Igice cya Munani kiraje Dore aho twagarukiye mu gice cya Kalindwi.
Namaze imyaka ibiri ndi
umushomere, bigera aho
Isimbi arangiza, abona akazi keza
ahembwaga nka
450.000, na murumuna we Teta
arangiriza i
Mudende ahita abona akazi muri BK,
mbese
njyewe narakubiswe byahatari pe,
narebaga
ubuzima ndimo mpita mpanga
umurimo, ariko
Teta yacishagamo akansunikira kuri
tigo cash
10.000 cyangwa 5.000, ubundi nkaba
ndwariza
aho.
Igice cya Munani.
Umunsi umwe turi ku meza mbwira
papa na mama
ngo uwagira icyo
mbasaba mwakimfashamo?? Baremera
pe, nta
kibazo, ndabamwira nti: “mwamfashije muri
byinshi ariko mwihangane mumpe
ibihunmbi ijana
ntangire Business, nta yandi
nzabasaba, ndahita
njya no kuba muri gueto, papa
aremera
arayampa ananyishyurira inzu amezi
atatu ku
Kimicanga.
Ubwo nigiriye inama yo gutangira
business, yo
kuba umu agent wa tigo na mtn, uwo
najyaga
Nyabugogo hafi aho tigo ikorere ku
Muhima mpura
n’umutubuzi, ibyo yankoreye Mana yanjye nahise
nanga isi nabayibamo pe, yantwaye
amafaranga
yanjye yose kandi nta ngufu
yashizemo,
maze mpamagara Teta mubwira
uko byangendekeye, ahita ambwira
ngo
yagiye muri mission hanze,
nimubwire
compte anyuzeho amafaranga, ariko
nta
compte nagiraga pe, nahise njya
gufunguza
muri COGEBANK kuko ariyo yari
nyegeye,
ahita anyohererezaho 250.000frw,
wow!!!
Ubundi Business ndayitangira,
nkajya nkorana na
tigo na mtn, mbese tigo cash na
mobile money,
nkatanga n’amakarita, nkajya nunguka ku munsi
2.500 nariye, nkomeza ndakora
nshyira ingufu
nkagenda nzamuka buhoro buhoro,
ubwo nari
nicaye ku iseta mbona imodoka
nziza iparitse
kandi muraziko nkabana bagurisha
amakarita
ya mtn, tigo, airtel, iyo imodoka
iparitse
baza biruka, ngenda niruka ngo ntange
ikarita
ya 5.000, mbona harimo umukobwa
mwiza cyane,
arayigura, sinzi ukuntu twahuje
amaso mbona
n’Isimbi, turebana umwanya munini ntakuvugana,
nuko umugabo bari kumwe aramubwira
ati: “ese
iyi mbobo iyizi hehe?”
Yarabakoreye mu rugo cg?? Bahita
bagenda, sha
nasigaranye agahinda, mpita nataha
njya kuryama,
nakomeje BUSINESS ngenda ntera
imbere nshaka
abana bakajya bandanguriza
amakarita,
bakanshururiza n’amagi mu muhanda, ku buryo
nungukaga nka 10.000 ku munsi
kandi
nabahembye nanariye.
Ubwo umunsi umwe nerekeza ku
kicaro cya MTN,
hari inama ya aba agents bayo,
ngezeyo ndinjira,
ariko ku ruhande hari umukozi ari
kuri telefone
ahamagara kuri Telephone avuga ko
System
bakoresha ifite ikibazo yapfuye,
ariko kuko nari
narize programming , njye
narambizi cyane pe, mu
kajwi gatuje mbwira umukobwa nti :
“ese mwampa
amahirwe nkabafsha?”
Umukobwa aransuzugura dore ko nari
nambaye ni
jire ya mtn, arambwira ngo: “AHUBWO MPA Me2U
nihamgarire umu programmer wacu,
nyuma haje
umukuru wabo ndamwegera ndamubwira
nti:
n’ubwo ubona nambaye ijire, nakoze training ku
bijyanye na programming, nanze
kumubwira ko
narangije MKU, kuko uko nari meze
ntiyari
kubyemera.
Nuko arambwirango reka nguhe
ikizere
ariko nubyica byose urafungwa,
ikibazo system
ya mtn yari fite, nimero zaherwaga
na
89 guhamagara byari ubuntu , naho
kohereza message ari 5.000, mpita
ndeba
akabazo mu minota itatu
karakemuka, mbese
abantu baraho bose barumiwe peeee
nanjye
n’ubwoba bwinshi kuko nari maze kuba umuturage
mu myambarire, niyambarira
bodaboda, nareba
ukuntu abantu banshungera nkagira
ubwoba pe.
Nyuma mba mbonye mo akazi keza
cyane nkajya
mpembwa 650.000frw
bakananyishurira inzu,
umushahara wanjye
wa mbere nahise nywuha Teta kuko
yandwanyeho
pe, anguriza amafaranga, ubundi
ukurikiyeho
nywuha papa na mama, ubundi
ubuzima bugenda
neza.
Ninjye wari ushinzwe gukoresha
abskozi bashya
ibizamini no kubigisha gukoresha
system, nyuma
mpura na wa mugabo wari kumwe na
Isimbi mu
modoka wantutse ngo ndi imbobo… ninjye
wagombaga kumukoresha ikizamini………
0 comments:
Post a Comment