Igice cya 26 cya ya nkuru y’Urukundo cyaje,
ntucikwe nicyo gice gisoza inkuru y'urukundo
ndende urikumwe na Eugene ubifuriza urukundo ruzira uburyarya
Mama Rwenya: ahwiiii, ndumva
unteye ubwoba,
Imana irebera imbwa ntihumbya.
Mama Teta: hahahaah, yahumbije
igihe yambwa
ngo ni Rwenya ifungwa.
Wa musore witwa Willy Rwenya yari
yatumyeho ngo amuhe amafaranga
ndetse
anamushakire ibimenyetso bya za
shinjura
Rwenya, yahise ahamagara musaza wa
Teta kuri
telephone.
Musaza wa Teta: allo? ninde
tuvugana?
Willy: nitwa Willy nkaba narakoranaga
na Rwenya ?
Musaza wa Teta: wakoranaga na
yambwa ifunzwe?
Willy: aha, uramwita imbwa ariko
mu gihe gito
urebye nabi ni wowe uzaba urimo.
Musaza wa Teta: sha wintera ubwoba
njyewe ntawunkanga, ngaho mbwira
iki kugenza
petit?
Willy: umva Rwenya yatangiye
iperereza ari muri
gereza, atangiye gushaka nimero n’amajwi
wavuganye n’abantu igihe mumugambanira,
byose
nabibonye, mu kanya ndabiha
Leandre inshuti ye,
ubwo ntacyo wibwira?
Musaza wa Teta: ko numva bikaze,
have
sha utantanga, ahubwo reka nguhe
uduceri
duke, ubundi ubimpe, wowe uze guha
Leandre amajwi asanzwe apana ayo
kugambana.
Willy: erega byose ni cash, urampa
miliyoni imwe
nutayimpa ndagushyira hanze nawe
ufungwe sha.
Musaza wa Teta: umva Willy basi
ndaguha ibihumbi 600 000 sibyo?
Willy: ok, ongeraho ijana ubundi
nguhe ibyawe.
Musaza wa Teta: ok , ndaje ubwo
reba akabari uba
urimo ubundi tubirangize.
Ako kanya Willy yahise ahamagara
Leandre
ngo amuhe amajwi, ahita amuha aya
pirate atarimo
ubugambanyi, nuko Leandre nawe
agenda
yishimye bya hatari, asanga aho
Isimbi amubwira
ko gahunda ziri hafi gukemuka, ko
bategereje
umunsi w’ubujurire ko ugera. Willy ageze
aho
agomba guhurira na musaza wa Teta.
Musaza wa Teta: bite Willy,
wihuse, nizere
ko ibimenyetso byose wabizanye?
Kandi nizere
ko nibyo mwari mufite muri
computer zo ku
kazi kanyu byose mwabisibye?
Willy: yego byose nabisibye,
uretse iyi cd mfite
nicyo kimenyetso nsigaranye gusa.
Musaza wa Teta: ok, ngaho yimpe
numve
ko aribyo, mpite nguha cash.
Willy: oya banza unyishyure,
sinakwemera.
Musaza wa Teta: ariko wagiye ureka
ubuturage,
ngaho wowe fata iyi mp3 player,
uyishiremo
uyicurange ninumva ivuga neza
iby’ubugambanyi ndahita nkwishyura, ndabona
wanze kunyizera.
Willly aremera musaza wa Teta
amuha mp3 player,
ubundi ashyiramo, amajwi
aratangira aravuga yose,
nuko musaza wa Teta, yumva niwe
neza, cd
itararangiza kuvuga, inyuma ya
Willy haturuka
abasore babiri bamufata umunigo,
bamukubita
amakofi,
imigeri, baraniga cd bayitwara
atishyuwe.
Ubundi musaza wa teta agira ati: “uyu muginga
ushaka gukinisha komando nkanjye
afite ibibbazo”.
CD bayiba Willy nta n’amafaranga
bamuhaye. Leandre yaje gusubira
kuri gereza arik
umwe na Teta, abwira Rwenya ko
ibimenyetso
bihari, ariko biterekana neza ko
musaza wa
Teta ariwe wagambanye, ngo ariko
yumva
bifitanye isano ariko bigoranye
kubyumva, Rwenya
nawe ahita avuga ngo: “nta kibazo reka
tuzapfe gutanga ibyo buriya
ubutabera
buzashishoza
bwumve neza, ndabizi Willy buriya
ntako atagize
ngo andwaneho”.
