Mu rukundo hajya habamo ibibazo bitandukanye ariko
ikibazo nyamukuru ndetse kinatera benshi gutinya kwinjira mu rukundo, ni
uguhemukirwa(DĂ©ception).
Umuntu wahemukiwe mu rukundo rero burya aba afite igikomere ku mutima
gishobora no kumukurikirana cyane mu gihe yaba akundanye n’undi muntu
nyuma y’uwamuhemukiye.
Kwinjira mu rukundo n’umuntu uvuye muri "dĂ©ception" rero burya ni
ibyo kwitonderwa kuko utaba uzi impamvu itumye yihutira kongera
gukundana.
1.GUSHAKA KWIYIBAGIZA
Hari umuntu uhemukirwa n’umukunzi we akabura amahoro, akangirika
cyane ku buryo kumwiyibagiza bimunanira agahitamo gukundana n’undi
kugira ngo amufashe kumwibagiza uwo wa mbere ariko mu byumvikana uwo wa
kabiri ntaba akunzwe.
2.GUSHAKA KWIHIMURA
Ubusanzwe muri kamere ya muntu, hari abantu bakunda kwihorera no
kwihimura. Hari umuntu rero umara guhemukirwa n’umukunzi we akumva ko
nawe agomba gukundana n’undi akamukorera nk’ibyo yakorewe.
Niba ari umukobwa akumva ko kuba yarahemukiwe n’umuhungu byamuvamo
ari uko ahemukiye umuhungu mugenzi we. Niba uwo wamuhemukiye yaramucaga
inyuma, akumva nawe yifuza uwo bakundana nawe akajya amuca inyuma
yihimura.
Bene uyu nawe birumvikana neza rwose ko ari uwo kwitonderwa kuko nta
rukundo aba afite muri we.
3.KWIYAHURA/GUSHAKISHA
Ibi bikunze kuba cyane ku bakobwa, akamara guhemukirwa n’umusore
runaka yakundaga agahita yihuta nta no kugisha umutima inama akumva ko
agomba guhita ashaka umusore ufite gahunda bagakundana igihe gito
bagahita babana.
Bene uwo nta rukundo aba afite ahubwo aba asa n’uwiyahura kuko umuntu
muzabana ni uwo kubanza gutekerezaho. Ikindi kandi nyuma y’ibyo usanga
rwa rugo n’iyo rwabaho akenshi ntacyo rugeraho kuko rutaba rwubakiye ku
rukundo.
Ni byiza kwitonda rero ugakundana n’umuntu unasuzuma neza icyerekezo cye mu bijyanye n’urukundo.
4.GUSHAKA UMUHOZA
Hari umuntu uhemukirwa akumva ko afite igikomere kandi akeneye
uwacyomora akamuhoza amarira yarize. Nta mahirwe nko gukundana n’umuntu
nk’uwo kuko iyo ubashije kumukunda ukamubera imfura, aguha agaciro kandi
akakubahira igicuku cy’ubwigunge n’agahinda uba umukuyemo.
Bene uwo icyo aba ashyize imbere ni ukubona uwakwemera kumutura
umutwaro nawe akamukunda kandi akabimwubahira, ndetse ashobora no
kumukunda kuruta kure uko yakundaga uwa mbere kuko aba aguha agaciro
kumurenza cyane ko uba wamubereye igisubizo mu gihe uwa mbere yamubereye
ikibazo.
0 comments:
Post a Comment