Imbabazi nahawe n’umugore wanjye nyuma y’uko amfatanye n’umukobwa zirandemereye
twongeye kubagezaho iyi nkuru yerekana ukuntu n’ubwo umuntu ashobora guhura n’ibibazo binyuranye, ibibikurikira uko biri kose birakomeza bikagutera urujijo. Sifa yarakodeshaga, aba inshuti y’umuryango akodesha nawo, umwana wabo muto akamukunda cyane. Umugabo wa Anna nawe yatangiye kujya abona Sifa ari mwiza. Umugore we Anna nawe agakunda kumubwira ko Sifa ari mwiza. Bwarakeye Anna abona ibintu bidasanzwe hagati ya Sifa n’umugabo we, Umugabo ahora yibaza niba yarababariwe byaramuyobye.....isomere inkuru irambuye!
Ikitonderwa: Iyi ni inkuru twohererejwe n’umusomyi. Kuba ibivugwamo byarabaye cyangwa bitarabaye nkamwe natwe twemera ko umugani ugana akariho!
Ahantu dutuye turakodesha. Ba nyiri inzu nyijyamo nagiranye amasezerano nabo yo kuyagura no gutunganya annexes ( inzu ntoya zikodeshwa) hanyuma tukabamo tukajya tubara ubukode twiyishyura kuko bo bagiye muri Amerika gutura yo muri gahunda ya green card.
Inzu nayibayemo ndi umusore, bagenda negereje kurongora nabara ngasanga ninkora ibyo twumvikanye gusana nzajya nyibarira ubukode bwa 100.000 ku kwezi kandi ni ahantu heza. Numvaga rero nzaba nunguka kuko natanze miliyoni ebyiri zari kumara amezi 20.
Nyuma y’amezi abiri ba nyiri inzu bagiye n’imirimo yo kuyisana irangiye, nahise nubaka urugo kuko umukobwa twabyumvaga kimwe twari tumaranye imyaka irindwi kandi twese twari twarabonye akazi mu myaka ibiri ibanziriza ubukwe. Nta cyari gisigaye rero. Ubukwe bwarabaye ubu dufitanye umwana w’umwaka umwe n’igice.
Amazu yo mu gikali kuyabonera uyakodesha wiyubashye ntibyagiye bitugora kuko dutuye ahantu heza ubwaho hegereye icyapa cyo gutega kandi nazo zirimo byose ndetse n’ubusitani bwiza .
Abazikodesha baba ari abantu bafite akazi keza kandi biyubashye. Igiciro cyazo kiri hejuru ukurikije ik’izindi nzu zikodeshwa n’abantu bibana.
Nta kibazo twari twagiranye n’umuntu n’umwe mu bazibayemo uko ari eshatu ahubwo bose bagiye babaye inshuti z’urugo. Umunsi umwe, nari ngiye mu Ntara ariko nsiga hari uwasezeye kubera akazi yakoraga ngo kari karangiye asubiye iwabo ku Gisenyi. Nibwo nabwiraga umukomisiyoneri ngo anshakire umupangayi ( ukodesha).
Nagiye mu kazi mu Ntara, ngarutse nyuma y’iminsi ine nsanga umupangayi yarabonetse. Yazindukaka ajya ku kazi ngataha yatashye hashize iminsi nk’itatu ntaramubona. Uretse ko nta n’icyo nabaga mushakira kuko yari yarishyuye.
Rimwe narazindutse ngeze ku irembo ngaruka mu rugo gufata imfunguzo. Twari dufite inama ku kazi ndi bugiremo ijambo rikomeye kandi hari abashyitsi badusuye ku kazi. Urumva ko nambaye kositime nziza ngira, umugore antera imibavu ihumura ku buryo nirebye nanjye nkiyoberwa.
