vistiors n'ibihugu

Wednesday 15 April 2015

IBINTU 7 UGOMBA GUTEKEREZA MBERE YUKO UTANDUKANA NUMUKUNZI WAWE

Ubundi gukunda biba byiza ariko na none bikaryana iyo utandukanye nuwo wakundaga, ikindi kandi buriya mu rukundo habamo abanzi benshi , urukundo ni ubwumvikane ndetse no kuzuzanya, urukundo ntirwumva amabwire.

Bityo niba wumva koko ugiye gufata icyemezo cyo gutandukana nuwo mwakundanaga,banza wibaze ibi bibazo 7 bikurikira
1. Ese iki cyemezo ngifashe nagitekerejeho? Narinkimaranye iminsi cyangwa nuko ndakaye?
Burya ujye wirinda gufata icyemezo uhubutse ubikoreshejwe n’uburakari kuko nk’uko abanyarwanda babivuga :”Akarenze umunwa karushya ihamagara”. Kandi “Amazi yasesetse ntayorwa”.
2.Ese iki kibazo tugiranye gishobora gukemuka? Ese ndifuza ko gikemuka? Hari icyo nakora kugira ngo bikemuke?
Niba hari icyo wifuza cyangwa ikikubabaje kivuge, Niba hari uruhare ubifitemo wihutire gusaba imbabazi. Uzirikane gutega amatwi umukunzi wawe kugira ngo nawe wumve icyo abitekerezaho cyangwa uko abona ibintu kandi wubahe uburyo abona ibintu.
Burya umuntu muhura mukuze, mwarezwe mu buryo butandukanye, mufite imico itandukanye bityo rero nta gitangaza kuba mubona ibintu mu buryo butandukanye. Kandi burya rero nta kintu kibi nk’umuntu mu rukundo wumva ko uko abona ibintu ariko na mugenzi we akunda kubibona.
3. Ese icyemezo cyanjye nti kiri gutizwa umurindi n’ibindi bintu? cyangwa abandi bantu?
Hari ubwo usanga ugiranye ikibazo n’umukunzi wawe maze aho kugirango wicare mugikemure ugatangira gufata umwanzuro ugendeye kubyo ubona hirya no hino cyangwa ibyabaye ku bandi bantu uzi.
Ugasanga uravuze ngo runaka w’inshuti yanjye nawe ni uku byatangiye. Uwo ni uwo nguwo nyine, nawe uri wowe. Ntugafate imyanzuro ugendeye kubyo abandi barimo. Hari n’ubwo usanga hari abantu bari kuguhatira kureka umukunzi wawe. Banza utekereze neza abo bifuza ko utandukana n’umukunzi wawe ni bande? Baguha izihe mpamvu?
4. Ese navuze ibyo nifuza?
Burya ntugatekereze ko umukunzi wawe yabibonye ko yakubabaje. Niba hari icyo wifuza kivuge, niba hari aho yakubabaje bivuge.
5. Ubuzima bwajye buzahindukaho iki? Ese ntabwo nzicuza?
Niba koko ufashe icyemezo cyo gutandukana n’umukunzi wawe,banza utekereze neza niba koko nutandukana nawe uzagira agahenge muri wowe,cyangwa se niba utazajya uhora wicuza impamvu yatumye utandukana nawe.
6. Ese ntabwo ndi gushaka ko dutandukana kugira ngo mutere ubwoba gusa? (Ntugakine n’amarangamutima y’umuntu)
Iki nacyo ni kibazo wagakwiye kwibaza mbere yuko ufata icyo cyemezo,ushobora kuba ubikoze kugira ngo urebe uburyo abyakira kandi nyamara we nk’umuntu uba ushaka koroshya ibintu ibyo wafataga nk’imikino bigashinga indi ntera,ukazagarura ubwenge undi yaragiye cyera.
7. Ese nashyizemo umutima wajye wose muri uru rukundo? Ese nubahirije inshingano zajye?
Ese koko washyizemo umutima wawe wose mu rukundo rwawe nawe,hari ighe mwaba mugiye gutandukana biturutse kuri wowe utarigeze uha agaciro urukundo rwanyu mwembi,utararufumbiraga,mbese waratereraga iyo.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More