vistiors n'ibihugu

Wednesday, 15 April 2015

Urutonde rw’abagore 10 beza cyane ndetse barusha abandi gukundwa ku isi

Urutonde rw’abagore beza ku isi tugendeye kumatora yakozwe n’abakunzi ba the country bavuze ko aba bagore bafite umubiri uhebuje uteye neza kandi bakundwa cyane kuri iyi si.
Duhere kumwanya wa cumi tugana hasi.
10.Naomi Ellen Watts

Uyu Noami yagize amahirwe yo kuboneka kurutonde kandi koko arabikwiye.urebye nindoro ye dore ko yagize amahirwa yo gukina ari umwamikazi Diana mumafilime menshi yagiye akina afite uwo mwanya indore ye yagiye ikurura abantu benshi.
9. Alicia Augello Cook uzwi nka Alicia Keys

Alicia Keys umunyamerika wavutse 1981, aratangaje cyane kumiririmbire ye dore ko uyu ari umuhanzi ufite impano idasanzwe kubw’ijwi rye rikurura abantu benshi yaje kumwanya wa 9 kandi n’umubiri we uratangaje cyane.
8. Zooey Claire Deschanel

Uyu ni umunyamerika wavutse 1980 ni umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Amaso ye n’uburanga bwe butangaza benshi cyane urebye.
7.Angelina Jolie Voight (Angelina Jolie)

Yandika akaba umuhanzikazi w’umunyamerika akaba yaravutse 1975 umusatsi we n’ibihangano bye bitangaje benshi bamukunda bituma aza kuri uru rutonde.
6. Anne Jacqueline Hathaway

Uyu nawe yavutse 1982 mu kwezi kukuboza akaba ari umuhanzi kazi wagiye utangaza benshi uyu mu mafilime ya Hollywood yanditse filime yakunzwe cyane yitwa Dark Night Rises iyi yanatumye aba umukinnyi mwiza yakoze kumatelevisiyo aho yabivuyemo akajya gukora imirimo itandukanye.
5.Amanda Michelle Seyfried

Yavutse 1985 yakunzwe cyane dore yahawe igihembo muri Holly wood nk’umukinnyi wa Filime ukunzwe cyane akaba akora yitonze ibintu bye byose
4.Catherine Elizabeth "Kate"

Umwongereza wavutse 1982 uko areba n’uko aseka byatumye atorwa n’abantu benshi kuri iyi si.
3.Mary Rose Byrne

Mu mwaka w’1979 ni uwo mu gihugu cya Australie akaba yarakunzwe cyane kuva mu mwaka 1994 aho yatangiye kwandika no gukina Filime. .
2.Amy Lou Adams

Yavutse mu 1974 akaba ari umunyamerika watwaye ibikombe 5 bya Academic Award yakinnye mu mafilime menshi kandi afatwa nk’umuntu nawe uhembwa menshi muri hooly wood dore iyo yakinnye mo Lois Lane in Man of Steel akora aseka anezeza abamureba kandi asabana na bose.
1. Rosie Alice Huntington-Whiteley

Uyu akaba ariwe uyoboye uru rutonde ni Umwongereza wavutse 1987 yakinnye kandi akaba ahindura amafilime cyane cyane Ama serie.umubiri we n’imiterere ye gusa abafana be barabikunda cyane kandi ibyo yakoze byose bikundwa n’abantu benshi akaba ariwe mugore uhembwa kandi akanafata amafaranga menshi na Hollywood.
Source:The Countries

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More