Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatatu tariki 30 Nzeri 2015, nibwo abafana b’umuhanzikazi Butera
Knowless bazwi ku izina ry’Intwarane, bamukoreye ibirori
by’akataraboneka by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 25, ibirori
byagaragayemo kwitanga gukomeye kw’aba bafana kuko hari n’abaturutse mu
bice bya kure by’igihugu.
Butera Knowless wavutse tariki ya 1 Ukwakira 1990, kuri uyu wa
Kane nibwo yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 25 amaze ku isi.
Abafana b’uyu muhanzikazi ariko bo bahisemo kumutegurira ibirori
by’isabukuru ye y’amavuko, mu masaha macye mbere y’uko itariki nyirizina
igera, kuko byakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, bikabera i Remera
mu mujyi wa Kigali.Abafana ba Knowless bamuteguriye ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza
Abafana ba Knowless bateguye ibi birori bakanabyitabira, babarirwa bagera hafi muri 200, bakaba barimo abaturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ariko hakaba harimo n’abaturutse mu bice bya kure, barimo n’umuryango w’umugore n’umugabo n’umwana wabo baturutse mu karere ka Kayonza, hakabamo abaturutse mu bice bya Rubavu, Kabarondo n’ahandi hatandukanye baje kwifatanya na bagenzi babo.
Umutsima (Gateau) wari wateguriwe Knowless ku isabukuru ye y'imyaka 25
Knowless yafatanyije n'umwe mu bafana be w'umwana muto cyane gukata umutsima
Ubusanzwe abafana ba Knowless, mu myaka ishize bagiye bamutungura ku isabukuru ye y’amavuko, ariko kuri iyi nshuro babonye bishobora kubagore kuko yari yaramaze kuvumbura amayeri bakoresha, maze bahitamo kumusaba ko bazahura agakata umutsima (Gateau) bari kumwe ubundi agahita yigendera. Nyamara Knowless ubwo yageraga aho bamubwiye ko bazamuhera impano, yatunguwe n’ubwinshi bwabo, imitegurire y’ibirorori n’ubwitange bagize ngo bamukorere ibirori by’akataraboneka.
Mu myambaro itukura, abafana ba Knowless bari mu byiciro bitandukanye by'imyaka bari babukereye
Umukinnyi wa filime; Kirenga Saphine ni umwe mu bafana ba Butera Knowless bamuteguriye ibi birori
Aba bafana bari bambaye imyenda itukura, bari bateguriye Knowless umutsima (Gateau) wo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, bakaba kandi bari bateganyije impano nyinshi zitandukanye, zirimo izo bagiye bamuha mu matsinda ndetse n’izo bamuhaye buri muntu ku giti cye. Habayeho umwanya wo kuganira no kumugaragariza uburyo bamukunda, ndetse bamwe muri bo bakaba bafashwe n’ikiniga bararira.
Abafana ba Knowless bamugeneye impano nyinshi zitandukanye
Uyu mufana wa Knowless we yasobanuye uko amukunda biramurenga amarira arashoka
Uyu mufana wari waturutse i Kayonza, yavugiye Knowless umuvugo abari bitabiriye ibirori bamukurira ingofero
Urukundo aba bafana bakunda Knowless ruri mu byagarutsweho cyane mu biganiro byabo, hanyuma Knowless nawe akaba yaberetse ko atakibafata nk’abafana ahubwo abibonamo nk’umuryango, akaba abaha agaciro kanini cyane kandi ababonamo abavandimwe atabona icyo anganya. Mu gusobanura agaciro abaha, Knowless yanifuje ko se umubyara yaba yari agihari ngo arebe uburyo afite abavandimwe bamukunda kandi bamuba bafi bakamwitaho.
Knowless yasangiye n'abafana beyongera kubahamiriza ko abafana nk'abavandimwe
Uyu musore yatangaje Knowless n'abafana be ubwo yamuhaga impano y'inuma ebyeri nzima yaje akamupfumbatisha, akamusaba kwitonda ngo zitaguruka
Kwizera Bonaparte; umwe mu bafana ba Knowless bazwi cyane, yahamije ko umwaka utaha bashaka ko azegukana igihembo giturutse hanze y'u Rwanda
0 comments:
Post a Comment