vistiors n'ibihugu

Friday 15 May 2015

Bimwe mu bibazo 5 abantu bakundana bahura nabyo iyo umwe agiye kure y’undi

Birababaza cyane iyo abantu bakundana hanyuma umwe akajya kure yundi kubw’impamvu z’akazi cyangwa indi mpamvu runaka,gukunda cyangwa gukundana ni ibintu byiza cyane,ariko mu gihe hitambitsemo intera hagati yawe n’umukunzi wawe biragorana cyane kugira ngo umutima uzabyakire.
Mu gihe ubuze kimwe mu bintu byiza warufite,ikintu uhita ukora icyo gihe ni ugukoresha itumanaho kugira ngo muvugane,bityo hari bimwe mu byiyumviro bigira abantu bakundana ariko umwe akaba ari kure yundi.
1.Kuba wenyine
Mu gihe ukumbuye umuntu cyane kandi uzi neza ko udashobora guhita umubona,ibi bintu bizatuma wiheba,nuko utangire ufate telefone muganire cyangwa ujye kuri Facebook muganire nahandi;ubwo ijoro ryose uzarimara uri wenyine,amashuka niyo icyo gihe azaba ari inshuti yawe.
2.Kwibuka ibihe
Abantu bakundana bakunze kubana cyane ntibabura kwibuka ibihe byiza bagiye bagirana,bityo ku bantu bakundana hanyuma umwe akajya kure yundi aho buri umwe aba ari aba yibuka bimwe mu bihe yagiranye n’umukunzi we.
3.Gusangira amafoto
Kandi ntabwo ushobora kumva ko amafoto buriya ari ingirakamaro ku bantu bakundana ariko umwe ari kure yundi,kuko iyo akoherereje ifoto,bituma wibuka inseko ye,isura ye ndetse n’imiterere ye,ariko icyo gihe nawe uhita utangira kumukumbura cyane.
4.Nifuje iyaba wari uraha nonaha
Nifuje iyaba wari uraha,nkubwije ukuri ko nta wundi wavuga iri jambo atari abantu bakundana ariko umwe ari kure yundi,kunjya kure y’umukunzi bibabaza umutima cyane yewe n’umubiri,kuko hariho n’igihe ugera ukabura amahoro neza ubwo ugatangira kumubwira uti nifuje iyaba wari uraha nonaha.
5.Gutinda kw’ibihe
Iyo abantu bakundana batari hamwe,buri umwe akarangiza umunsi atarabona undi,kuri we biba bimeze nk’ukwezi naho iyo ari ukwezi kuri we kuba kumeze nk’umwaka;ijoro riba rirerire naho umunsi wo ugenda buhoro buhoro,mbese muri rusange uba ubona ibihe biri gutinda ngo usange umukunzi wawe.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More