Ubundi gukunda biba byiza ariko na none bikaryana iyo
utandukanye nuwo wakundaga, ikindi kandi buriya mu rukundo habamo abanzi
benshi , urukundo ni ubwumvikane ndetse no kuzuzanya, urukundo
ntirwumva amabwire.
Bityo niba wumva koko ugiye gufata icyemezo cyo gutandukana nuwo mwakundanaga,banza wibaze ibi bibazo 7 bikurikira
1. Ese iki cyemezo ngifashe nagitekerejeho? Narinkimaranye iminsi cyangwa nuko ndakaye?
Burya ujye wirinda gufata icyemezo uhubutse ubikoreshejwe n’uburakari
kuko nk’uko abanyarwanda babivuga :”Akarenze umunwa karushya
ihamagara”. Kandi “Amazi yasesetse ntayorwa”.
2.Ese iki kibazo tugiranye gishobora gukemuka? Ese ndifuza ko gikemuka? Hari icyo nakora kugira ngo bikemuke?
Niba hari icyo wifuza cyangwa ikikubabaje kivuge, Niba hari uruhare
ubifitemo wihutire gusaba imbabazi. Uzirikane gutega amatwi umukunzi
wawe kugira ngo nawe wumve icyo abitekerezaho cyangwa uko abona ibintu
kandi wubahe uburyo abona ibintu.
Burya umuntu muhura mukuze, mwarezwe mu buryo butandukanye, mufite
imico itandukanye bityo rero nta gitangaza kuba mubona ibintu mu buryo
butandukanye. Kandi burya rero nta kintu kibi nk’umuntu mu rukundo wumva
ko uko abona ibintu ariko na mugenzi we akunda kubibona.
3. Ese icyemezo cyanjye nti kiri gutizwa umurindi n’ibindi bintu? cyangwa abandi bantu?
Hari ubwo usanga ugiranye ikibazo n’umukunzi wawe maze aho kugirango
wicare mugikemure ugatangira gufata umwanzuro ugendeye kubyo ubona hirya
no hino cyangwa ibyabaye ku bandi bantu uzi.
Ugasanga uravuze ngo runaka w’inshuti yanjye nawe ni uku byatangiye.
Uwo ni uwo nguwo nyine, nawe uri wowe. Ntugafate imyanzuro ugendeye
kubyo abandi barimo. Hari n’ubwo usanga hari abantu bari kuguhatira
kureka umukunzi wawe. Banza utekereze neza abo bifuza ko utandukana
n’umukunzi wawe ni bande? Baguha izihe mpamvu?
4. Ese navuze ibyo nifuza?
Burya ntugatekereze ko umukunzi wawe yabibonye ko yakubabaje. Niba hari icyo wifuza kivuge, niba hari aho yakubabaje bivuge.
5. Ubuzima bwajye buzahindukaho iki? Ese ntabwo nzicuza?
Niba koko ufashe icyemezo cyo gutandukana n’umukunzi wawe,banza
utekereze neza niba koko nutandukana nawe uzagira agahenge muri
wowe,cyangwa se niba utazajya uhora wicuza impamvu yatumye utandukana
nawe.
6. Ese ntabwo ndi gushaka ko dutandukana kugira ngo mutere ubwoba gusa? (Ntugakine n’amarangamutima y’umuntu)
Iki nacyo ni kibazo wagakwiye kwibaza mbere yuko ufata icyo
cyemezo,ushobora kuba ubikoze kugira ngo urebe uburyo abyakira kandi
nyamara we nk’umuntu uba ushaka koroshya ibintu ibyo wafataga nk’imikino
bigashinga indi ntera,ukazagarura ubwenge undi yaragiye cyera.
7. Ese nashyizemo umutima wajye wose muri uru rukundo? Ese nubahirije inshingano zajye?
Ese koko washyizemo umutima wawe wose mu rukundo rwawe nawe,hari ighe
mwaba mugiye gutandukana biturutse kuri wowe utarigeze uha agaciro
urukundo rwanyu mwembi,utararufumbiraga,mbese waratereraga iyo.
0 comments:
Post a Comment