Gushinga urugo si ikintu cyoroshye. Kumenya guhitamo neza umugabo muzarushinga ni ihurizo rikomeye. Guhitamo nabi uwo muzabana igihe cyose usigaje kuri iyi si nicyo kintu kibi kibaho mu buzima. Ubuhirwa ubuzima bwose busigaye. Gukunda.com yiyemeje kujya ibagezaho inama zizajya zibafasha mu rukundo rwanyu rwa buri munsi. Muri iyi si wabyemera ,wabihakana byibuze umuntu agira igihe akunda/akundwa. Urukundo rurakura ndetse hakazamo n’umushinga wo kubana. Impamvu bavuga ko ari umushinga ni uko ari ingingo yo kwitonderwa. Ibi ni ibintu 12 umukobwa agomba kureba niba umugabo yifuza kubana nawe abyujuje:
1.Kuba agukunda by’ukuri: Umugabo muzarushinga agomba kuba agukunda by’ukuri. Adafite ibindi agukurikiyeho wowe ukaba ubyita urukundo. Nimubana hari ikindi yari agukurikiyeho kitari urukundo,urugo rwanyu kurangwa n’ibyishimo bizaba biri kure nk’ikirere. Nakibura cyangwa akagia ahandi akibona uzasigara ururimba urwo ubonye
2.Agomba kuba akubaha:Umusore ugukunda nkuko twabibonye akagerekaho kukubaha aba azavamo umugabo uhamye.
3.Agufasha gukura mu bitekerezo:Nubwo hari abakobwa baba bafite ibitekerezo birenze iby’abasore/abagabo,abakobwa muri rusange baba bafite intekerezo ziri kurugero ruto ugereranyije n’imitekerereze y’abahungu bakundana. Umusore wifuza ko muzamarana nawe ubuzima bwawe busigaye agomba kuba agufasha kuzamura urwego rw’imitekerereze.
4.Uramwizera nawe akakwizera:Kwizerana ni imwe mu nkingi za mwamba zigize urukundo. Ntabwo wabana n’umuntu mutizerana no mu busore bwanyu,muzizerana nimugera murugo? Siko mbikeka ahubwo icyizere gike kizabasenyera.
5.Yitwara neza mu buriri: Uti se ibi byo bije bite? Ndabizi iyi ngingo iratunguranye ariko ni ukuri kwambaye ubusa. Muri iyi minsi abasore n’inkumi babana batararyamana wababara. Sinjye wazanye iyi ngeso itari nziza. Sinjye wazanye ko abakobwa basigaye bamabara agatimba batwite imvutsi. Ariko n’ubwo bimeze gutyo nayo wayigenderaho uhitamo neza umusore muzabana ,uzakubera umutware w’urugo niba mwararyamanye. Niba mutarabikora nakugira inama yo gukomeza gupfundikira agaseke. Agapfundikiye gatera amatsiko.
6.Akwitaho uko abishoboye:Umusore wese uzakubera umugabo mwiza agomba kukwitaho mukiri no mu busore. Kukwitaho mvuga si ukukurundaho umutungo we wose cyangwa ngo yibe ngo akunde akwiteho .Oya. Mu bushobozi afite bwose buke cyangwa bw’umurengera agomba kukwitaho mu myambarire,kugusohokana,kugukorera ibintu bikunyura kandi biushimisha. Niba atabikora ubu ntutekereze ko uwabandi azabigukorera mwarageze murugo inshingano zarabaye nyinshi.
7.Agomba kuba yubaha umuryango wawe:Nubwo muba mugiye kubana ariko hari umuryango agukuyemo,agomba kuba awubaha kandi awibonamo. Nimubana batumvikana,uzabyifatamo ute?Muzibana
8.Mugomba kuba mubona ahazaza kimwe:Mu buzima abantu ntibabona ibintu kimwe,si ni itegeko abantu babona ibintu kimwe. Imiterere ya kimuntu irabitwemerera. Ariko ahazaza h’urugo rwanyu ho mugomba kuhagiraho ibitekerezo bihuye ,kuburyo mutazahangana mwageze mu rwanyu kandi ntanukuntu mwasubiza ibihe inyuma.
9.Agomba kuba azi gufata ibyemezo:Nubwo haje uburinganire,ariko umugabo niwe uyobora urugo. Niwe ufata ibyemezo. Umugabo wifuza kubana nawe agomba kuba azi gufata ibyemezo vuba kandi neza,bibateza imbere.
10.Kuba azi gushaka ubuzima:Umusore wese uzi gushaka ubuzima ntacyo wamuburana. Ashobora kuba adatunze ibya mirenge ku Ntenyo ariko azi gushakisha. Mwene uyu musore iyo mubanye, mukundana ntakabuza intego zose mwihaye muzigeraho kandi mugatera imbere. Ntuzashidukire wawundi ufite ubutunzi akura mu muryango ariko utazi gukora. Nibishira ko ibyisi ari gatebe gatoki ,uzabyifatamo ute? Muzatandukana?
11.Yikosora kuburyo bworoshye:Ntamuntu kuri iyi si udakosa cyangwa ngo abure uruhande agiramo intege nke. Umusore rero mugomba kuzabana agomba kuba yemera guhindura imico mibi ye kuburyo bworoshye. Niba akugora kureka ingeso iyi n’iyi kandi ibangamye,nimugera murugo ntuzatekereze ko azabikora kuburyo bworoshye.
12.Agukundira uko uri:Ajya kuguhitamo ntiyari yahumye?Hari abandi yakurutishije. Umusore ugukundira uko uri nawe twamuha amahirwe yo kuzavamo umugabo uhamye kandi ukwizihiye. Niba agenda akebaguza,nimugera murugo nabwo ntazacika kuri iyi ngeso.
Nubwo bavuga ko umugabo ari umwana w’undi ariko izi ngingo umukobwa ushaka kurushinga agomba kuzitaho. Izi ngingo 12 tuvuze nuzitaho ukazigenzura witonze,ndahamya ko umugabo atazakubera gito.
Niba hari izindi ngingo ubona twibagiwe,zandike ahagenewe umwanya wibitekerezo uzisangize abakunzi ba gukunda.com. Kugisha inama wohereza ubutumwa bwawe kuri tricksconnect@gmail.com
0 comments:
Post a Comment