Ushobora kuba wandikaga ibintu bitandukanye, ariko wajya gufunga iyo nyandiko ntiwibuke kubibika(Save) ahubwo ukaza gukanda ahanditse "Don’t Save". Cg nanone porogaramu wakoreragamo ishobora kwifunga muburyo butunguranye, cg se niba mudasobwa uri gukoreraho itabika umuriro ikaba yazima mbere yuko u-saving-a ibyo wandikaga. Abantu benshi tujya tubabazwa no gutakaza ibyo biba byakozwe ariko burya byose ntibiba byatakaye burigihe ! Porogaramu za Office zijya zibika muburyo bw’ agateganyo ibyo wazikoreyemo nyuma y’ igihe runaka bikajyenda byibika, ibi bigatanga amahirwe ko ushobora kongera kubibona mugihe wagira kimwe mubibazo twavuze haruguru.
Tugiye kwifashisha Word 2016 kugirango tubereke uko wabikora, ariko
inzira zenda kuba zimwe nubwo waba uri gukoresha porogaramu ya Excel cg
PowerPoint. Nanone ubu buryo bwabayeho nambere bityo ushobora kubikora
no muri versions za cyera za Office nka Office 2007
Tangira ufungura porogaramu ya Office wandikiragamo inyandiko yawe yayindi yaje kugira ikibazo igafungwa utabitse ibyanditswe. Kanda kuri File menu.
Kuri File menu, kanda ahanditse Info.
Ugeze kuri page ya Info, kanda kuri “Manage Document” hanyuma mukadirishya gafunguka hitamo ahanditse “Recover Unsaved Documents.” Aho ushobora no gusiba bimwe mubyabitswe udacyeneye.
Akadirishya gafunguka karimo Folder irimo ibyo wagiye ukora bitandukanye byagiye bibikwa mubihe bitandukanye. Hitamo ibyo ucyeneye hanyuma ukande kuri Open.
Porogaramu za Office zifite uburyo bwikoresha bwo kubika ibizikorerwamo nyuma y’ igihe runaka (ubusanzwe ni iminota 10), iyo nyandiko uhisemo yagombye kuba ifitemo byabindi watakaje.
Jya kuri File menu, Hanyuma ukande kuri Options.
Kuri page ya Options, kanda kuri Save hanyuma urebe ahanditse "Save Documents”. Aha urahabona ibintu byinshi ushobora kugenda uhindura uko ushaka.

Ushobora guhindura intera y’ igihe n’ indi mikorere y’ ubu buryo bwo kwibika kw’ ibyakozwe
Ushobora guhindura uburyo buri porogaramu ya Office ibikwa muburyo bw’ agateganyo, n’ aho ubika ibyakozwe, ndetse n’ inshuro bikorwamo.Jya kuri File menu, Hanyuma ukande kuri Options.
Kuri page ya Options, kanda kuri Save hanyuma urebe ahanditse "Save Documents”. Aha urahabona ibintu byinshi ushobora kugenda uhindura uko ushaka.