Gukoresha mudasobwa bigenda birushaho gucyenererwa mu gukora
akazi. Mu mirimo itandukanye usanga mudasobwa yarabaye igikoresho cy’
ibanze ndetse ugasanga abantu bamara igihe kinini cyane kuri mudasobwa
bakora ibintu byinshi bitandukanye. Ariko nubwo mudasobwa ikoreshwa
mubintu byinshi ndetse n’ abantu benshi, burya no kuyikoresha igihe
kinini bifite ingaruka nyinshi bishobora gutera ku mubiri w’ umuntu
uyikoresha. Zimwe muri izo ngaruka nizo ngiye kuvugaho muri iyi nkuru.
Ese nkawe umuntu umara igihe kinini imbere ya mudasobwa ukora ibintu bitandukanye nko kuri internet aho ushobora kuba uri kuri ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ukora ibindi bitandukanye, wigeze wibaza bimwe mu bibazo by’ ubuzima bishobora guturuka kuri iyo mikoresherezwe ya mudasobwa mu gihe uyimaraho umwanya munini ?
Hari impamvu nyinshi zituma abantu benshi tujya twirengagiza izi ngaruka mbi zishobora kuza mubuzima bwacu, imwe muri izo mpamvu ni ukuba umuntu yumva ko ahuze cyane.
Noneho reka turebere hamwe ibintu rusange bishobora gutera ibibazo by’ ubuzima mugihe umuntu amara igihe kinini akoresha mudasobwa, ndetse n’ uburyo wabyirinda :
Ibibazo bikunze kugaragara bijyanye na posture akenshi usanga bijyana n’ uburyo bw’ ibikoresho bikoreshwa mugihe uri gukorera kuri mudasobwa. Ushobora kuba uri gukoresha ameza magufi, bityo bizagusaba kunama kugirango ubashe kureba neza kuri mudasobwa.
Igisubizo kuri iki kibazo ni ugushaka ameza akoze neza kugirango ubungabunge ubuzima bwawe bigufashe kwirinda ububabare bw’ umugongo n’ ahandi. Buri gihe ugomba kwibuka kwicara muburyo butuma ureba neza kuri mudasobwa ariko udahese umugongo. Mukubikurikiza wakwifashisha urugero rwatanzwe kw’ ifoto iri hejuru. Nanone ntukajye wibagirwa kwiha akaruhuko inshuro nyinshi kugirango urambure imitsi n’ umubiri muri rusange. Wihe nk’ umunota umwe wo kugendagenda nyuma y’ agahe runaka.
Bimwe mubyo wakora ngo wirinde ibyo bibazo bya Eyestrain :
Icyi kibazo usanga akenshi abantu bataragitinzeho cyane cyangwa ngo gikorerweho ubushakashatsi bwinshi, impamvu nuko mudasobwa zari zitarakwira cyane cyangwa ngo zikoreshwe n’ abantu benshi. Kurubu turi mugihe ikoranabuhanga rikoreshwa mubintu byinshi cyane. Umuntu ashobora kumara amasaha y’ igice cy’ umunsi wose akoresha mudasobwa.
Icyo wakora ngo wirinde radiation nuko wagerageza kwitarura ibyo bikoresho bishobora kohereza radiation. Niba uri gukoresha mudasobwa, gerageza kutayiyegereza cyane.
Ese nkawe umuntu umara igihe kinini imbere ya mudasobwa ukora ibintu bitandukanye nko kuri internet aho ushobora kuba uri kuri ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ukora ibindi bitandukanye, wigeze wibaza bimwe mu bibazo by’ ubuzima bishobora guturuka kuri iyo mikoresherezwe ya mudasobwa mu gihe uyimaraho umwanya munini ?
Hari impamvu nyinshi zituma abantu benshi tujya twirengagiza izi ngaruka mbi zishobora kuza mubuzima bwacu, imwe muri izo mpamvu ni ukuba umuntu yumva ko ahuze cyane.
