vistiors n'ibihugu

Thursday, 21 August 2014

Inkuru y’urugendo rw’urukundo rwa ALINE na FRANC


Inkuru y’urugendo rw’urukundo rwa ALINE na FRANC

Igihe cy’urukundo rwacu cyagize ibihe bitatu :
Igihe nakwita ko ari icyo gutereta ; Igihe cy’ibyishimo aricyo igihe urukundo rwacu rwari ibanga n’Igihe cy’amarira ubwo urukundo rwacu rwari rumaze kumenyekana ariko iherezo ryabaye umunezero
Nitwa Rukundo nkaba mfite imyaka 25, umukunzi wanjye Gikundiro afite 21.
Kuwa 30/07/2011 Umusore twabanaga nakwita Paul yansabye kumuherekeza gusura famille ye, twagezeyo baratwakira aramenyekanisha muri uwo muryango. Mu gihe cyo kutwakira baduha icyo kunywa nibwo Gikundiro yaje atubaza icyo dufata nkimubona nahise numva mpindutse, ibizonga mubiri binyuzura umubiri wose kuburyo nabandi babonye barambaza ngo ese mwari musanzwe muziranye ? Ndabasubiza nti oya.
Sinabonye uko navugana na Gikundiro kuko yarahuze cyane mu turimo two mu rugo. Ntibyatinze twaratashye nsaba murumuna we Claire numero ye ambwira ko nta telephone agira, ampa iye ngo nimukenera azamumpa. Natashye ndi mu rukundo ndara mu nzozi, ntibwacyeye kabiri mpamagara Claire, Gikundiro abanza kwanga ko tuvugana ariko Claire aramwinginga aramvugisha.
Namusabye ko twabonana kuko haricyo nshaka kumubwira, yambwiye ko na musanga iwabo. Naragiye duhurira ku irembo ariko musaba ko twatera nka 100 m tukava mu marembo yo kwa data bukwe dore ko njye nari namaze kwiyumvisha ko ari we Imana yandemeye, yarabyemeye ariko arananseka cyane.
Namubwiye ko nkimubona nahise numva ikibatsi cy’urukundo kintwika musaba ko yambera umukunzi, nawe ntiyatinze rwose yampakaniye yivuye inyuma ambwira ko arajwe ishinga n’amashuri yiwe n’umurimo w’Imana dore ko yari umuririmbyi muri ADEPER.
Naringinze ambwira ko bidashoboka gusa ambwira gutegereza akarangiza ariko ko nta sezerano ampaye ry’uko azaba uwanjye nanjye namubwiye ijambo rimwe nti” urukundo rwanjye ruzagukurikirane” ndamusezera.
Nongeye kumusaba ko twabonana arabyanga ahubwo ahamagara wa muhungu twabanaga dore ko yamufataga nka musaza we amubwira ngo ko yampakaniye kuki nkomeje kumusaba urukundo ? Nawe aramusubiza ati ujye wirinda abahungu ntituri beza. Narabyumvise turabishwanira.
Icyo gihe hari mu biruhuko by’igihembwe cya 2. Byarinze birangira ntarongera ku muvugisha cg kumusuhuza kuko numvaga yazabibwira maman we kandi dukorana. Gusa nakomeje kurwana n’urukundo bingiraho n’ingaruka zitari nziza mu kazi kuko umwanya munini niwe nitekerezaga nkarara ntasinziriye bigatuma nkora nabi.
ibiruhuko birangiye bucya basubira ku ishuri narahamagawe nitabye nsanga ni Gikundiro ambwira ko yansezeragaho kandi ko yangaye cyane ngo kubona duhura nkanga kumusuhuza nk’aho tutaziranye !
Namusabye ko mbere y’uko agenda azaza kunsezeraho. Bwaracyeye ansanga ku kazi ndamuherekeza mugeza kuri bus mufatira umwanya ansaba kuzamusura ndabimwemerera.
Ari ku ishuri yacishagamo akampamagara nazana ingingo y’urukundo agahita afunga telephone ubwo bikambabaza nkibaza ikibimutera ariko sincike intege. Nakomeje kumurembya uko tuvuganye musaba ko yambera umukunzi, bimaze kumurembya nawe yahamagaye Paul amubwira uko bimeze amusaba inama. Nawe yaramubajije ati ‘’ ese ukunda Rukundo ? Gikundiro ati” ndamukunda ariko nabyanze kugirango nirinde ko papa yabimenya cg bikandangaza”, yaramusubije ati mwemerere mubitware buhoro buhoro ndetse mubigire ibanga kuko na Rukundo ubona asigaye yarataye umutwe.
