![]() |
Ibi rero ni bimwe mu by’ingenzi bishobora kuguhamiriza ko wowe n’umukunzi wawe mukundana urukundo rwashinze imizi kandi ruzaramba:
1. Kuba mudahisha iby’urukundo rwanyu
Hari ubwo usanga umusore n’inkumi bakundana ndetse bibwira ngo bafitanye urukundo nyarwo rufite intego ariko igihe cyose inshuti n’abavandimwe banyu ku mpande zombi batazi ko mukundana, rwose burya haba hakiri kare ngo mwemeze ko mukundana cyane ko urukundo nyarwo rutabaho rwihishwa. Umukunzi wawe nubona yirinda kwereka inshuti ze cyangwa abo mu muryango we ko mukundana, uramenye ntuzamushire amakenga uzabyitondemo. Na none kandi ku rundi ruhande nubona akuratira inshuti n’abandi bantu be ba hafi uzamenye ko abikoreshwa n’urukundo ruzima runagufiteho intego.
2.Gutsinda ibigeragezo
Nk’uko mu buzima bwa buri munsi nta na rimwe ibigeragezo bijya bibura, mu rukundo nabwo ibigeragezo bikunze kuba byinshi kandi uburyo mubyikuramo bigaragaza ikintu gikomeye ku mubano mushobora kugirana muramutse mubanye! Hari benshi batishimiye ko mwakundana, hari ibibazo by’ubuzima nko kuburana igihe kirekire n’ibindi bishobora gutuma abakundana bacika intege bagahagarika gukundana kwabo. Niba rero ibyo byarababayeho wowe n’uwo mukundana mukabasha kubyihanganira rwose byatewe n’ingufu urukundo rwanyu rufite.
3.Kuba mwarigeze gushwana mugasubirana
Aha wasanga benshi mwikanze muti aha ho uratubeshye ibyo nta gaciro! Nyamara ni ukuri gufatika burya nta kuntu wakundana n’umuntu imyaka ibiri cyangwa itatu mutarahemukirana! Twese ntituri abamarayika niyo mpamvu guhemuka no kubabazanya bitabura ijana ku rindi. Wowe n’umukunzi wawe rero niba mwarigeze guhemukirana, umwe akababaza undi ndetse mugasa n’abashwanye ariko nyuma mukiyunga mugasubirana, burya biterwa n’imbaraga zihambaye z’urukundo mufitanye! Ibi bigaragara henshi haba mu Rwanda no mu mahanga mujya mwumva abaka gatanya ariko ntibatinde gusubirana ndetse bakanakundana bihebuje. Uzasanga kandi ingo nyinshi zisenywa no kuba barabanye baziranyeho ibyiza gusa bityo umwe yabonaho undi akageso ugasanga barashwanye kuko nyine batigeze bakoserezanya mbere ngo bagire umutima wihanganirana!
4. Kuba mufitanye isezerano ry’urukundo
Ibi birumvikana cyane kandi ni ihame ko bibaho ko uwo mukundana agira ibyo agusezeranya ndetse nawe ukamuserezanya byinshi byiza mu gihe cyizaza. Niba rero wowe n’umukunzi wawe mwarigeze gufata umwanya mugahana amasezerano, wenda umwe ati: nzakurinda gushavura, nzakurwanira ishyaka, nzakubaha nkubahishe, nzakubera imfura n’ibindi nk’ibyo; ibyo rwose ni kimwe mu birango by’uko urukundo rwanyu rwashinze imizi bityo mukwiye kurushaho kuruvomerera no kurufumbira rukarushaho gukomera!
5. Kuba mwarabashije kumenyana bihagije
Iki ni ikintu gikomeye ku bakundana kandi urukundo hagati y’abantu bataziranye neza ruba rusa n’urwubakiye ku muyaga. Ni ngombwa kumenya imico y’uwo ukunda, kumenya aho aba, aho akomoka, abavandimwe n’umuryango we, ibyo akunda, ibyo yanga, utugeso agira n’ibindi bimwerekeye kuburyo hatazabaho gutungurwa. Nawe kandi ntugomba guhisha umukunzi wawe uko uri ari nayo mpamvu nkunda kuvuga ko atari byiza gufata icyemezo cyo kurushinga hutihuti mutaranamenyana ngo buri umwe amenye uko undi ateye n’ibindi byose bimwerekeye. Niba rero umaranye n’umukunzi wawe igihe kandi ukaba uzi ko muziranye bihagije, rwose ntushidikanye ko iyo ari inkingi ikomeye urukundo rwanyu rwubakiyeho.
Niba rero ibi byose uko maze kubisobanura ubibona mu mateka y’urukundo rwawe n’uwo wihebeye, nta kabuza ko urukundo rwanyu rwashoye imizi kandi rukeneye izindi mbaraga, rukeneye ko muruvomerera mukarufumbira ubundi mukazaryoherwa n’imbuto zihebuje ruzera
0 comments:
Post a Comment