vistiors n'ibihugu

Wednesday 15 April 2015

Nubwo gukunda atari amagambo burya ibikorwa nabyo ntibihagije

urukundo nyarukundoImpaka nyinshi ziravuka iteka iyo benshi bari gusobanura icyo urukundo aricyo. Abaganga benshi usanga bagerageza kurusobanura ariko iteka ugasanga ukuri kw’icyo urukundo aricyo ari inshoberamahanga kuri buri wese.


Nubwo gukunda atari amagambo burya ibikorwa nabyo ntibihagije

Kuva umuntu agisamwa na mbere y’uko habaho igikorwa nyirizina gituma umuntu asama urukundo nirwo ruba rwabayeho. Aha ni ingenzi kwibukiranya ko urukundo rutariho kubera abakundana kuko n’abadakundana batarabaho urukundo rwabagaho(Imana yabagaho kandi Imana yabayeho mbere ya muntu
Uko iminsi ihita indi igataha, ubuzima bugenda bukomera aho benshi cyane bafite ubwoba bw’ejo hazaza dore ko kubaho bisigaye bihenze kandi bihenze cyane aho benshi bumva kubaho bibateye impungenge zikabije.
Usanga intero ari imwe, ikaba n’inyikirizo ngo urukundo ntirukibaho, urukundo si amagambo, ntiwakundwa udatera imitoma, ntiwajya mu rukundo udafite amafaranga….Ngibyo bimwe mu magambo agaragaza uburyo benshi cyane baciwe intege n’urukundo muri ibi bihe.
Ni ingenzi kwibukako buri wese aba afite amateka ye y’urukundo kandi ko ayo mateka aherekeza buri umwe kuva yayinjiramo kugeza ashaje dore ko hari n’abasaza urukundo kuri bo rukiri inzozi ndetse na benshi cyane muri iki gihe basigaye bubakana ingo n’abantu badakunda.
Kubera ibyo isi itubwira, guhitamo muri bose, no gutoranya mu baza badukomangira ku mitima bifuza kuyitura, usanga ducanganyikirwa bityo guhitamo uwo ukunda bikakubera intambara ikomeye kandi cyane maze urukundo ugasigara urubarira mu ngufu abagushaka batakaza.
Nibyo koko ntibishoboka gukunda umuntu ntacyo umukorera, ariko nanone ntibishoboka gukunda umuntu na rimwe atajya yumva umubwira ko umukunda dore ko akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Kumubwira uko wiyumva, no kugira icyo umukorera byose ntibihagije kugirango bihamye umwimerere w’urukundo umufitiye.
Urukundo burya ntirugira ubusobanuro kuko rurenze cyane ibyo wakorera umuntu nibyo wamubwira dore ko bishoboka kubwira umuntu ndetse ukanamukorera byinshi ariko utamukunda. Umutego w’ibikorwa mu rukundo, niwo abantu benshi basigaye bagwamo mu mikundire yabo.
Uburyarya by’uzuye mu mitima ya benshi ku byerekeranye no gukundana, nabwo ni nyirabayazana w’ibikorwa n’amagambo y’urukundo ariko adafite urukundo na gatoya. Ubwo buryarya bugaragara mu bantu b’ikigihe ku ngingo y’urukundo usanga rusiga ibikomere mu mitima y’abahuye n’indyarya ugasanga kugirango bagire icyo bemera bafashe umwanzuro ko uzakora byinshi ariwe uzaba akunze by’ukuri
Ibyo rero biganisha abari muri urwo rugendo ku mutego wa kuzitirwa n’ibintu dore ko ibyo twita ibikorwa hano ku isi ari ifaranga muri rusange n’ibindi riyobora ariko burya umuntu ashobora kugutangaho amamiliyoni n’amamiliyoni kandi atagukunda. Ibyo buri umwe afunguye amaso yabibona kuko no mungo zifite ibibazo by’imibanire, n’ingo z’abakungu nazo ntiziburamo nubwo baba bibeshijeho kandi bariho neza ku byerekeranye n’ifaranga.
Urukundo ubundi ntawarusobanura ngo arumaremo kuko urukundo rurenze amagambo yose umuntu yakoresha. Urukundo rurenze ibikorwa buri umwe yakora kuko gukunda ni ugusangira ubuzima, umwe akaba undi wa mugani w’iyobokamana ngo abantu bakaba umwe. Ngiyo impamvu imwe ituma ibikorwa n’amagambo bidahagije mu rukundo iyo bidaherekejwe no kwirundurira muwo wihebeye.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More