Inkuru irambuye k’ubuzima bwe nk’uko yabitwandikiye
Nitwa Nyirarukundo Josepha. mfite imyaka 40, ndubatse mfite abana 4.
Mubyukuri nje hano kugira ngo mbabwire akababaro maramye imyaka 13 ariko
narushijeho gushenguka umwaka ushize.
Amazina nyakuri yange si ayo ariko ibi mbabwira ni ukuri kuzuye
kw’ibyambayeho. Muri 2003 nibwo nakoze ubukwe n’umusore twari tumaze imyaka
4 dukundanye, maze naraye ndongowe nza kumenya ko umugabo wange yari afite
abana 2 atigeze ambwira mbere yo kubana ndetse ntiyaretse no gusambana
kugeza nubu nandika iyi nkuru ntarabireka.
Narabyakiriye kuko namushatse mukunze ndetse nubu ndamukunda. Abo abana kuko bafite nyina ufite n,abandi bana akampima maze mu kiruhuko akabohereza bose bakaza ari 5 kuburyo mezi
yambere no kubona ibyo kurya byarangoraga cyane nkanga kuvuga kuko ababyeyi
bange bari baramumbujije bambwira ngo ubwo akuze wasanga yarasize umugore
n’abana Uganda.
Ako kavuyo k’abo bana nagakijijwe n’uko umwe mu bana b’uwo
mugore ubwo bari iwange yagiye akiba inyama mu gipangu twakodeshagamo
umukozi azimufatana yazisutse mu kadobo maze aza kuzinyishyuza mwishyura
amafaranga 2500 twari buhahishe maze abo bana 5 mbatekera igikoma gusa.
Umugabo atashye natinye kubimubwira nawe abona muhaye igikoma kuko nta kazi
nari nagira kandi twari muri karitsiye tumazemo iminsi 4 ntawe nzi wankopa.
Ambajije impamvu mubwira ko amafaranga nayataye muri WC. Abo bana bacu 2
ndetse na 3 b’uwo mugore bararaga mu cyumba kimwe inzu yarinto.
Ku bw’amahirwe, umugabo yumvise umukobwa warimo mukuru wari ufite imyaka 19
abwira musaza we ngo niwe utumye barara ubusa kuko nishyuye izo nyama
bareba, maze umugabo wange abimubajije umwana aramubwira ngo namaze.
Umugabo yagiye amusanga aho baryamye umwana afata icupa ry’amavuta arimutera
mu maso amuca mu maguru yiruka aramubwira ngo wibeshye unkubite kariya kagore
kawe nzakabyaza imburagihe (icyo gihe narintwite imfura).
Ubwo bwakeye yigendera nirirwa nifungiranye ntinya ko aka gahungu kankubita. Nyuma ya sasita yaragarutse arabashorera bose bajya gutega kuva ubwo hasigaye haza abe 2 kuko bo ni nk’aho arijye tubana kuko ibiruhuko byose babimara iwange
iwabo bajyayo nk’iminsi ine gusa.
Icyanzanye kuri uru rubuga ni ukugira ngo mbabwire ibi byose cyane ko
ntamuntu nabashije kubiganirira nkaba numva ndemerewe. Umugabo wange
ahembwa make ariko niyo musabye 1000 hashira iminsi akakinyishyuza,
ntayindi mpamvu rero nuko ari indaya yabigize umwuga kuburyo hari igihe
yigeze kwibagirwa telefoni mu rugo bamuhamagaye nditaba ijwi ry’umugore rirambaza
ngo iyo tel nyirayo duphana iki? Namubwiye ko ndi umugore we maze arantuka
ambwira ngo ndi indaya kuko uwo nita umugabo wange ari fiance we.
Byatumye ndeba muri messages nsanga koko atereta nk’umusore ndetse afite abagore bane yandikira iby’urukundo. Naje guhamagara umwe ndamuneka menya ko amurihira kaminuza, ndamubwira nti ese ko afite inshuti nyinshi uramwizeye? Arambwira ngo bamenyaniye mu kigo gipima SIDA ngo basanga bahuje ikibazo ko bose banduye maze ngo atangira kumurihira kaminuza amubwira ngo narangiza
bazakora ubukwe. naje no kumenya ko undi mugore muri abo bane ari umupfakazi
wa SIDA uba Nyagatare.
