Impamvu 5 zishoboka zizakwereka ko umukunzi wawe atakikumva
Bityo hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore ahagarika kumva umugabo we-birashoboka ko byaterwa y’aba ari amakosa y’umugabo cyangwa se akaba ari amakosa y’umugore nkuko amakosa ashobora kuba ari ayabo bombi.
1.Ntaha agaciro umubano wanyu
Iyo umugore yishimira cyangwa agaha agaciro umubano wawe nawe,ashobora gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano wanyu ukomeze utere imbere,rimwe na rimwe akajya no hanze kuneka niba umubano wabo utavugwa nabi,ariko iyo atangiye kurambirwa umubano wawe nawe,azakwereka ibimenyetso byinshi bigiye bitandukanye,ariko kimwe mu ibyo ni uko ku kumva bizagorana kuri we.
2.Ashobora no kuba yararekeye ku gukunda
Ubundi,ubusanzwe abagore bumva abagabo babo iyo ba bakunda,ariko igihe urukundo rutangiye gushonga,bagenda bagabanya uburyo bumvaga abagabo babo,bityo mu gihe umugore atangiye kudaha amagambo yawe agaciro,ni ikimenyetso kizakwereka ko uko yakwiyumvagamo ndetse n’urukundo yaragufititye byashize.
3.Ntuzamugira inama ngo ayemere
Ubundi baravuga ngo nta kiba kidafite impamvu,bityo impamvu nyamukuru ituma umugore atemera cyangwa ngo yizere iby’umugabo we amubwira,nuko aba yararambiwe amafuti ukora,icyo gihe azatangira kukwereka bimwe mu bimenyetso by’uko atshibimye umubano wanyu,ari nayo mpamvu uzajya uvuga ntakumve.
4.Kwigenga
Mvuze ko abagore bose badashobora kwihangana ndacyeka ntaba mbeshye,mu gihe ufite umugore ukabona uramubwira ntiyumve,ibyo umubwiye ntabe aribyo akora jya umenya ko yatangiye kwigenga ari nayo ndandaro yo kutakumva.
0 comments:
Post a Comment