Ntibyatinze kuwa 31/08/2010 yahise ampamagara ambwira ko ibyo namusabye yabitekerejeho none yabyemeye ariko ambwira ko ari ibanga ryacu kandi ko ari ukubitwara gake kugeza arangije amashuri yiwe, narishimye cyane ndanamushimira kuko numvaga anduhuye kandi ni ubwa mbere nari nishimye kuva nakwitwa njye.
Ubwo sms z’urukundo zaratangiye imitoma reka sinakubwira kuko ntibwashoboraga kwira tutavuganye nawe ambwira ko yashiriraga imbere. Kuwa 10/10/2010 nibwo nagiye kumusura ku ishuri aho yigaga ku Nkombo/Cyangugu akinkubita amaso yaraturitse ararira aranshimira cyane ambwira ko musuye ahantu hatigeze hagera undi muntu aje kumusura kabone na maman we cg papa we. Sinatinzeyo twaganiriye akanya gato kuko nasiganaga n’amasaha ngo nsubire gutega Imodoka.
Umwaka w’amashuri warashyize urarangira. Kuwa 03/12/2013 umukunzi wanjye yizihiza umunsi w’amavuko namuhaye cadeau iherekejwe na carte postale. Nawe ntiyabyihereranye abyereka maman we nawe aratungurwa nuko aramwihererana aramubaza ati” ese usigaye ufite incuti ? Ninde ? Aramusubiza ati ndayifite yitwa Rukundo. Aramubaza ati se ntabwo uziko papa wawe yaguhaye undi kuva cyera ? Ati gusa njyewe simbishyigikiye ko baguhitiramo gusa ubigire ibanga papa wawe ntazabimenye kugeza igihe uzarangiriza kwiga ukifatira icyemezo.
Iby’urukundo namwe murabizi ntirwihishira reka rimwe njye kumureba maze papa we adusange duhagararanye amperekeje, Gikundiro amukubise amaso ariruka kuko yamutinyaga bikomeye. Angezeho arambaza ati se kuki uriya yirutse ndamusubiza nanjye nti” simbizi ubwo mpita nitahira.
Nawe ubwo mu rugo atangira guhatwa ibibazo amubwira ngo nubundi yabyumviseho. Haciye umunsi umwe aramufata we na maman we bajya kwa muramu wanjye basenganaga nanjye tugakorana ku kazi, bagezeyo babasaba kumpamagara. Narahageze papa wa Gikundiro atangira kumbaza icyo mpanga n’umukobwa we mubwira ko dukundanana. Babaza Gikundiro nawe abasubiza ko ankunda ubwo yabuze icyo avuga ariyoberanya ati”nibyiza gusa muzitonde”.
Twavuye aho ubwo inzira y’umusaraba iba iratangiye kuri Gikundiro, gukubitwa gutukwa kwamburwa uburenganzira bwo kuva mu rugo, kutavugira kuri telephone, guhabwa akato mu rugo akabwira umuntu wese ko umukobwa amunaniye n’ibindi bibi byinshi.
Bucya haba ubunani bwa 2011 papa we n’umuhungu Rafiki wo kwa Pasteur bari barasezeranyije ko azamugira umugore bicaje Gikundiro ko bamusaba kunyandikira ibaruwa imbwira ko iby’urukundo birangiye barayinshikiriza nyisomye numva nkubiswe n’inkuba ariko umutima nama ukambwira ko Gikundiro atabikora sinacitse intege kuko n’ubundi yari amaze iminsi ambwira ko papa we amumereye nabi.
Bwaracyeye ku bunani njyayo turabonana mubaza icyamuteye kubikora, aransobanurira ansaba n’imbabazi ambwira ko adashobora kunyanga kuko n’ubundi yabyiyemereye imbere y’imiryango. Naramwihanganishije mubwira ko urukundo rujyana n’ibigeragezo.
Ubwo nabo bakomeje bazi ko njye nawe byarangiye ariko Rafiki akomeza kuba maneko agashyira se amakuru yose.
Igihe cyarageze asubira ku ishuri. Nanjye famille inshakira ishuri mu buhinde, nahamagaye Gikundiro mumenyesha ko nabonye ishuri kandi ngomba kujya kwiga, kubyakira byaramunaniye arandirira ansaba ko mbireka mubwira ko bigoye kuko ngomba gutegura imbere hacu hazaza ubwo yabuze uko abigenza aricecekera gusa arababara cyane.
