Tugiye kubagezaho inyungu zo kugira certificats zihamya ubumenyi
bwawe mu bintu bitandukanye, hashobora kubamo inyungu nyinshi utaruzi
kandi zagufasha mugufata icyemezo cyibyo wakwiga byiyongera kubumenyi
usanganywe.
- 1. Biguha amahirwe mennshi mugihe cy’ irushanwa cg ipiganwa. Iyo abakoresha bari gukoresha ipiganwa cg interview hakaza abantu babiri umwe afite certificat undi akaba atayifite, uhabwa amahirwe cyane ni uyifite.
- 2. Bigushyira mucyindi cyiciro
- 3. Bigutera kkwirira icyizere mubyo ukora : Iyo hari ikintu ushaka gukora cyijyanye nubumenyi bumwe wazeho bigutera imbaraga no kwigirira icyizere bityo kugikora bikihuta. Bitera kandi no kwigirira icyizere mubuzima busanzwe
- 4. Certificat ikubera nk’ igikoresho wakubakiraho : Kuberako uba warabonye ubumenyi muri domain wagiyemo biroroshye kuyubakamo ibikorwa bitandukanye. Sikimwe numuntu udafite certificat
- 5. Nkuko bikunze kuvugwa ngo "experience is the greatest teacher," impamyabushobozi nayo ihamya ko hari ubumwnyi bufatika ufite.
- 6. Ushobora kuba umu mentor mwiza.
- 7. Bituma ugaragara nk’ umuntu ukunda gushaka ubumenyi : Abakoresha benshi bakunda kwishimira gukoresha abantu bakunda kwiga ibintu bishya.
- 8. Bizagufasha gukorera amafaranga menshi. Kugira cerftificat bishobora kugufasha cyane kukuba amafaranga winjiza yakwiyongera cyane.
- 9. Ushobora kuba wagira ubumenyi bwinshi wasangiza nabandi.
- 10. Byagufasha kuba wakwaguka cyane mubyo ushobora gukora. Abantu bashaka guhindura careers zabo akenshi bakunze kwifashisha uburyo bwo gukorera certificat kugirango inshingano bashobora guhabwa mukazi zibe zakwiyongera.