vistiors n'ibihugu

Tuesday 28 April 2015

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 12



Igice cya 12 cyinkuru yurukundo kibagezeho. Niba ari ubwa mbere usomye iyi nkuru banza usome ibice bibanza. Dore aho twagarukiye mu gice cya 11. Teta: aho kugira ngo nguhombe uzitambika
nzamukura mu nzira. Rwenya: ngoooooooo???? Ngaho kurikira igice cya 12 ntucikwe udahomba

Teta: cheri erega kukubura bisa no kwibura,
urumva ko ntakemera kwibura ndeba, gusa
unyumve nanjye si njye pe. Rwenya: Teta ariko ni
iki uzakora koko? Mbabarira umbwire icyo
uzakora. Kugirango ndeke kukwita best friend??
Ariko teta ntuzi ko nkundana na Isimbi koko?
Ibaze ansanze ahangaha turi kumwe njye nawe
kandi namubwiye ko ku kazi bampamagaye!!!!!!
Teta: ariko Rwee, ni ukuri ntakubeshye ni wowe
muhungu naririye mu gituza ukampoza nkumva
hari imbaraga inyijyaniye aho nanjye kugeza ubu
ntaramenya, gusa ni ukuri sinzemera kuguhomba
ndeba,
Rwenya akiraho phone irasona arebye asanga ni
Isimbi uhamagaye
Isimbi: alooo ! cheri wasanze bagushakira
amahoro? None se wambwira bya bindi noneho
cheri? Disi mbwira nguteze yombi! Kandi wibuke
ko turi bujyane gusura musaza wanjye urwaye, sha
ndibuka ukuntu yambwiye ko yari ageze final agiye
kubona akazi maze sha ako gahungu
kamukoreshaga kakarushaho kumugora
ngwatsindwe sha nkarushaho kubabaraaa!
Rwenya: cherie ndumva ntameze neza turaza
kuvugana nyuma sibyo cherie (ntababeshye
numvise ubwonko buhagaze kubara ntekereje
ukuntu najyana na Isimbi kureba uwo musaza we)
tukiraho njye na Teta, Teta atangirakurira mbanza
kumwihorera ngira ngo araceceka ariko birushaho
kwiyongera
Rwenya: Teta! Teta! Teta! Teta! Teta! (ntababeshye
yeguye umutwe arandeba numva ngize
amarangamutima maze mwiyegamiza mu gituza)
tukiraho phone irasona! Nyitabye numva ni Isimbi.
Rwenya: alooo cherie!
Isimbi: cheri nje kukureba kuko wambwiye ko
utameze neza nanjye ubu nta mahoro mfite.
Rwenya: hoya cherie birikugenda biza gahoro
gahoro wikirirwa uza pe!
Isimbi: cheri ntacyiribumbuze kuza kukureba.
Tukiraho wa musaza wabo yatunyuzeho avuye kwa
muganga ndikumwe na Teta maze
atugezehooo………………………….

Igice cya 13 kizabageraho ejo ntuzacikwe             

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More