Ntibyatinze iwabo bamenya ko ngiye kwiga mu mahanga maze papa we si ukwishima atangira kuvuga ko nzagaruka yarashyingiwe, murumuna wa Gikundiro yarabyumvaga maze arabimenyesha abibwira na Gikundiro ubwo nanjye numva ntibishoboka ko bantwarira umukunzi ubwo menyesha famille ko kwiga mu buhinde nabihinduye nziga mu Rwanda, barabyanze kuko nari naramaze kubona visa barishyuye na semester ya mbere gusa nababwiye ko ari uko bimeze ubwo nabo bambwira ko batazanyishyurira ukundi ngo nzirwaneho.
Papa we byamugezeho ko ntakigiye kwiga maze agahinda karamushengura akomeza gutoteza Gikundiro amubwira ko tudahuje ubwoko ndetse ko kubana kwacu bidashoboka, yaramurahiye arirenga ko ntazigera mubera umukwe. Yahamagaje baramu banjye babiri arabandegera nabo baramushwishwuriza bamubwira ko aho twahuriye batahazi kandi ko urukundo rwacu rutabareba.
Byamwanze munda ajya kundega kuri polisi ngo bamfunge kubera mushukira umwana ariko babura ibimenyetso. bucya haba ubunani bwa 2012 yagambanye na wa musore wo kwa pasteri maze yoherezayo umukobwa ngo bafite amasengesho arabera iwabo kumbi iwabo ntabahari bataramiye mu rusengero kugirango bararaneyo umukobwa agezeyo amubera ibamba arataka undi abonye bikomeye aramureka arataha.
Ibyo byanze yahamagaye abakuru b’itorero baza iwabo baramwicaza bamubwira ko akundana n’umupagani umusambanyi ndetse umusinzi kandi ko idini yabo itabyemera ari ikizira kuko njye nari umucatholique ariko ababwira ko uwo yakunze ari Rukundo atakunze idini. Ubwo nibwo nawe yahise afata icyemezo cyo gusezera muri chorale akaba umuchristu usanzwe nk’abandi.
Abonye byanze yahamagaje umuryango wabo baraterana babivugaho gusa bamwe barabirwanya abandi babona ko nta kibazo kirimo. Uko iminsi yicumaga niko Gikundiro yaramaze kuba ikinya kandi yaragiye no kurangiza ayisumbuye doreko yarari mu mwaka wa nyuma yitegura examen. Mu gihembwe cya kabiri nibwo famille ya Rafiki yazaga gufata irembo mu ibanga ariko nyina amwibira ibanga kuko nubundi we yamye arwanya ibyo bikorwa ariko umugabo we akaba ataravugirwagamo. Muri vacance Gikundiro yaraje aranyegera ambwira uko byagenze n’ukuntu bari kumugambanira ngo umuhungu azamutere inda ubwo byatumye dufata umwanzuro wo kumutera inda akazarangiza ayisumbuye atwite twarabikoze kuko nta yandi mahitamo twari dufite turabibara mutera inda.
Ubwo iwabo bari barapanze kwimuka akazarangiza kwiga batagituranye nanjye, barabikoze barimuka ariko nubundi biba iby’ubusa kuko Gikundiro yarangije abamenyesha ko atwite inda ya Rukundo, papa we yabaye nk’usaze ariko abura icyo yarenzaho. Ubwo nagiye kubibwira umuryango w’iwacu barabyakira kuko n’ubundi nari narababwiye ibyo twaciyemo byose baramwishimiye, duhita dupanga kubana.
Kuwa 01/05/2013 Imana iduha umwana w’umuhungu kandi tukaba ubu dukundanye bizira uburyarya. Aho dutuye hose inkuru yacu yarasakaye uwo wabaza ibyacu wese yabikubwira kuko twagiranye ibihe byiza yewe n’ibibi bishoboka.
Tumaze kubana Rafiki yaje kudusaba imbabazi ku byo yakoze byose ndetse na databukwe yadusabye imbabazi ubu tukaba tubanye neza kuri buri ruhande. Turashima Imana yo yaduhaye urukundo rudashira.
Nagerageje kuvuga muri macye kuko kuvuga ibyanjye n’umufasha wanjye ntibyakwirwa mu magambo 1000 ariko iyi nkuru niba itoranyijwe nzayibagezaho yose uko yakabaye

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More