe twamaze nta nari mwe nari naramubonye asomaho. Yarimo anywa vin rouge. Abantu baje gushaka gutaha tubasaba ko batahira rimwe tukabaherekereza rimwe. Niko byaje kugenda koko. Barahagurutse tubageza ku gipangu ngarukana na Sifa. Tugarutse mu gipangu, nanjye naheze mu gihirahiro gato, nibaza niba njya kuryama cyangwa nsubira iwe kandi nta muntu wundi uhari. Mu gihe nkibaza, Sifa yankweze akaboko ansaba ko dusubira iwe kwinegura. Mu mezi yari amaze duturanye, aza no mu rugo, ni ubwa mbere intoki ze zari zitinze mu kiganza cyanjye hiyongeraho ubukubaganyi zari zifite ntangira kugira impungenge ko umuhango wo kwinegura ushobora kuza guhindura isura. Umugore wanjye ntiyagize amahirwe yo kuba mu birori yari burare izamu yagiye ku kazi. Twageze mu nzu kwa Sifa ndicara ariko amagambo yari make, nawe yarabibonaga ko intekerezo zanjye zahindutse aho kumbaza icyo nabaye akansekera. Mu birori yari yambaye ijipo nziza cyane n’ishati bijyanye. Yinjiye mu cyumba avanamo ya shati agaruka yambaye isengeri asohoka avuga ko yumva hashyushye. Namukubise amaso, ndeba ubwiza agarukanye, uretse ko na alcool hari icyo yongeragamo ariko nkifata, kwifata noneho birananira mpita mpaguruka ntera intambwe musanga. Yabonye ko mpagurutse mwegera atangira kumwenyura, naramuashe ibiganza byombi, ndamwiyegereza ntiyanga, ndamuhobera, mera nk’uworosoraga uwabyukaga. Yariruhukije, andeba mu maso, arambwira ko ankunda cyane. Ambwira ko kwimuka arijye ahunze atazansenyera. "Nta musaza wanjye ngira, byose ni ibihimbano, uriya nakweretse turakorana bisanzwe, ndimutse ngiye kure yawe". Ati:” ndagukunda cyane kuva ku munsi wa mbere na kubona, ndi inkumi, urubatse, nkunda umugore wawe cyane kumubona arira kubera jye byatuma niyahura, nkunda umwana wanyu cyane. So, reka nigendere”. Naramuhobereye cyane, abura intege zinyiyaka, ndamuterura mujyana mu cyumba cye, ku buriri, ntawari ukibona icyo avuga. Numvaga ndi mu yindi si. Na Sifa niko byari bimeze. Nta muryango n’umwe wari ukinze. Tuvuye mu cyumba, twicaye gato muri salon, ampa ikirahure cya red wine ndanywa gato. Yaje kumbaza ipaki ari kubona nyirayo kuko impano zose yari yahawe yari yazibitse ndetse ubwo twari mu cyumba nazo akaba yarazinyeretse. Twabifashe nk’aho ari iyo twibagiwe kubika. Ayihambuye asangamo ikanzu nziza cyane. Yansabye kuyimugera. Navanyemo isengeri yari yambaye, mvanaho igitenge yari akenyeye ( ntawari ugitinya undi), ndayimwambika neza, nitonze, nsubira inyuma gato ngo mwitegereze, yizengurutsa kabiri ngo mbone ubwiza bwayo bwose! Narungurutse mu ikarito mbonamo hasigayemo umukufi mwiza wa zahabu nywuvanamo, awubonye arishima cyane, (uwe wari umaze iminsi ucitse). Muri uko kumwambika, sinigeze ntekereza aho ibyo ndimo mwambika byavuye, nawe yaketse ko ari ukumutungura ari jye wabizanye nkabihisha. Namwambitse uwo mukufi, amfata ku rutugu, mu mboni ze harimo urumuri rwa bugi rwiza cyane, nahise muhobera cyanetumarana umwanya numva ndi mu yindi si. Muri icyo gihe nibwo na Anna yinjiraga asanga jye na Sifa twabaye umwe. Numvise umuntu mbumbuye amaso mbona ni umugore wanjye. Nakubise amaso Anna mbura aho ndengera. Twahise turekurana, tubura icyo tuvuga. Anna arandeba, arongera areba Sifa, aramusekera ati : “happy birthday dear, wow!!! Iyi kanzu irakubereye cyane sinabikekaga, nayizanye nsanga muri mu cyumba nanga kubarogoya”. Biracyaza…