Niba
wifuza kubona inzozi zawe ziba impamo, ibyo wifuje kuva cyera
bikakugirirwaho, ukabona umukunzi w’ukuri wifuje, ukeneye kumenya
byinshi. Abasore benshi baba bifitemo akantu k’ubwoba no kubikomeza iyo
ari umukobwa w’inzozi zabo.
Bakarushaho kwiheba kubera ukuntu baba baragerageje gushaka uwo
mukobwa ariko ntibamubone bigahora bibababaza kwibana murugo rwa
bonyine.
Mu gutereta umukobwa, kumureba gusa ntakamaro kanini bigira, nk’uko
namwe mubyibonera ibikorwa uzakorera uwo mukobwa n’abantu muri rusange
nibyo bizaguha umusaruro.
Kugira ngo ibintu byorohe cyane kuri wowe ugomba kwiga neza ibi bintu
bitatu tugiye kukubwira hano kuri www.umukunzi.rw byo gutereta no
kwigarurira umukobwa w’indoto zawe. Ndakubwiza ukuri muri iki gihe
abakobwa baba buzuye mumakwe, mu minsi mikuru no mutubyiniro. Kugira ngo
umenye uko ubyitwaramo ukeneye izi nama kugirongo ukurure umukobwa
w’inzozi zawe.
Akantu ka mbere:Niba wifitiye ikizere muri wowe, ubigaragaze uhereye
ku myambaro n’uko witwara… Rero ntutegereze abandi bantu kugira ngo
bakwerekere uko ugomba kwambara neza ukaberwa. Aho uri hose jya uhora
wambaye neza kandi ufite isuku bizakugeza kure. Ugomba kumenya ko
utagomba kwambara ibihenze nk’ibyabandi bakire bakurenze, ahubwo ukeneye
ibituma utandukana n’abandi. Ugomba kumenya ko isomo rya mbere ari
ukwigaragaza kandi ukagaragara neza.
Akantu ka kabiri: Gukurura amaso y’abakobwa. Umugambi wawe ni
kwigaragaza aho uri hose kugirango abakobwa bakurebe aho kureba abandi
basore bakwegereye. Mu basore benshi baba bakwegereye cyangwa mubo muri
kumwe, ugomba kuba ufite ikintu cyawe cy’umwihariko kigutandukanya
n’abandi. Reka abakobwa bose bakurebe ubu nonaha. Rero wakora iki?
Biroroshye biragusaba guherekezwa n’ abakobwa ahantu hose ugiye.
Biragufasha iyo unafite inshuti zawe z’abahungu mugendana nazo zikeneye
abakunzi. Iyo uri kumwe nabo agaciro kawe kariyongera cyane kandi
abakobwa bazagufata nk’umugabo ubakurura kandi bumve ko uri uwo kwizerwa
kuko n’ abakobwa mugendana baba bakwizeye. Ibi bizakurura
umukobwa w’inzozi zawe, atangire akwiyumvemo atangire anabaririze
ibikwerekeyeho.
Akantu ka gatatu: Shakisha inzira yamugeraho. Kwiyegereza abakobwa
bigomba kuba biri mu buzima bwawe bwa buri munsi. Basekere musabane
kandi gerageza kuganiriza abakobwa bose beza muziranye. Shakisha ahantu
akunda kuba ari cyangwa aho akorera, ujye uhigenza batangire bakumenye,
nawe utangire ujye umuganiriza. Numara kuba wamugezeho mwiyegereze kandi
wiyegereze n’abandi bakobwa b’inshuti ze n’abo bagendana, uzahitemo uwo
wifuza ukwitayeho umugire inshuti isanzwe. Aho ngaho uzaba ukeneye
ikindi kintu gikurura abakobwa bita « guhuza » . Iki kintu kizagufasha
kwihutisha ibintu kugira ngo
umukobwa w’inzozi zawe atandukane n’abandi maze agukunde bizira
uburyarya. Ibanga ririmo hano ni gushaka ikintu muhuriyeho kikabahuza
kandi ukabikora mugihe kitarambiranye uhereye ku nshuro ya mbere
umuganirije.
Sunday, 22 November 2015
Utuntu 3 tw’ubwenge two gukurura umukobwa w’ inzozi zawe bikoroheye
Sunday, November 22, 2015
Luckyson