Willy azanzamutse hashize nk’amasha ane,
yari yaguye iguhumure kubera
umunigo
bari bamuteye, atangira kwicuza,
ukuntu
yagambaniye Rwenya, yakwibuka
ukuntu n’amajwi
ariwe wayasibye, akumva agize
agahinda, kandi nta
kindi kimenyetso yari afite
cyatuma Rwenya
arenganurwa, bitangira kumuboyera
, bigera naho
yicira urubanza mu mutima we,
yakwibuka ukuntu
ari Rwenya wamuhesheje akazi,
akaba ari
we umugambaniye akumva umusatsi
umuvuye ku
mutwe….. Biracyaza
Ntuzacikwe n’igice gisoza iyi nkuru
kizasohoka
ejo.
Umunsi w’urubanza (kujurira) warageze
Rwenya anjya kuburana, imiryango yose
yateranye, harimo musaza wa Teta
nawe yari
yatumijwe ngo aze kugira icyo
avuga, ndeste na
famiye ya Rwenya yari yaje ndetse
ni ya
Teta, umucamanza akimara kwinjira
bose barahaguruka.
Umushinjacyaha: Rwenya uraregwa
gukoresha
ibiyobyabwenge no kubicuruza,
bihanwa n’ingingo
ya 594 yo mu gitabo
cy’amategeko ahana y’u
Rwanda ivuga ko
ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti
ikoreshwa nkabyo bitemewe
namategeko.
Rwenya: rwose mukuru w’urukiko nk’uko nigeze
kubisobanura mbere, ni ukuri
ndarengana.
Umushinjacyaha: ese hari ibindi
bimenyetso ufite
bindi waba warabonye?
Rwenya: mubimenyetso twakusanyije
byerekana ko
ndengana nuko musaza wa Teta ariwe
wangambaniye akazana
ibiyobyabwenge, kandi
dufite amajwi bavuganye
bangambanira.
Umushinjacyaha: mwazana ayo majwi
tukayumva
ko ari byo?
Bahita bafata CD bayishira muri
mp3 player ubundi
amajwi aratangira :
Musaza wa Teta: bite kamari we?
Ngo harya
Rwenya ngo baramufunze ra?
Kamari: yego sha umukaritasi
baramufunze, nyine
ubwo narye uburoko.
Musaza wa Teta: sha nafungwe yumve
uko bimera,
ndibuka ukuntu yanyimye akazi.
Umushinjacyaha: wowe musaza wa
Teta
igira imbere ugire icyo uvuga kuri
aya majwi
Musaza wa Teta: perezida w’urukiko njye ntabwo
nagambaniye uyu muramu wanjye
ahubwo njye
impamvu nishimye ko yafunzwe ni
uko yanyimye
akazi, kandi ndumva icyo ntacyaha
kirimo.
Ako kanya urukiko rwahise rujya
kwiherera, ubundi
Rwenya asigara yibaza ku majwi
yumvisse niba
hari icyo byahindura, ariko
abona nta kizere afite. Mukanya
gato
urukiko rwahise rugaruka ubundi
batangaza
ibyavuye mu rubanza.
Umukuru w’urukiko: biragaragara ko Rwenya
nta
bimenyetso afite bihagije byatuma
afungurwa
cyangwa agabanyirizwe ibihano.
Musaza wa Teta
bigaragara ko ari umwere nta cyaha
kimufata.
Rwenya yahise asubizwa mu buroko,
ariko ubona
ababaye cyane, ndetse na Isimbi
yarababaye,
mama wa Rwenya nawe ababaye,
naho Teta, musazaza we , mama we
bo bari bafite
akanyamuneza kuko bari bamaze
gutsinda
Rwenya.
Hashize igihe cy’icyumweru leandre
akomeza gukora iperereza aza
gusanga hari
ibandi rifunzwe, kandi rifitanye
isano na musaza
wa teta, leandre akajya asura iryo
bandi,
akajya arisaba ko ryazashinja
musaza wa Teta
dore bimwe baganiraga:
Leandre: bite se, umva ninjye cya
gihe
mwaje kwica nijoro, ariko
ntibyakunda
Ibandi: nanjye se uje kunyica?
