niba ari ubwa mbere ubonye iyi
nkuru soma ibice
umunani bibanza umenye aho
twatangiriye…
Dore aho twagarukiye mu gice cya
munani.
Ni njye warushinzwe gukoresha
abakozi bashya
ibizamini no kubigisha gukoresha
system, nyuma
mpura na wa mugabo wari kumwe na
Isimbi mu
modoka wantutse ngo ndi imbobo,
ninjye
wagombaga kumukoresha ikizamini……
Dukomeze n’igice cya Cyenda.
Nyuma uwo mugabo naramubonye
mukubise amaso mpita nibuka neza
neza
anyita imbobo, kandi ninjye wari
kumukoresha ikizamini,
hapiganirwaga imyanya 5,
hadepoje abantu bagera kuri 200,
ambonye
aranyegera arambaza ngo ariko ko
mbona mfite
aho nkuzi??? Nadusubiza nti buri
umunsi uzarangiza gukora examen y’akazi
nibwo uzamenya neza.
Ntibyatinze kuwa mbere bitabiriye
ikizamini cya
pratique, ndetse nicyo kwandika,
ikizamini natanze
cya pratique kwari ugukora
programme cg
software, yohereza message ku
bakiriya mu gihe
umukiriya ashyize muri telephone
airtime iri hejuru
ya 500, message ikaza igira iti: “mukiriya mwiza
uhawe inyongera ya 50 yo
guhamagara
umurongo uwo ariwo wose, ikizamini
cyarakozwe
ubwo twari gufatamo abantu 20 ba
mbere ubundi
bagakora ikizamini cyanditse na
interiviyu,
abo makumyabiri uwo musore yarimo,
aza kuvamo
afite menshi muri 20 ba mbere,
muri 20
hagombaga kuvamo batanu,
instructions (cg
amabwiriza mu kizamini telephone
zabagombaga
gufungwa). Umusore mu gihe
namukoreshaga
interiviyu, naramubajije ngo: “ese uramutse
uhuye n’umuntu ubabaye cg ucuruza nka
me2u, ukabona hari undi mukire uri
kumutuka amutukira akazi akora
wowe wakora iki?
Ese ari wowe uri gucuruza iyo me2u
bakagutuka bagusebereza umwuga
wawe
wabyitwaramo ute???”
Umusore: yahise asubiza mu ijwi
rituje ati: “ni
ukuri iki kibazo ntabwo
nagishobora, urangoye pe,
kandi utumye nsindwa, ni wowe
ukizi.
Ariko impamvu uyu musore yanze
kugisubiza nuko
yarazi ibyo yankoreye, yahise
anyibuka kuko
nasaga nkaho mucyurira, ariko
bitabujije ko iyo
agisubiza neza yari gutsinda, nuko
uwo musore
ahita atsindwa, nyuma naje
gusohoka ngeze hanze
nkomeza kwitegereza wa musore,
mbona hari
umuntu uje kumureba ariko wambaye
fime w’umukobwa, umusore yagendaga
afite agahinda kubwo ikizamini
atsinzwe kandi yari
ageze final, ngiye kubona mbona
uwo mukobwa ni
ISIMBI, ariko we ntiyamenye kuko
nari
narahindutse, mbega nahise numva
mbuze
amahoro pe, nibaza aho Isimbi yaba
aziranye
n’uwo muhungu ndaheba…
Nyuma ngeze mu rugo Teta
arampamagara kuri
fone:
Teta: alo, sha ni ukuri warakoze,
sinari
nziko wanyishyura ariya mafaranga
ukanarenzaho andi,
Rwenya: sha ni ukuri burya ibi
byose biri mubyo
nkesha wowe
Teta: sha ariko ndumva ntameze
neza pe,
Rwenya: wabaye iki se kandi?
Teta: sha musaza wanjye ameze nabi
pe, ari mu
bitaro, yavuye mu kizamini cy’akazi,
maze agahungu kakimukoresheje gakora
muri
MTN karamugora cyane aratsindwa
kandi yari
ageze finale, ndagara ngo uze
tujye kumureba.
Rwenya: ehhhhh, ehhhhhh, ndumva
yarenganye
peeee, (ni ukuri ntababeshye
numvise ntaho nahera
njya kureba umukobwa.)
Igice cya Cumi kirabageraho vuba.
0 comments:
Post a Comment