vistiors n'ibihugu

Thursday, 1 October 2015

Imbabazi nahawe n’umugore wanjye nyuma y’uko amfatanye n’umukobwa zirandemereye (igice cya kabiri )


Niba utarasomye igice cya mbere kanda hano

Uko Anna yagasanze jye na Sifa duhoberana, nta mbaraga nabashije kubona zo kurekura byibuze ikiganza cya Sifa, nawe ikanzu nari maze kumwambika yari yamanutse gato ku buryo igice cy’ibere rye ry’umutemeli cyari hanze! Buri kanya Anna yatunyuzagamo amaso yitegereza uko duhagaze nk’abataye ubwenge kubera ubwoba agaseka ngo adutinyure ariko bikanga. Anna yamaze kwifuriza umunsi mukuru Sifa, aricara, afata ikirahure cya red wine cyanjye asomaho, aratubwira ngo irakaze, arayireka afata coca mu zari zihari. Mu byukuri umugoroba Sifa yari afitemo ibirori by’italiki y’amavuko nta kazi Anna yari afite ku ivuriro. Yashatse kuduhisha twese ngo impano ye izahagere nta n’umwe uyizi. Mbere y’uko Anna ajya ku kazi, yabanje gufasha Sifa gutegura amafunguro yo mu birori. Barangije yamubwiye ko agiye ku kazi. Yari amafunguro adakanganye ariko yatsetswe neza aryoshye pe. Umwanya wari washize, ndetse n’umunaniro w’umubiri no gutekereza cyane byatumye twese uko twari batatu dusonza, ariko nta wari kwerura ngo abibwire undi. Anna yadusabye ko twaterura buri muntu icyo yanywaga tukajya mu rugo. Twarabikoze. Mu nzira, naboneyeho akanya ko kwihisha inyuma yabo ntebeza neza ishati yanjye. Yaba Sifa yaba jye nta numwe wari watekereje ko Anna ashobora kuba yateguye andi mafunguro mu rugo. Kwirinda ko bimenyekana, yokesheje ifi muri imwe mu mahoteli y’I Kigali ayizana itunganyije n’ibiyiherekeza. Sifa yari amaze igihe atubwira ko akumbuye ifi yokeje ariko twese tubura uko duhuza gahunda yo kuzasohoka kuyirya kubera amasaha y’akazi adahura. Umwana yazanye amazi yo gukaraba, Anna ansaba gukarabya Sifa, nyuma nawe arankarabya ariko yanga ko we mukarabya. Yanze mu kinyabupfura kinshi cyane ngo: “ unsukiriye amazi wazajya unyima”. Nta mutima mubi nabibonyemo nkurikije uko nabonaga Anna, ariko narikanze gato kuko nari nzi ibyo nakoze. Naketse ko urutonde rw’ibihano ngenewe rutangiye. Nariyumanganyije sinerekana ko mfite ubwoba. Jye na Sifa, ntawumvaga ibirimo biba. Anna yashimiye Sifa ko yatubereye umwana mwiza, amuha ifoto y’umwana wacu ikoze neza. Yari azi ko amukunda cyane. Ati:”nguhaye iyi foto ya mucuti wawe ngo ijye igukumbuza uru rugo, twe turi bakuru twanahurira mu mujyi, ariko Mike (umwana wacu) we byanze bikunze n’umukumbura uzajya uza kumusura natwe tubonereho”. Ibi byabaye amafunguro arangiye. Narebye Sifa nibuka impamvu yo kwimuka kwe. Nawe arandeba duhuza amaso ahita areba hasi. Yongeye kubura amaso arira cyane, yarasimbutse ahobera cyane Anna, Anna nawe ararira. Bamaze umwanya muto bose barira, amarira atemba ku maboko ari ku ntugu z’undi, narahagurutse ariko ndakomeza ndahagarara mbura icyo mvuga. “Watubereye inshuti nziza, hano twese turagukunda”. Anna abwira aya magambo Sifa, numvaga ari nk’icyuma bari kunshinga mu mugongo. Natekereje icyo iryo jambo “hano twese turagukunda” rishatse kuvuga ubwoba burantaha. Nibyo koko twese twaramukundaga. Uko umwanya wagiye ushira, umunaniro wagiye uhura n’uko bigoye kumenya ikiri mu mutwe wa buri umwe umwe ikiganiro kigenda gikonja. Sifa yabonye ikiganiro gikonje arasezera. Ashimira Anna ariko afite ubwoba bwinshi bunagaragara mu maso. Anna yaramuhobeye cyane amusezeranya ko tuzamuherekeza. Anna yarakebutse arandeba ansaba ko muherekeza. Ati:“Muherekeze ndebe ko Bebe yasinziriye”. Naherekeje Sifa mfite ubwoba ko waba ari umutego Anna anteze. Mu nzira ntawegereye undi, ntanuwavugishakaga undi. Nibazaga uko ibyo ndikubona biri burangire bikanyobera. Imbere y’umuryango kwa Sifa, Sifa yampaye akaboko, akomeza intoki zanjye umwanya muto arambwira ngo: “urabeho”. Ngarutse mu rugo, hari hamaze kuba nka saa tanu, nasanze umwana uba mu rugo arimo akinga urugi rwo kuri salon mubaza icyo yari arukinguriye ambwira ko Mama Mike ( Anna) amaze gusohoka. Nahamagaye Anna ayitabye numva irimo umuyaga mwinshi bishoboka ko yari kuri moto, nyuma nongeye numva ntiriho. Yari yigeze kutubwira ko nta muriro afite muri telefoni ariko nanone charger ye yari ayisize. Ubwoba bwarantashye. Nibajije aho Anna agiye muri iryo joro biranyobera, narasohotse ngera ku muhanda mbura n’uwo nabaza uwaba ateze moto aho yerekeje. Natekereje guhamagara bakuru be ngo mbasabe ko bambwira ko ariho yaba agiye ariko nanone ngira impungenge zo kubahamagara muri icyo gicuku. Amarira yambunze mu maso, mu mutwe wanjye hazenguruka urutonde rw’ibibazo byashenguraga umutima wanjye: Nibajije niba Anna yaba agiye kure yanjye, arahukanye se, agiye ku kazi se? Cyangwa agiye kwiyahura? Biracyaza! Hari story ushoboraa gusangiza basoma uru rubuga ntuzuyaze, yitwoherereze kuri iyi email adress: tricksconnect@gmail.com

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More