vistiors n'ibihugu

Tuesday 28 April 2015

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 11


Icya 11 kiraje, niba ari ubwa mbere ubonye iyi nkuru soma ibice 10 bibanza umenye aho twatangiriye…Rwenya: urumva mbese , ariko.. Isimbi: mbwira mbwira vuba wimbeshya..
Rwenya: ariko ubundi Cherie ushaka kumenya uyu muntu tuvugana?
Isimbi: ndabishaka cyane pe, kuko ntabwo nshaka kubabara pe, Rwenya: ok, ndaje nkubwire, mu kanya ariko mfite ubwoba bwinshi pe,
Isimbi ataramusubiza sinzi uko imodoka twarimo
yahise ikubita mu mukuku, maze telefone ye igwa
munsi yintebe turayibura, ubundi antira telefone
yanjye ngo yibipe yumve aho iri, akiyifata
ashyizemo nimero ze, abona handitsemo iphone4,
ehhhhhhhhhhhhh, ubwo yahise yifata ku munwa
arumirwa peeeeeeeee. Najye aho ndi numva
umutima umvuyemo pe.
Isimbi: iphone3 vs iphone4
bitandukaniye heeeeeeeeeeeee????
Rwenya: Isimbi umva nkubwire ni
ukuri kubigusobanurira byangora pe, kandi
cyane unyumve,,
Isimbi: ese umuntu uzakubera umugore, akakubera
ejo hazaza ni iki wamuhisha koko???
Rwenya: (mu mutima ndiyumvira nti: nimubwira
ukuri ko ari Teta, ni ukuri bahomba bose, kandi
yankuraho ikizere,
kandi nanone mubeshye nyuma akazabivumbura
nabyo byankomerera peeee,,, reka mfe
kumubeshya nta kibazo
ubundi umuntu agomba kubagarira yose kuko atazi
irizarumba).
Isimbi: ese cheri wanjye nkunda cyane ni iki uri
gutekereza koko??? Cheri wambwiye koko???
Rwenya: (akomeza gutekereza mu mutima we atuje
cyane pe, ariko se koko ubu ngubu nahera he
mvuga ko nigeze kugirana na Teta ibihe byiza???
Aha , walah, ndumva bikaze cyane peeeee).
Isimbi: Cheri umva nkubwire nubwo waba ufite
ibyo uri kumpisha ndagira ngo
nkumare impungenge, urabizi mama wanjye
niwe nkunda cyane, reka dufate urugero
nubwo wenda rutapfa kubaho, uramutse
ukundanye na mama wanjye nyuma nkamenya
ko wanshaka inyuma, ariko ukambwira
impamvu zifatika, njye ni ukuri nakubabarira pe,
erega ntacyo nakwima bebe??? Ngaho sha cheri
mbwira ndakwinginze
Rwenya: ok cherie ubu ndaje nkubwize ukuri kose.
(Rwenya ataravuga akokanya telefone ye ihita
isona ku kazi bamuhamagaye, ………)
Isimbi: Cheri bye bye, ubinyoherereze
muri message umbwire uko bimeze.
Bakimara gutandukana, Teta ahita amuhamagara,
ati: hagarara aho nakubonye ngusuhuze,
akihagera ahita amuhobera amugwamo
weeeeeeeeeeeee, ati: ni ukuri nari narakubuze
Rwenya weeee, kuki wagiye i Burundi
ukansigaaaaaaa??? Ni ukuri uri umwana mubi???
Rwenya: ahhhhaaa, umva nari nanjye na cherie
wanjye Isimbi, ubwose wumva byari gukunda???
Ahubwo reka ngende ku kazi barampamagaye naho
mu kanya
Teta: umva ninjye watiye nimero iri mask, ubundi
nshaka umuntu uvuga ijwi ryabagabo ngo
aguhamagare kubeshye, ni ukuri umbabarire pe,
kuko numvaga ko utari gutandukana na Isimbiiii,
cheri????
Rwenya: noooooooo, ibyo ntiwari kubikora, ubwose
Isimbi ambonye aha, namubwira ko ariho ku
kazi??? Ariko kuki unyita cheri??? Njye ndi best
friend wawe
Teta: umva nkubwire ni ukuri, wowe uri igitangaza
kuri njyewe, kandi umva nkubwize ukuri,
sinteganya kuzaguhomba, ubyumve neza, ndogeye
ngize ngo ubyumve sinteganya kuzaguhomba, aho
kuguhomba ikizanyitambika imbere cyose
nzakigira ubushwangiiiiiiiiiiiiii.
Rwenya: ngooo?????.

Igice cya 12 mugitegereze vuba aha.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More