Leandre: oya njye nje kugusura
kandi
ndabizi uzafungurwa, njye ntabwo
nakwihorera ahubwo nje kukwereka
uko wava aha
hantu.
Ibandi: umva sha, ese wankura aha
hantu
ute koko?
Leandre: wowe icyo usabwa ni
ukuzaza ugashinja
musaza wa Teta, ubundi nawe
ukagabanyirizwa
ibihano
Ibandi: nakwizera nte se?
Leandre: umva wowe bikore uzabona
ingaruka
nziza.
Ako kanya baremeranyijwe ko azaza
gushinja musaza wa Teta dore ko
ari cyo
kimenyetso kari gisigaye gusa,
ariko mama wa
Teta bitewe ni uko yari umugome
yaje kuroga
mama wa Rwenya aba umusazi akajya
agenda
afite ibicupa by’amazi mu muhanda,
agenda aririmba umuhanda wose,
ariko nubwo
yari umusazi yazindukiraga kwa
Isimbi
akajya yirirwa ateruye umwuzukuru
we,
yarasaraga ariko ntabwo yarwanaga,
uretse
kugenda yambaye nabi, ubundi
bakajya
bamuha urw’amenyo ngo yarasaze. Rwenya
byamugezeho muri gereza yumva
akomeje
kubabazwa cyane, ariko akabura uko
agira ariko
akagumana icyizere muri we ko
umunsi umwe azagaruka mu rugo rwe
amahoro.
Rwenya yaje kongera kwaka
ubujurire ku nshuro ya
kabiri kandi anariyo yanyuma, aza
kwemererwa.
Umunsi w’urubanza warageze, ari nawo wa
nyuma
Rwenya yarajuriye, Rwenya yaje
yambaye imyenda
y’ibara ry’iroze,
ku mutwe ntamusatsi uriho, ariko
ubona afite akanyamuneza, dore ko
buri gihe
Leandre yamusuraga yamubwiraga ko
ari
gukurikirana dosiye. Ako kanya
umucamanza,
umushinjacyaha, umukuru w’urukiko barinjiye,
ubundi imbaga y’abantu bari baje kwitabira
urubanza barahagukuka.
Umushinjacyaha yahise aza
asubiramo amagambo
yavuze mbere agira ati: “Rwenya uraregwa
gukoresha ibiyobyabwenge no
kubicuruza, bihanwa n’ingingo ya 594 yo mugitabo
cy’amategeko ahana y’u
Rwanda ivuga ko
ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti
ikoreshwa nkabyo bitemewe n’amategeko. Rwenya
nawe uhawe umwanya ugire icyo
uvuga.
Rwenya: bwana perezida w’urukiko,
njye ndarengana sinakwemera ibyaha
ntakoze, ahubwo nazanye
ibimenyetso byose
byerekana ko ndengana, hari umuntu
uri
hano wafatanyije na musaza wa Teta
gushaka
kwica Leandre kuko ariwe
wakurikiranaga
ibirego byanjye, ikindi kandi
afite amakuru
y’ukuntu binjije ibiyobyabwenge mu nzu yanjye.
Umukuru w’urukiko: uwo muntu ufite
ibimenyetso
yakwegera imbere akagira icyo
abivugaho ?
Ibandi: bwa mukuru w’urukiko, njye ndemeza neza
ko musaza wa Teta, niwe
wagambaniye Rwenya
amugerekaho ibiyobyabwenge, ni
nanjye wabyinjije
munzu ya Rwenya, ikindi kandi
nitwe yatumye
kujya kwica Leandre n’ubwo umugambi wacu
utagezweho, yananyohereje kwica
mugenzi
wacu wari ufungiye kuri burigade,
ninayo
mpamvu nahise mfatwa, yari
yatwemereye
miliyoni imwe n’igice. Njye ndasaba imbabazi ku
byaha nakoze kuko yaranshutse.