Ibyo byose uko nabimenyaga najyaga kwipimisha ngasanga ndi muzima namusaba
ngo tujyane akagenda yiburisha umwanya ariko nabona ndi muzima
ngatekereza ko yenda bamubeshyera kuko nabonaga ndi muzima. Ni ubu buzima
mbayeho kuva 2003 kugeza ubu ariko ntankubita ndetse no murugo tuba
tuganira nk’ababyara abo duturanye baziko ndi umugore wahiriwe n’urushako
kuko ntawe nabwira iby’iwange niyo yaba mama.
Intimba inshengura rero, nuko mu mwaka ushize aribwo yemeye ko tujyana
kwipimisha maze kubw’amahirwe nsanga ndi muzima we koko arwaye. Ikimbabaza
ntiyigeze ancira bugufi n’isegonda narimwe ngo yumve ikibi yankoreye. Icyo
mushinja gikomeye si ukunca inyuma ariko nibaza impamvu yahoraga ashaka
kunyanduza dore ko nasanze dossier y’ubwandu bwe iri kwa muganga kuva 2008
umwaka nabyayemo agakobwa kange gato kandi no mu ntangiriro z’umwaka ushize
naripimishije nsanga ndi muzima ndamusohokana Hilltop njya kumushimira
musaba ngo azirinde ubusambanyi cyangwa ajye akoresha agakingirizo maze
agahigima gusa.
Kugeza ubu turabanye kandi ntiyaretse uburaya kandi ngerageza kumubaza niba
arijye ubimutera dore ko no mu gikorwa cy’abashanye ntaho mwaye rwose ibyo
bavuga bishimisha abagabo ndabifite ariko akambwira ngo yarabiretse bwacya
akongera dore ko hari n’ubwo vuba mu cyumweru gishize yaje yambaye ipantalo
yonyine ikariso yayitaye mbimubajije arambwira ngo ndashaka urupfu
ndaceceka kuko sinifuza gutana nawe.
Muby’ukuri ibyo byose bituma ntajya na rimwe mushotora ngo tugire icyo dukora
mu buriri kandi mbere y’uko menya neza ko yanduye najyaga mutanga nkamusoma,
nkamupfumbata ariko ubu iyo abyifuje ndemera ariko sinjya na rimwe mubanza.
biramubabaza akamwira ngo mfite abagabo kandi rwose sinakora ikosa nk’iryo
kubona imana yarandinze sida kandi mu myaka irenga namaze yose dukoreraho
sinandure.
Gusa Imana ngira nuko mfite akazi gatuma ndihira abo bana be 2 (1 ari muri
kaminuza undi 6 segondaire) n’abange bari muri primaire bose nkasha
kwizirika umukanda bikavamo byose. Dore ko buri kwezi ngomba kumuha nibura
50 mille.
INAMA MBAGISHA:
- NAKORA IKI NGO MUBABARIRE NUBWO ATIGEZE ANSABA IMBABAZI KUKO NUBWO HANZE
BABONA TUBANYE NEZA NJYE NARASHIZE PE?
- ESE KUMUSOMA BYIMBITSE BYANYANDUZA SIDA? (UBU DUKORESHA AGAKINGIRIZO).
- NAKORA IKI NGO AREKE UBURAYA NO GUSESAGURA KUKO RWOSE TWITWA NGO TURASENGA? YEMWE TUBA NO MURI KOLARI NANJYE NDASENGA AKENSHI MBA MPEKESHA IMISARABA
YANGE YEZU NYIRIMPUHWE.
Ikindi mbasaba mu mfashe gusengera urugo rwange ntiruzasenyuke kuko iyo
ambwiye ngo muca inyuma nkibuka n’uburaya ndetse n’ubugome bwo gushaka
kunyanduza numva nafata abana banjye nkagenda cyakora nkongera nkibuka
amajoro namaze nsenga ngo Imana izamumpe tubane nkumva ndatuje mo gake.
NB: Nanditse ngira ngo mungire inama, ikindi nuko inama nzazisoma kuri uru
rubuga kuko ntawambwira ngo tuzahure angire inama kuko inkuru zigenda kandi
abimenye naba nsenye burundu. Murakoze. Imana ibahe imigisha.
0 comments:
Post a Comment