vistiors n'ibihugu

Wednesday, 20 August 2014

Ibintu bibiri by’ingenzi wakora kugirango urukundo rwawe rurambe kandi ntiruhite rugushiramo

Ibintu bibiri by’ingenzi wakora kugirango urukundo rwawe rurambe kandi ntiruhite rugushiramo.

ibintu bikomeza urukundoIbintu bibiri by’ingenzi wakora kugirango urukundo rwawe rurambe kandi ntiruhite rugushiramo.

Urukundo burya ntawe rutaryohera. Usanga uko ibihe bishira ibindi bigataha, abatari bakeya bababazwa n’uko batabasha kwikundira abantu babo ngo birambe, abandi bakibaza impamvu bakunda abantu nyuma y’igihe gito bagahita bumva batakibakunze.  Nk’uko tubikesha inyandiko dusanga ku rubuga rwa e-sante.fr, Dr Catherine Solano, agira icyo avuga kubyatuma urukundo rukomera kandi rukaramba.
1.  Shishikarira kwandika uko wiyumva, ibyo ushaka kandi utekereza ku rukundo rwawe n’uwo wihebeye byandike
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abanyamerika ku byatuma urukundo rukomera kandi rukaryoha, byagaragaye ko mubakundanaga (couple) 86, icyakabiri cy’aba bantu bagombaga kwandika ibitabo ku rukundo rwabo, n’aho ikindi cya kabiri cyo cyagombaga kwandika igitabo ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Icyatangaje ni uko abanditse ibitabo ku rukundo rwabo, nyuma y’amezi atatu nibo bari bagifite umubare mwinshi w’abakiryohewe n’urukundo naho abari banditse ku buzima bwabo bwa buri munsi, abenshi iby’urukundo bari babivuyemo
Ese kwandika ibyo wiyumvamo byaba bihuriye hehe n’uko urukundo rwaramba?
Mu kwibaza iki kibazo, iyi nyandiko itubwira ko kwandika bituma ubwonko bumara igihe gihagije butinda ku rukundo. Gutinda ku rukundo bituma rurushaho gushing imizi bityo no kuruha umwanya uhagije bikaba byatuma rukomera ndetse ntiruhungabane kurusha utajya afata umwanya ngo agire icyo arwandikaho.
Kwandika ku rukundo rwawe n’uwawe, bishobora kwifashishwa na buri wese ariko n’abahamya ko batagikunda bishobora kuba umwe mu miti bakifashisha kugirango urukundo bongere kurwumva.

2. Ereka uwo ukunda amarangamutima yawe nta kwitangira.
Kwerekana ibyo utekreeza usanga hari benshi bituma baguma mu rukundo. Niba wumva wifuza kuririmbira uwo ukunda muririmbire, niba wumva wifuza kumuha indabo, kumubwira byenda gusetsa cyangwa kumucira umugani muremure bimukorere maze urebe ukuntu umwigarurira
Abasizi usanga babasha kwigarurira imitima ya benshi mu by’urukundo kandi bagakunda koko. Ni byiza cyane ko mu buryo wabwe wiga kwandika ukandika ugirira uwo ukunda, kandi umwandiko umwandikiye, waba igisigo cyangwa umuvugo ukawumuvugira.
Rimwe na rimwe usanga bisa n’ibishekeje ariko nk’uko iyi nyandiko ibyemeza, ngo abasizi n’abavuga imivugo kugira urukundo no kurugumamo biraborohera kandi ntibigombera kuba uri intyoza cyane muri byo

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More