vistiors n'ibihugu

Tuesday 19 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 14 NA 15



IGICE CYA 14
Yahise ambwira ati’’ntuva aha utishyuye irangi wamennye’’(kandi ubwo mumufuka nari mfite ibihumbi bibiri gusa) ubwoba buranyica neza neza numva mbuze uko mbigenza njyiye kumva numva Ketia aravuze ati’’papa nukuri umbabarire irangi ninjye warisitayeho rirameneka’’(yaramubeshyaga yaranyitangiye) papa we ati’’ngwiki? Niyo yaba ari wowe urabinsobanurira nturi bunkire’’ ubwo papa we ahita yikubura aragenda. Ketia arambwira ati’’papa nyine nikuriya tumutunze iyo yarakaye avuga nabi’’ ndi kwiruhutsa mumutima nti’’urakoze cyane’’ bumaze kwira ntireka ntahe’’ ati’’reka nze nkuherekeze kandi wakoze cyane rwose’’mpita njya kumuryango mfata yamasogisi yanjye yacitse kugirango atambona ndi kuyambara mpita nijijisha
ndamucunga nyabika mumufuka wipantalo,ubundi nambara inkweto,araza dusohaka munzu tugenda mufashe murubavu(kwarukugirango cya kibwa cyabo kitongera kunyirukankana)sinjye warose turenga igipangu mukugenda amperekeje twagiye tuganira
Nyawe’’uri umwana mwiza cyane pe. imico yawe nayikunze’’ Ketia’’(amwenyura)hahah kuberiki se? Nyawe’’ugira ukwitanga wita kubandi nabyishimiye  cyane’’
Ketia’’koko se?ubikurije kuki? Nyawe’’wanyitangiye’’ Ketia’’biriya nibisanzwe’’
Nyawe’’niba binasanzwe ariko wakoze cyane pe’’ Twarakomeje turagenda tuza guhura numusore ntazi, Ketia aramusuhuza najye ndamusuhuza ariko sinari muzi.tugeze imbere Ketia arambwira ati’’sha reka nkusezere rero ntahe buriya ndi bukuvugishe’’ yahise ansoma kumunwa mumuhanda rwagati aho bose babibona mpita numva ngize isoni.yarakasen arataha najye nkomeza imbere njyenda ndeba hasi kubera isoni ubwo nubuye amaso mbona Nema na Teta bari mumodoka ubwo mpita nihisha hepfo yumuhanda,ubwo mukujya munsi yumuhanda nahise mpanuka kugakingo kari gahari ndavunika,nibwo abantu bahise baza kureba ibibaye ubwo Nema yahise aza baranterura banshyira mumodoka banjyana kwa muganga,ubwo ndi kwamuganga nibwo nagiye kubona mbona…………………………………………………………………...Iracyakomeza

                     IGICE CYA 15
.
Mama wa keza ari  aho kwivuriro mbura uko mbigenza nibaza uko mbigenza ndaheba kuko numvaga mama keza nambona ari bumbaze ibibazo byinshi akambaza akambaza umukobwa wanzanye kwa muganga tuziranyehe agahita abibwirakeza kuko yarabizi ko dukundana.nari naketse rero ko ari umuntu yajegusura aho kwivuriro ariko ariko natangajwe no kubona mukanya gato yambaye itaburiya mpita numva undi muganga aramubwiye ati’’jya kwita kuri uriya musore uri kugitanda cya gatatu’’ numvishe noneho binshikiyeho ubwo Nema yaranyicaye iruhande njyewe ndyamye kuko nari navunitse,ubwo ako kanya phone ye ihita isona ahita ayitaba.. arambwira ati’’kukazi baranshaka byihutirwa hari raporo ngomba guha boss mugitondo akayijyana munama’’ reka njyeyo ndagaruka vuba. Ndamubwira nti’’yego rwose jya kukazi baragushaka’’ ubwo ahita asohoka akimara gusohoka neza mamaKeza aba araje.
Mama keza ati’’nyawe ni wowe’’ Nyawe’’yego ni njyewe’’ MamaKeza’’wabaye iki se mwana wa?’’ Nyawe’’nahanutse kumukingo ndimo kugenda.
Mamakeza’’reka mbanze nkuvure turaganira nyuma’’
Nyawe’’murakoze cyane’’ Ubwo yahise azana ibintu byimiti nibindi bintu bavurisha ubundi aramvura ariko kuko ntari navunitse cyane yarambwiye ati’’ntugire ikibazo uroroherwa’’. Ubwo arangije anyicara iruhande ambaza ibijyanye nurugendo rwanjye kuva cyagihe mva mu cyaro. Najye nti’’burya naraje njyera i kigali ubundi mpita mbona akazi nkodesha inzu yo kubamo ubu ntakibazo mfite’’ ati’’ ubu uba ahagana he?’’ ntaramusubiza undi muganga ahita aza aramubwira ati’’uwo musore arimo koroherwa?’’ Mamakeza’’yego arimo koroherwa.ahita ambwira ati’’reka njye gufasha undi murwayi,ukomeze wihangane’’aragenda.hashize nkiminota ibiri mbona Ketia araje kuko bwari bwije nibajije uko yamenye ibyambayeho biranyobera ariko sinabitindaho.ansukira ka jus(juice)yarazanye arampereza ndanywa ubwo murako kanya Nema nawe yahise agaruka byaramutunguye kuko ntiyaraziko Ketia tuziranye,gusa ntiyabitinzeho cyane.Mamakeza yahise aza asanga ndi kumwe na Nema ndetse na Ketia ahita ambaza ati’’aba bakobwa nabahe?’’ ntaramusubiza Docter yahise amuhamagara ati’’banguka urakenewe cyane’’ nasigaye niruhutsa.ubwo baransezereye tujya mumodoka turataha Ketia nawe araduherekeza mpaka tugeze murugo ubundi tuhageze ketia nawe ahita ataha iwabo,nahise njya kuryama kuko bwari bwije cyane.nkimara gufata agatotsi phone ihita isona ndebye mbona ni nimero ntazi nditaba
Nyawe’’allo’’
uhamgaye’’allo ni Mamakeza’’
nti’’yego nahise nkumenya’’
Mamakeza ati’’nimero yawe kuyifatisha keza byamunaniye none nari mubwiyeko wanavunitse ambwirako ejo azaza ikigali kugusura iwawe………………………..Iracyakomeza
   gisha inama kubijyanye nurukundo kuri E-mail:tricksconnect@gmail.com

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More