vistiors n'ibihugu

Friday 15 May 2015

DORE IBINTU BY’INGENZI DUKENEYE GUHA ABO TWASHAKANYE KUGIRANGO BANYURWE :

    1. Umugabobo akeneye CONFIANCE (kugirirwa ikizere) ngo yumve akunzwe
    2. Umugore akeneye RECEVOIR DES ATTENTIONS (KUGUYAGUYWA)
Ibi wabiha mugenzi wawe gute ? Wamukorera iki?
3. Umugore akeneye ATTENTIONS na COMPREHENSION. Twamugereranya na JARDIN: Kuyivomerera, kuyibagarira, kuyivugurura… Ibi ni nabyo bikorwa ubundi mu kurambagizanya no mu kwezi kwa buki. Bamara kubana, ibyo akumva bitakiri ngombwa! Agatangira gushaka moyens finaciers z’umuryango, umugore nawe yabibona atyo, akishakira undi mu jardinien.
  1. Umugore imyaka yaba afite yose, aracyakeneye kubwirwa n’umugabo we aya magambo : Je t’aime, ndagukunda, je te comprends, ndakumva rwose, des petits cadeaux, impano zoroheje…
(Izi mpano zoroheje zishobora kuboneka ubushobozi mwaba mufite ubwo aribwo bwose. Si ngombwa igitenge gihenze, cyangwa se isakoshi nziza.
Ushobora kumutahanira chocolat uvuye Nakumatt cyangwa se Simba n’ahandi uhahira, ukayimuha ari iye aho kugenda uyita iy’abana ngo urabizi nawe arafataho. Oya. Yimuharire, we nabishaka abana arabahaho, cyangwa abana ubagenere ibyabo.
Ushobora kumutahanira bombo imwe, irindazi cyangwa ikindi ubashije kugura ukuye ku ga centre, ukagenda utacyita icy’abana, ahubwo ukakimuha ariwe wakigeneye.
Icyo gihe iba ari impano izashimisha umugore wawe nk’aho umuguriye cya gitenge, kandi icyiza cy’impano idahenze ni uko ihoraho, bityo umugore wawe agahora yishimira ko umuzirikana iteka.)
  1. Umugabo akeneye CONFIANCE na APPRECIATION:
  2. Umugabo we twamugereranya na DAUPHIN. Iyi ni ifi nini irya cyane udufi duto. Umugabo aragufata uko ubyifuza, ariko nawe umuhembe umubwira utugambo akunda: Merci beaucoup (urakoze cyane), ca me fait tellement plaisir (ibyo umkorera birasnhimisha cyane pe !), Qu’est-ce que t’es fort (uziko ntawe muhwanyije imbaraga !), tu me rends tellement heureuse (Utuma nezerwa cyane mu buzima !), qu’est-ce que j’ai de la chance d’etre avec un mec comme toi! (Narahiriwe cyane kukugira nk’umutware wanjye !)... Ibi abagabo bifuza kubibwirwa igihe cyose.
Reka twibuke ko nta zibana zidakomana amahembe. Naho mwaba mukundana gute, ariko kandi ntimushobora kubura utwo mupfa rimwe na rimwe.
Hari ukuntu mwabikemura kandi bikagenda neza!

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More