vistiors n'ibihugu

Thursday, 1 October 2015

Dore Ibimenyetso 12 biranga umukobwa w’inshuti(Girlfriend) w’akataraboneka



Mu rukundo biragoye kumenya niba koko uwo mukundana ari amahitamo meza. Bisaba igihe ngo ubashe kumenya neza umukunzi wawe. Hari ibimenyetso umusore yagenderaho akamenya ko umukobwa bakundana atamwibeshyeho , ko ndetse akwiriye kumukomeraho. Niba uri umusore ukaba ufite umukobwa w’inshuti, ibimenyetso 12 bikurikira nibyo wareberaho ukamenya niba ufite umukobwa w’inshuti w’akataraboneka: 1.Muhuza ibintu byinshi Kuri iyi si biragoye kubona umuntu mukunda ibintu bimwe ariko umukobwa w’inshuti yawe muhuza byinshi. Niba rero muhuza 90% by’ibintu mukunda mwese, umukobwa mukundana ugomba kumukomereho . 2.Ntiyivanga mu kazi kawe ka burimunsi Sibyiza ko umukobwa mukundana yivanga mu buzima bwawe bwa buri munsi,cyane akazi kawe. 3.Akubwira uko amarewe Ntamuntu uhora yishimye. Iyo hari ikitagenda neza, akubwira uko bimeze ni icyabiteye. Ibi nibyo abahanga bita Real Communication. 4.Agukundira uko uri, ntagukundira akazi ukora Kuba ufite akazi keza ndetse kaguhemba neza sibyo agukundira. Niba rero warabigenzuye neza ugasanga umukobwa mukundana atarakuruwe n’akazi keza ufite, umushahara mwiza uhembwa,.. ni uwigiciro. Amafaranga si urukundo , afasha abakundana kugaragarizanya urukundo ariko siyo y’ingenzi mu rukundo. 5.Ntahatanira kuguhindura uko ashaka Abakobwa benshi usanga bahorana ibibazo n’abahungu b’inshuti zabo. Guhora umukobwa ashaka ko umuhungu agira imico yishimira kandi ashaka ni kimwe mubyo abakundana benshi batumvikanaho. Umukobwa wowe mukundana akwemera uko uri kandi we ntaharanira ko uhinduka uko ashaka. 6.Yiyakira uko ari Umubiri we ntaharanira kuwuhindura ukundi. Ntahora yifuza kubyibuha cyane cyangwa kunanuka. Uko ateye biramunyura 7. Aguha umwanya Umukobwa mukundana ntahora akwitsiritaho ahubwo aguha umwanya wo kwisanzura . 8.Akubwiza ukuri Ibimubangamie ukora arabikubwira kandi atarya indimi. Ingeso mbi ugira zishobora kubangamira abandi ntaca kuruhande arazikubwira kandi agaharanira kugufasha guhinduka. Niba wangiza amafaranga, akwereka uko wabigenza ugateganyiriza n’ejo hazaza, niba utita kukazi kawe ,agufasha kukibonamo no kugakunda,.. 9.Akubwira byose nta mbereka Ukuri ku hahise he, umuryango we, ibibi byamuranze mu gihe mwari mutaramenyana,,..byose arabikubwira. Ntabwo akwereka ko ari intungane, agerageza kukwereka n’uruhande rwe agiraho intege nke yiyiziho. 10.Arakumva Iyo ufte ibibazo cyangwa ikindi kikubangamiye, niwe muntu ufata umwanya akakumva Iyo wagize igihombo mu mishinga yawe agerageza kukwihanganisha akakwereka ko atariho ubuzima burangiriye. Umukobwa mukundana niwe muntu uba ugomba kukuba hafi igihe isi yakwanze abandi baguteye umugongo. 11.Yishimira inshuti zawe n’umuryango wawe Usanga yisanzura ,akunda akanubaha umuryango wawe n’inshuti zawe. 12.Azi kugutungura Muri we yifitemo impano yo kugutungura mu gihe utazi akagukorera ikintu utakekaga:Kukugenera impano, kugusura, n’ibindi bituma urukundo rwanyu rukura kandi bikunyura.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More