Nageze imbere gato nsanga nibagiwe imfunguzo, ngaruka kuzifata ngeze mu marembo (irembo dusohokeramo ryari rimwe n’iry’abakodesha mu gikali)mpura n’umukobwa mwiza pe ( yari wa mupangayi mushya). Naramushuhuje, ambwira ko yitwa Sifa, ambwira n’aho akora, nsanga n’inzira imwe no ku kazi kanjye mubwira ko yihangana gato nkamuha lift ( nkamutwara).
Ku buryo butazwi neza imyambarire yacu yari ijyanye mu buryo buteye inkeke. Twari twambaye neza pe. Mu nzira umuntu yaranteze ndamutwara ageze mu modoka yanga kuripfana ati: “ Umugore wawe muraberanye kandi mwaberewe”.
Twararebanye, umwe asekera undi tunanirwa umwe umwe kwihakana undi. N’ubu iyo nseko y’icyo gihe yananiye kuyivanamo. Inama irangiye nimennyeho icyayi ndimo nyitekereza nibagirwa ko mfite igikombe ku munwa.
Umugore wanjye , Anna ndamukunda cyane pe. Twakundanye kuva kera kandi twahujwe n’urukundo ndetse uko dukura urukundo narwo rugenda rukura. Ni umuganga kazi hari igihe bimusaba kurara ku kazi.
Sifa nawe, aho akora hari igihe basimburana, iyo icyo gihe cyahuraga n’amasaha y’ikiruhuko ya Anna babaga bari kumwe .
Naje gusanga bose ari abagarargu ba filimi ndende ( Film de serie). Byagezeho nasanga bari kumwe nyamara nanjye numvaga nkeneye cyane Anna ubwo nyine ngacisha make.
Kubona Sifa mu rugo, mu myenda yoroheje yo mu rugo, byarangoraga cyane kuko yari mwiza cyane pe. Muri make yarankururaga.
Yabaye inshuti ikomeye yo mu rugo, agakunda cyane umwana wacu ku buryo hagiye gushira amezi abiri asa n’uwo mu rugo ariko ngatungurwa nko kubona hari imirimo ankorera yo kwita ku mugabo umugore wanjye arebera cyangwa ariwe uyimusabye ngo we arisaziye. Tukabiseka ariko nanone nkumva ndishimye kuko nari naramaze kugenda nkunda uburanga bwa Sifa.
Taliki 29/12 ( nyuma y’amezi atandatu aba mu gipangu) nibwo Sifa agira italiki y’amavuko. Ni nabwo yari kudusezera nk’abantu bamubaniye neza akajya kubana na musaza we wari umaze kwimukira I Kigali avuye Nyagatare.
Numvikanye n’umugore ko tumugurira red wine, martini n’amarura yakoresha mu kirori gitoya yaba yatumiyemo b’inshuti ze. Nta ncuti y’umuhungu yari afite muri iyo minsi yatubwiraga ko abo yabonaga ngo batari "serieux". Haje abantu umunani harimo n’uwo musaza we wari wimukiye Kigali.
Twanyweye inzoga ziryoshye n’amafunguro meza yari yateguriye mu rugo afatanyije na Anna. Ibi byari biherekejwe n’ibiganiro biryoshye.
Sifa yaguze amabuji yo gucana (yirinze gucana amatara asanzwe) tuyanjyweraho inzoga kugeza buri umwe umwe zimugezemo. Sifa yatubwiye ko asoma kuri alcool rimwe mu mwaka, kuri iyi taliki. Mu gihe twamaze nta nari mwe nari naramubonye asomaho. Yarimo anywa vin rouge.
Abantu baje gushaka gutaha tubasaba ko batahira rimwe tukabaherekereza rimwe. Niko byaje kugenda koko. Barahagurutse tubageza ku gipangu ngarukana na Sifa.
Tugarutse mu gipangu, nanjye naheze mu gihirahiro gato, nibaza niba njya kuryama cyangwa nsubira iwe kandi nta muntu wundi uhari. Mu gihe nkibaza, Sifa yankweze akaboko ansaba ko dusubira iwe kwinegura.
