Abayobozi bakomeje kwamagana icuruzwa mu mahanga ry'abana b'abakobwa, Polisi yo iremeza ko hari abagaruwe
Ikibazo cy’icuruzwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato mu Rwanda
gikomeje gufata indi ntera, abayobozi bakuru b’igihugu bakomeje
kugaragaza ko bahangayikishijwe n’iki kibazo mu gihe Polisi y’u Rwanda
yo ihamya ko hari bamwe mu bakobwa bagarujwe mu mahanga nyuma yo
gucuruzwa bakajya gukoreshwa ubusambanyi.
Iki kibazo kiri mu byo Perezida wa Repubulika aherutse
kwerekana ko giteye inkeke, mu ijambo rye ubwo habaga umuhango wo
kurahiza aba Minisitiri bashya n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu wabaye
kuri uyu wa mbere tariki 18 Kanama 2015, aho we yavugaga ko atumva
ukuntu umuntu acuruzwa nk’aho ari igicuruzwa nk’ibindi byose.
Perezida Kagame yamaganye aya mahano
Aha Perezida Paul Kagame akaga yaragize ati: “Bacuruza umuntu
bate? Ubu tugeze aho turemba tugacuruza abantu?... Nk’abayobozi,
nk’abanyarwanda dukwiye kuba twiha agaciro ntabwo bikwiriye kutubamo.
Ari abashinzwe inzego zitandukanye, abashinzwe ibijyanye n’amategeko mu
kuyashyiraho no kuyubahiriza, ndagirango dufatanye ibi nabyo tubikemure.
Ujya kumva ngo batwaye abana bambutse imipaka,… ntabwo ari mu bihugu
duturanye gusa ahubwo bikagera no mu bindi bihugu byo hanze… hari
n’ibihugu bihagarariwe hano bizi ko tumaze iminsi dukurikirana abana
b’abanyarwanda bari muri ibyo bihugu batwawe mu buryo butumvikana, bari
aho birirwa bacuruzwa ku isoko, nk’uko abantu bajya ku isoko bakagura
items zindi n’ibindi bintu ibyo ari byo byose ku isoko..,ntabwo abantu
babereye gucuruzwa, ntabwo ari byo ”.Nyuma ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza nawe yongeye kwerekana ko ahangayikishijwe n’iki kibazo kimwe n’ibindi byibasiye urubyiruko, akaba yarabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri ucyuye igihe Mitali Protais. Kuri we asanga bitazakorwa n’abayobozi bakuru gusa, ahubwo bizakemurwa n’ubufatanye bwa bose.
Minisitiri Joseph Habineza we asanga bitazakorwa na Minisitiri gusa
Habineza yagize ati: “Aba bakobwa bo muri Kaminuza bajya buri week-end i Kampala, ntimubazi? Niba ugiye mu kabari ukabona umwana udafite imyaka 18 arimo kunywa inzoga, uzategereza ko ari Minisitiri uza cyangwa Polisi? We kubaza uwo muntu ufite ako kabari ngo uhamagare n’ababishinzwe bamufungire akabari?! We have to work together (Tugomba gukorana) kandi buri wese akumva ari inshingano ze”.
Ku ruhande rwa Polisi y’igihugu, umuvugizi w’ubugenzacyaha ACP Tony Kuramba yatangaje ko mu mwaka ushize wa 2013 hari aho ibi byaha byagaragaye, abakobwa bagera kuri 7 bakaba barabashije kugarurwa aho bari baragurishijwe mu mujyi wa Kampala muri Uganda bakoreshwa ubusambanyi. Aha akaba yasobanuye ko uretse n’aba hari n’abicwa bagakurwamo ingingo zikagurishwa, hakaba kandi n’abasore bagurishwa bakajyanwa gukoreshwa imirimo n’uburetwa.
ACP Tony Kuramba
Aha akaba ACP Tony Kuramba yagize ati: “Si ikibazo cy’imibare
myinshi, n’iyo wabura umwana umwe cyangwa babiri, n’iyo imibare yaba
micye biteye impungenge kuko gucuruza umuntu... ni icyaha giteye
impungenge kuko icyambere cyambura umuntu ubumuntu, ndetse nakubwiye ko
banabica bakabakuramo ingingo zikagurishwa, ni ibintu bikomeye cyane
tugomba guhagurukira... N’ubwo tutarabona imibare myinshi cyane ariko
iki kintu kirahari, imibare ndetse biranashoboka ko ari na myinshi ari
uko tutaramenya abagiye basohoka, kuko urabona abantu cyane cyane
abakuze bafite uburenganzira baragenda, baratembere ku isi... hari
abashukwa kuri Internet, hari abagenda bibwira ko bagiye gushaka
amashuri cyangwa gushaka ibyo bita ubuzima bwiza, abo bose biragoye
kumenya abahura n’icyo kibazo bageze iyongiyo, ni ikibazo rero kigoye
kumenya ariko rero ni ikibazo gihangayikishije”.
0 comments:
Post a Comment