vistiors n'ibihugu

Monday 18 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 2

Ubwo yahise atungurwa cyane ubundi arambwira atikuki ubikoze ndamusubiza ntinjyewe sinjya ntwara ibitari ibyanjye’’ ahita ambwira atiugiye he?’’ ndamusubiza ntintaho’’ mubwira ibyambayeho ko banyibye amafaranga ndetse nkaba nabuze icyo kurya kandi nshonje cyane!. Arambwira atingwino tujyane murugo urye. Ubwo naramukurikiye ahita avuga atireka dutege moto ubwo tuzijyaho turagenda tugeze aho yabaga twahasanze undi mukobwa. Ubwo turicara ambaza uko nitwa mubwirako nitwa NYAWE nawe ambwirako yitwa NEMA ubwo bazana ibyo kurya byari ibiryo biryoshye cyane pe!!! Nubwambere narindiye sarade na mayonnaise! nicyo kunywa cyari gihari
maze nanjye ndizihirwa ndarya ndananywa bihagije nubwambere nari
ndiye neza nkahaga,ubwo Nema arambwira atiubu nta mafaranga mfite ngo nkushimire kubwumutima wagaragaje,ariko uzagaruke kuwagatandatu(ubwo hari kuwagatatu) nkuhe ishimwe ryawe.ubwo yahise ampa ibihumbi bibiri atiaka ni aga tike ko gutaha ubwo uzagaruka kuwa gatandatu. Ubwo nahise mubwirako ntaho mfite ho kuba naje nturutse mu cyaro nje gushaka imibereho kandi nudufaranga duke nari mfite batunyibye,ahita ambwira atimbana na murumuna wanjye ndetse numukozi gusa,dufite icyumba cyabashyitsi ubwo waza kurara ntakibazo mugihe ugishaka ahandi ho kuba. Ubwo turakomeza dusangira ako kunywa dore ko kari agasembuye ubwo njyiye kumva numva phone irasonnye ndebye nsanga ni Keza,ubwo mpita mukupa kuko numvaga ntari mumimerere yo kumuvugisha kubera abo twari turi kumwe.ubwo wamukobwa nari nabonye nkihagera nawe yaje kumeza hanyuma Nema ahita amubwira uko byagenze byose umukobwa byaramutangaje cyane!!!.Nema ahita ambwira atiuyu ni murumuna wanjye yitwa TETA. ubwo mukanya gato nahise nsohoka hanze mfata phone ngo mbwire keza ibyambayeho,nkishyira phone kugutwi ndi kumuhamagara nabonye Nema andi hafi mpita mbireka ubundi dusubira munzu dukomeza kuganira mbatera urwenya mbese bishimye.bigeze nijoro banyeretse aho ndiburyame,ninjiye mucyumba mbona ni icyumba cyiza gisa neza bihambaye nibaza niba arinjye uri buharare biranyobera ubwo narinjiye mfunga urugi ndaryama ubwo hari nka saa tanu zijoro. Nahise mbona keza ampamagaye kuri phone ubwo nditaba: nti’’allo ‘’ keza atiumeze gute mukundwa? byari byakugendekeye gute ko wankupaga? Ndamusubiza ntintakibazo nuko hari umu boss wari ugiye kumpa akazi twari kumwe keza atinone se urankunda? mugihe ntaramusubiza numva umuntu akomanze kurugi rwicyumba narindimo ati’’kingura nkubwire(ryari ijwi rya gikobwa).mpita nkupa phone,ubundi ndabyuka njya gufungura urugi,nkifungura urugi mbona……………………………………..iracyakomeza

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More