Ambwira ko ankunda ariko kugirango amvugishe biba ari intambara…Mbigenze nte?
Ambwira ko ankunda ariko kugirango amvugishe biba ari intambara…Mbigenze nte?
Ndamukunda ariko haricyo ntumvikana n’umukunzi wanjye. Afite ukuntu ashyira code muri telefone wamuhamagara ntumubone kandi telefone iriho ariko akabona ubutumwa (message)k o hari nimero imushaka wakohereza message akayibona.
Ibyo bintu ashobora kubikora akamara icyumweru cyose cyangwa kikarenga namubaza impanvu akabwira ko aba adashaka abantu bamutesha umutwe,kuko uwakeneye aramuhamagara mubyukuri birambangamira kuko iyo nshatse kumuvugisha ntabwo mubona nabwo namwoherereza ubutumwa nizera ko aba yabubonye ariko ntansubize.
Mu minsi shize yari afite isabukuru mutegurira impano yokumuha ndamuhamagara ndamubura kuko nashakaga kumutungura (surprise) mwoherereza ubutumwa ntiyabibona birambabaza cyane azakumbaza impamvu ntamuvugisha neza ndabimusobanurira ariko yabwiyeko atabireka kuko iyo ankeneye arampamagara.
Mungire inama yuburyo nabigeza ese mureke cg nkomeze ngerageze nabuze umwanzuro nafata kd ndamukunda pe.
0 comments:
Post a Comment