vistiors n'ibihugu

Wednesday 15 April 2015

Ibintu 11 bishobora gutuma utandukana n’umugabo



Kubona umugabo ni ikintu kimwe ariko kugira ngo umugumane ibihe byose ni ikintu gikomeye. Gutandukana ni ibintu bikunze kugaragara cyane mu bantu bakoze ubukwe kurusha abari mu rukundo batarabana. Abagabo bakomeza gukora ibintu bibi ariko n’abagore nabo bakabikora kandi ugasanga buri wese avuga ko undi ariwe ufite amakosa.
Ibintu bitandukanya abantu si binini ahubwo usanga utuntu duto aritwo dutuma abakundana batandukana
bakanarakarirana.
Ibintu 11 byatuma umugabo atandukana n’umugore we:
1.impagarara zihoraho
Kutumvikana kuri buri kantu gato kose bishobora kuba byiza ku mugore ariko ku mugabo biba bibi. Abagabo banga amagambo menshi, banga iyo umugore abasaba gukora ibyo badashaka no gukomeza ibintu byose ntibabyumve kimwe.
2. kugerageza guhindura umugabo
Umugore wese atekereza ko yahindura umugabo, bamwe banategereza ko igihe cy’ubukwe kigera kugira bamuhindure. Niba utaritaye kubyo kumuhindura mbere y’ubukwe kuki wamuhindura nyuma? Bamwe bakora ubukwe ari nk’umutego umwe atezed undi. Kugerageza guhindura mugabo ku ngufu mu gihe gito ni ikintu gikomeye kandi kitoroshye gushoboka, ibyo rero byatuma mutandukana.
3. kumugereranya n’abandi
Nta mugabo ukunda ko umugore we amugereranya n’abandi, kuko bituma yumva ari hasi y’abandi. Iyo ukunda kumugereranya n’abandi cyane uba ufite amahirwe menshi yo kumura igihe kirekire cyangwa mugatandukana.
4. kutihanganira ibibazo
Iyo utahanganira ibibazo muhura nabyo kandi uzi ukuri unabona uko ibibazo bimeze ibyo bitera umugabo ubwoba bigatuma yigendera kuko uba utabashishe kwihangana mu bihe bikomeye akabona nta mpamvu yuko mwagumana. Urufunguzo rwa byose ni ukwihangana igihe ibihe bibi bije kandi ukishima no mu bihe byiza ariko iyo umusaba ibimurenzeho adafite bituma mutandukana.
5.kudafashanya
Abantu bahura n’ibibazo mu buzima ariko ntibihoraho. Ikintu cyose gituma umugabo yumva ko atari umugabo gituma atekereza cyane. Ntabwo umugabo yabana nawe igihe abona ko ntacyo umufasha. Kudafashanya hagati y’abashakanye bishobora gutuma habaho gutandukana.
6.kubabazwa n’ibintu bitari ngombwa
Abagore bamwe bakunda kubabazwa n’ibintu bitari ngombwa, bakivumbura, bagakabya gufuha n’ibindi. Ntabwo bafata umwanya uhagije ngo batekereze kucyo bagiye gukora n’uburyo bwiza bwo kugikoramo. Niyo waba ufite indi myitwarire myiza, kubabazwa n’akantu kose byatuma umugabo wawe agenda kuko abagabo benshi batinya abagore bameze gutyo.
7. kumva ko igitekerezo cyawe aricyo cyakwemerwa
Kugira igitekerezo si bibi ariko iyo wumva ko igitekerezo cyawe aricyo gifite agaciro bishobora gutuma umgabo wawe yigendera. Kumva ko uzi ibintu byose bishobora gutuma umugabo wagukundaga byasaze agusiga akagenda. Niba muri kuganira gerageza kumwumva kandi wumve ibitekerezo bye kuko ntushobora kumenya ibintu byose.
8. guhindagurika
Bisa nkaho abagore bahinduka cyane ugasanga uko yari ari siko akimeze mu mico no myitwarire bigatuma habaho ibibazo mu rugo. Niba ushobora kwishima mu kanya gato ukarakara cyane ugira ingaruka zo guytandukana n’umugabo ukunda. Guhindagurika si byiza mubyirinde.
9. gukunda gukora imibonano mpuzabitsina cyane
Biratangaje ariko nibyo, abagabo bakunda gukora imibonano mpuzabiotsina cyane ariko iyo umugore aryoherwa no gukora I ibonano mpuzabitsina cyane kurusha umugabo ni ikibazo. Bituma arambirwa kuko uhora ushaka gukora imibonano mpuzabitsina. Abayumva ko ushaka kumwica kandi ko utanyurwa nibyo agukorera, ibyo rero bituma mutandukana.
10.gushidikanya
Iyo umugabo atangiye gushidikanya ku mumaro wawe mu buzima bwe biba ari itangiriro ry’ibibazo. Iyo ytangiye gushidikanya ko atari we mugabo wa mbere kuri wowe yumva ko ufite abandi bigatuma agutakariza icyizere mu rukundo rwanyu bikba byatuma mutandukana. 11. iyo uri umuntu utizerwa
Kuba nta cyizere umugabo wawe agufitiye ibyo birahagije ngo agusige agende. Nta mugabo ushaka kubana n’umugore umuca intyuma. Bikunze kubaho kenshi iyo umugabo atandukanye n’umugore, umugore yibwira ko ntacyo yakoze arikosiko biri.
Bimwe mu byavuzwe haruguru bi9shobora gutuma umugabo atandukana n’umugore. Umugore rero bakwiye kwirinda ibyavuzwe n’ibindi byose byabatandukanya n’umugabo akunda ahubwo agakora ibituma urukundo rwabo rurushaho gukomera.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More