Noneho reka turebere hamwe ibintu rusange bishobora gutera ibibazo by’ ubuzima mugihe umuntu amara igihe kinini akoresha mudasobwa, ndetse n’ uburyo wabyirinda :
1. Posture (uburyo ukorera kuri muri mudasobwa)
Posture ni uburyo abantu bakoresha kugirango bakorere kuri mudasobwa mu gihe runaka. Ubwo buryo bushobora kuba kwicara, guhagarara, ndetse bashobora no kuyikoresha baryamye. Gukoresha position mbi mugihe uri gukoresha mudasobwa bituma ugira ububabare mu mugongo, mu bice by’ urutugu, ijosi ndetse n’ ahandi. Niyo mpamvu ugomba kubyitondera.Ibibazo bikunze kugaragara bijyanye na posture akenshi usanga bijyana n’ uburyo bw’ ibikoresho bikoreshwa mugihe uri gukorera kuri mudasobwa. Ushobora kuba uri gukoresha ameza magufi, bityo bizagusaba kunama kugirango ubashe kureba neza kuri mudasobwa.
Igisubizo kuri iki kibazo ni ugushaka ameza akoze neza kugirango ubungabunge ubuzima bwawe bigufashe kwirinda ububabare bw’ umugongo n’ ahandi. Buri gihe ugomba kwibuka kwicara muburyo butuma ureba neza kuri mudasobwa ariko udahese umugongo. Mukubikurikiza wakwifashisha urugero rwatanzwe kw’ ifoto iri hejuru. Nanone ntukajye wibagirwa kwiha akaruhuko inshuro nyinshi kugirango urambure imitsi n’ umubiri muri rusange. Wihe nk’ umunota umwe wo kugendagenda nyuma y’ agahe runaka.
2. Eyestrain (uburwayi n’ ububabare bw’ amaso)
Kumara umwanya ukabije ureba muri mudasobwa, bitewe n’ urumuri ifite bishobora gutera indwara z’ amaso zitandukanye ndetse n’ umunaniro.Bimwe mubyo wakora ngo wirinde ibyo bibazo bya Eyestrain :
- Kugabanya urumuri ruturuka muri mudasobwa (brightness level)
- Ntukajye wegereza mudasobwa hafi cyane y’ amaso yawe
- Gerageza guteganisha amaso na screen ya mudasobwa
- Gerageza guhumbya(blink). Guhumbya inshuro nyinshi mugihe uri kureba muri screen ya mudasobwa ni byiza kuko bituma amaso yawe ahorana guhehera.
- Ibuka gufata akaruhuko nyuma y’ igihe runaka kugirango amaso yawe nayo aruhuke.
- Ntugahite woga mumaso muri ako kanya ucyimara kurangiza gukoresha mudasobwa igihe kinini.
- Bibaye ngombwa niba warabyandikiwe na muganga, ushobora kugura lunettes(glasses) zikagufasha gukorera kuri mudasobwa kugirango utiyangiriza amaso kurushaho.
3. Radiation
Hari za radiation zituruka kuri mudasobwa (electromagnetic radiation (EMR)) zishobora gutera indwara zitandukanye.Icyi kibazo usanga akenshi abantu bataragitinzeho cyane cyangwa ngo gikorerweho ubushakashatsi bwinshi, impamvu nuko mudasobwa zari zitarakwira cyane cyangwa ngo zikoreshwe n’ abantu benshi. Kurubu turi mugihe ikoranabuhanga rikoreshwa mubintu byinshi cyane. Umuntu ashobora kumara amasaha y’ igice cy’ umunsi wose akoresha mudasobwa.
Icyo wakora ngo wirinde radiation nuko wagerageza kwitarura ibyo bikoresho bishobora kohereza radiation. Niba uri gukoresha mudasobwa, gerageza kutayiyegereza cyane.
0 comments:
Post a Comment