Dutangiye Serie ya Kabiri y’Inkuru y’urukundo
(True Story). Muri Serie ya mbere
twayisoje
Rwenya amaze gufungwa. Reka
ntangie Serie ya
kabiri. ntucikwe.
Rwenya akigera muri gereza,
yatangiye ubuzima
ariko bugoranye cyane , burya
utaragera muri
gereza, ntiyapfa kubimenya, ariko
nahandi hanu
hatandukanye, bamwe badatinya
kuhita muyindi si,
Rwenya aho ari yabaga afite
ikizere ko wenda
umunsi umwe , Imana yazumva
gusenga kwe,
kandi ikamurenganura kuko
yararengana ga cyane,
Isimbi umugabo Rwenya nawe
yamubaga
hafi n’ubwo rwose yarakomerewe cyane,
yajyaga ku kazi n’umwana kuko yahise
azinukwa gushaka umukozi, akekako
yazamuhekura, n’ubwo yahoranaga agahinda ariko
nawe yahoranaga icyizere ko
umugabo
we, azafungurwa.
Umunsi wo gusura warageze, dore ko
basuraga kuwa gatanu, Isimbi ajya
gusura Rwenya
muri gereza, amugurira inanasi,
avoka, ndetse na
ka jus , Rwenya yarabikundaga,
ariko mbere yoko
ajya gusura umugabo we Rwenya,
inshuti ya
Rwenya yitwa Leandre yahise iza
kumureba
iramubwira ati: “umva Isimbi mureke wijya
kumusura uyu munsi kuko ntamwanya
baguha
uhagije ngo muze kuvugana, ahubwo
reka
ngufashe gushaka ikibari, ujye
umusura kuwa
gatandatu, ubundi muzaganire neza
anaterure
umwana we, amwishimire.”
Isimbi yahise yemera afata
umwanzuro wo
kuzamusura kuwa gatandatu. Rwenya
nawe aho
yari yategereje umugore we Isimbi
ko aza
kumusura araheba, abandi bakajya
babahamagara
kuri micro basuwe, ariko rwenya
agaheba, Rwenya
atangira kwiheba cyane, yumva ko
nta buzima
bw’ejo hazaza agifite, atangira kumva ko Isimbi
nawe yamaze kumwanga, ariko mu by’ukuri Isimbi
ntabwo yari yaramwanze, ahubwo n’uko Leandre
yamugiriye inama yo kwaka ikibari
akazajya
amusura kuwa gatandatu, bakazajya
bamuha
umwanya uhagije wo kuganira nawe.
Hashize icyumweru Isimbi yaje kwikubita
hasi ari
kukazi, kuko yari afite umunaniro,
yazaga ku kazi
afite umwana, kuko nta muntu n’umwe yari agifitiye
ikizere, akimara kwikubita hasi
yahise ajyanywa mu bitaro, ariko
ntamurwaza yari
afite, Leandre inshuti ya Rwenya
yaje kubimenya
ihita ifata moto byihuse yerekeza
ku bitaro CHUK,
agezeyo asanga umuntu
ntakuvuga ameze nabi cyane,
umuganga ateruye
umwana wa Isimbi,
Leandre: Isimbi isimbi, byuka naje
naje (umuntu
ntabwo yakomaga )
Muganga: umva waba isohotse gato,
ko
turaza kuguhamagara?
Leandre: oya oya, ntaho njya
umugore wa mushuti
wanjye ataza kwitaba Imana.
Muganga: humura ntacyo aba
n’umunaniro mwinshi afite ariko, ndakwinginze
sohoka ube uri hanze.
Leandre: muganga reka nsohoke
ariko nizere ko
umuvura neza agakira.
Hashize iminota makumyabiri;
Muganga : ngaho injira wa mugabo
we
Leandre: ahwiii, muganga urakoze
kumukiza pe,
Isimbi umeze neza?
Isimbi: Sha Leandre meze neza,
ariko ubwo nari
ndyamye nari mu nzozi, mbi cyane
urazi ko narose
Rwenya aho ari muri gereza bari
kumwica kandi ari
kwicwa na papa, ariko nkibaza papa
yahageze ate?
Ariko Mana we, izi nzozi zinteye
ubwoba,…
ntucikwe uracyarikumwe na Eugene luckyson
waranyuzwe niyinkuru ukaba wifuza gutanga inkunga yawe
kuri tigo cash +250722227277 or mobile money
+250788827277 abohanze ni paypal account eluckyson@gmail.com
Igice cya 20 kizaza ejo
ntuzacikwe.
0 comments:
Post a Comment