Mu mezi yari amaze duturanye, aza no mu rugo, ni ubwa mbere intoki ze zari zitinze mu kiganza cyanjye hiyongeraho ubukubaganyi zari zifite ntangira kugira impungenge ko umuhango wo kwinegura ushobora kuza guhindura isura. Umugore wanjye ntiyagize amahirwe yo kuba mu birori yari burare izamu yagiye ku kazi.
Twageze mu nzu kwa Sifa ndicara ariko amagambo yari make, nawe yarabibonaga ko intekerezo zanjye zahindutse aho kumbaza icyo nabaye akansekera. Mu birori yari yambaye ijipo nziza cyane n’ishati bijyanye.
Yinjiye mu cyumba avanamo ya shati agaruka yambaye isengeri asohoka avuga ko yumva hashyushye. Namukubise amaso, ndeba ubwiza agarukanye, uretse ko na alcool hari icyo yongeragamo ariko nkifata, kwifata noneho birananira mpita mpaguruka ntera intambwe musanga.
Yabonye ko mpagurutse mwegera atangira kumwenyura, naramuashe ibiganza byombi, ndamwiyegereza ntiyanga, ndamuhobera, mera nk’uworosoraga uwabyukaga. Yariruhukije, andeba mu maso, arambwira ko ankunda cyane.
Ambwira ko kwimuka arijye ahunze atazansenyera. "Nta musaza wanjye ngira, byose ni ibihimbano, uriya nakweretse turakorana bisanzwe, ndimutse ngiye kure yawe".
Ati:” ndagukunda cyane kuva ku munsi wa mbere na kubona, ndi inkumi, urubatse, nkunda umugore wawe cyane kumubona arira kubera jye byatuma niyahura, nkunda umwana wanyu cyane. So, reka nigendere”.
Naramuhobereye cyane, abura intege zinyiyaka, ndamuterura mujyana mu cyumba cye, ku buriri, ntawari ukibona icyo avuga. Numvaga ndi mu yindi si. Na Sifa niko byari bimeze. Nta muryango n’umwe wari ukinze.
Tuvuye mu cyumba, twicaye gato muri salon, ampa ikirahure cya red wine ndanywa gato. Yaje kumbaza ipaki ari kubona nyirayo kuko impano zose yari yahawe yari yazibitse ndetse ubwo twari mu cyumba nazo akaba yarazinyeretse.
Twabifashe nk’aho ari iyo twibagiwe kubika. Ayihambuye asangamo ikanzu nziza cyane. Yansabye kuyimugera.
Navanyemo isengeri yari yambaye, mvanaho igitenge yari akenyeye ( ntawari ugitinya undi), ndayimwambika neza, nitonze, nsubira inyuma gato ngo mwitegereze, yizengurutsa kabiri ngo mbone ubwiza bwayo bwose!
Narungurutse mu ikarito mbonamo hasigayemo umukufi mwiza wa zahabu nywuvanamo, awubonye arishima cyane, (uwe wari umaze iminsi ucitse).
Muri uko kumwambika, sinigeze ntekereza aho ibyo ndimo mwambika byavuye, nawe yaketse ko ari ukumutungura ari jye wabizanye nkabihisha.
Namwambitse uwo mukufi, amfata ku rutugu, mu mboni ze harimo urumuri rwa bugi rwiza cyane, nahise muhobera cyanetumarana umwanya numva ndi mu yindi si.
Muri icyo gihe nibwo na Anna yinjiraga asanga jye na Sifa twabaye umwe. Numvise umuntu mbumbuye amaso mbona ni umugore wanjye. Nakubise amaso Anna mbura aho ndengera. Twahise turekurana, tubura icyo tuvuga.
Anna arandeba, arongera areba Sifa, aramusekera ati : “happy birthday dear, wow!!! Iyi kanzu irakubereye cyane sinabikekaga, nayizanye nsanga muri mu cyumba nanga kubarogoya”.
Biracyaza…
0 comments:
Post a Comment