vistiors n'ibihugu

Friday, 30 September 2016

Ni iyihe browser yihuta cyane kandi ikora neza kuri internet?


Internet browser ni porogaramu ifasha mu gushyira, kuvana, gusoma, no mu guhindura ibintu kuri internet.
Cyera internet igikoreshwa n’ abantu bacye, abantu bari bafite amahitamo macye kuri porogaramu yakora neza yihuta, kuko ntanimwe yashyiragaho umwihariko w’ itandukaniro. Ubu abakoresha
internet bafite amahitamo menshi, kuko buri porogaramu noneho ifite ibintu byayo byihariye byiza igiye izwiho utasanga muyindi porogaramu nubwo hari nibindi byinshi zihuje. Aha niho haduteye kwibaza ikibazo ngo mbese ni iyihe porogaramu yihuta cyane umuntu ari kuri internet ?
Firefox
Igerageza ryagiye rikorwa rigaragaza ko Firefox iri muri zimwe zihuta cyane ndetse umuntu akaba yayigira niyambere muzizwiho umuvuduko. Firefox yagiye igira ibibazo by’ imikorere mibi mubihe byashize aho yanengwaga ko yatwaraga umwanya munini wa memory iyo yabaga ifinguwe, ariko ubu byarakosowe bituma yinjira mu rutonde rwa porogaramu zikora neza zikanihuta. Kuberuko iyi browser yoroshye cyane kuyikoresha bituma benshi bayikunda.
Chrome
Chrome irusha Firefox umuvuduko mumikorere kuko ikoresha codes zikoze muri HTML5 (web programming language). Kuberako icyerekezo cya internet ubona cyigana mugukoresha ubu buryo bwa HTML5, bituma Chrome browser ibyungukiramo kuko yo isanzwe ikozwe ikanakoresha ubu buryo. Kuberako Chrome yihuta kandi ikagira nuduce twiza twinshi tw’ imikorere yihariye bituma ikoresha umwanya munini mububiko(memory).
Opera
Opera ifata za webppages ikagenda izegeranya cyane(compression) ibi bigatuma iba nziza cyane kuko umuvuduko wayo uhita urushaho kuba mwinshi. Cyakora Opera umuvuduko wayo ni mucye ugereranije nuwo Chrome ikoreraho ariko ntago itwara umwanya munini kuri memory, ibyo bigatuma iba nziza cyane kubantu bagira internet connection itari nyinshi cyane. Uburyo Opera ikoze bituma nabwo idakoreshwa na benshi kuko bisaba ko babanza kwiga uko ikoreshwa.
Safari
Safari ikoresha umwanya muto cyane ugereranije nizo zose tumaze kuvuga hejuru (Firefox, Chrome, Opera, Safari and Internet Explorer). Safari mubijyanye numuvuduko ikora buhoro ariko iguma kuba nziza cyane kubantu bashaka kuyikoresha bafite devices zifite ububiko(memory) butoya harimo nka za laptop za cyera ma desktops. Ikintu kigoye cyane mugukoresha SAFARI gusa nuko Windows itacyemera vesions nshya za Safari, bivuga ko muminsi micye iyi browser izaba ikoreshwa gusa n’ abantu bafite mudasobwa za Mac.
Internet Explorer
Internet Explorer iri muri progaramu zihuta cyane nkuko igerageza ryabigaragaje. Bitewe nuburyo iyi porogaramu ikoze ikunze koroha kuyikoresha. Nkuko kuri Chrome bimera nubuni Internet explorer nayo igira ibibazo byo gukoresha umwanya munini wa memory. Gusa bimwe muribyo bibazo bigenda bicyemurwa uko hasohoka versions nshya.

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More