vistiors n'ibihugu

Friday, 30 September 2016

Ni iyihe ngano ya RAM iba icyenewe muri mudasobwa kugirango ikore yihuta ?



Guhitamo ubunini bwa RAM biterwa n’umuntu uri kuyikoresha, bijyanye na porogaramu ateganya kuzajya afungurira kuri mudasobwa, n’ umubare wa porogaramu ashaka kujya ayifunguriraho icyarimwe. Ariko muri rusange ingero za RAM ishobora gucyenerwa muri mudasobwa ni :
Intoya : 2GB
Ihagije : 4-6GB
Ihagije cyane : 8GB cg hejuru yaho
Niba ukoresha mudasobwa yo mubwoko bw’ iza cyera, ukanakoresha operating system ya cyera, ubunini bwa RAM bushobora gucyenerwa bushoboora kuba buto. Urugero ku bantu bakoreshaga Windows XP bacyeneraga RAM ifite nibura 216MB cg 512MB.
Bigenda bite iyo mudasobwa ifite munsi ya 2GB kuri RAM ?
Nkuko twabivuze hejuru iyo uri gukoresha mudasobwa ya cyera, ukanakoresha operating system ya cyera, gukoresha RAM ntoya ntacyo byangiza cyane ku muvuduko wa mudasobwa. Ariko iyo operating system ari iya vuba bisaba ko RAM ya mudasobwa yiyongera kugirango ibikorerwaho byihute.

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More