Ako kanya aho musaza wa Teta yari
na mama we,
na Teta barumiwe ubundi bashya
ubwoba karahava
dore ko musaza wa Teta yari abonye
umuntu
umushinja ibyaha byose yakoze.
Umukuru w’urukiko: musaza wa Teta
yakwegera
imbere akagira icyo yongeraho?
Ibyaha uregwa
byose urabyemera? Cyangwa ntabyo
wemera?
Musaza wa Teta: uhhh, ummm,
umukuru w’urukiko, nako w’akagari, ni ukuri
ndarengana nta muntu nishe ariko
ndemera ko
navuganye n’iri bandi.
Umukuru w’urukiko: ko numva udidimanga?
Njye
ntabwo ndi umukuru w’akagari.
Musaza wa Teta: nukuri ndarenga,
nako ntabwo
nzongera mumbabarire.
Abari muri salle bose baraseka
bitewe ni
uko babonaga umuntu w’umusore arimo
gutitira avuga amagambo
adasobanutse.
Umukuru w’urukiko: tugendeye ku
bimenyetso byatanzwe n’umutangabuhamya
twumvise, musaza wa Teta arahamwa
n’icyaha cyo
kwica gihanwa n’igifungo cya burundu
nk’uko biteganwa n’ingingo
151 mu gika cya
kabiri cy’igitabo cy’amategeko ahana y’u
Rwanda. Naho Rwenya ararengana
agizwe
umwere agomba guhita arekurwa.
Ako kanya Rwenya ahita arekurwa
musaza wa Teta
ahita yambikwa ipingu ajyanwa
gufungwa burundu,
muri gereza, rRwenya ahita yishima
cyane
arapfukama aravuga ati: “Imanaburya ni igitangaza
ntabwo yarenganya umwere. Isimbi
ahita aza
aramuhobera, Leandre nawe
aramwegera
akanyamuneza kaba kose.
Teta na mama we bahita basohoka
n’umujinya mwinshi ariko ntibyagira icyo bitanga,
Rwenya yaje kugera iwe, asanga
mama we
yarasaze (arwaye mu mutwe) ahita
amujyana kwa
muganga, ubundi arakira amera
neza, ubundi
umuryango uba mu mahoro, nyuma y’igihe kinini
Rwenya yaje kwibaruka impanga
umuhungu
n’umukobwa, Leandre nawe yaje gushaka ubundi
Rwenya aramwambarira, anamwitura
inka nziza
y’ifirizoni. Na Teta nawe yaje gutwara inda
y’indaro, ubundi we na mama we
batangira gusubiranamo, ubuzima
Teta bumubera
bubi cyane kuko umusore wamuteye
inda yaramwihakanya, Teta yahise
afata umwanzuro wo kwibera
umurokore,
amaze kuba umurokore ukomeye ajya
gusaba umuryango wa Rwenya
imbabazi, bigera
naho mama wa aTeta atera intambwe
aza
gusaba imbabazi, ubundi umuryango
uriyubaka
ubana neza, na musza wa Teta aho
yari muri
gereza, baramusuraga n’ubwo yariyarakatiwe
burundu. Umuryango uratunga
uratunganirwa
usabana imbabazi ubundi ibyiza
biwuzuramo.
Iyi nyandiko ya film yanditswe na
Eugène luckyson, agendeye ku bitekerezo
bye bwite, ndetse n’ubuzima bwa buri
munsi tubamo. Inama irimo, n’uko ubuzima
ari nk’inyanja itemba kandi kububamo
bisaba kwihangana, ukurinda
guhemuka kuko
ibibi ntibijya biganza ibyiza.
Iyi nkuru uramutse warayikunze
ukaba ushaka nizindi nkuru zanditswe na Eugene luckyson ushobora kumenyesha
ukoresheje address zikurikira:
Email:eluckyson@gmail.com or
tricksconnect@gmail.com Number:+250722227277 or +250788827277(Call,Whatsapp,Viber,…)
Website:www.tricksconnect.com or
www.tricksconnected.blogspot.com , www.luckyson.yolasite.com
No Kuri you tube mpafite channel
yitwa tricks connect ,page zacu ya Facebook za Facebook(luckyson and
tricksconnect
Copyright@Eugene luckyson 2015
0 comments:
Post a Comment