vistiors n'ibihugu

Tuesday 19 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 12 NA 13



    IGICE CYA 12
Njyewe nyawe amaze kundambira’’ nahise numva nkubiswe ni nkuba ariko kuko narinziko nabonye akazi igisigaye arugusinya kontara ubundi nkatangira akazi,nahise ntekereza nti’’ngomba guhita njya gukodesha ubundi nkibana’’ibyo nabitekerezaga turi kumeza ubwo Teta nyuma yo kuvuga gutyo Nema yahise amubaza ati’’hanyuma se niba umurambiwe ?’’ Teta ati’’nyine ndagirango.atararangiza phone ye ihita isona ahita ahaguruka ajya kwitaba hanze nsigarana na Nema ariko numva ntaho nahera muvugisha.we ahita ambwira mwijwi rituje
Nema ati’’aho wakoze ikizamini cyakazi baguhamagaye ?’’
Nyawe’’yego bampamagaye’’
Nema’’Nabikugiriyemo ndetse na boss ushinzwe ibyo uzakoramo twarabonanye,ubwo ejo uzagenda usinye kontara ntakindi kizakugora’’ Nyawe’’rwose warakoze cyane sinabona uko nkushimira’’
Nema ‘’uko wanshimiye narabibonye’’ Nahise numva agahinda kanyishe..numva amarira anje mumaso nawe mbona amarira ahise amutemba kumatama mpita mpaguruka ndagenda ndamwegera ndamuhanagura ubwo andeba mumaso ati’’ubu koko..’’
Teta ahita agaruka najye mpita nsubira kwicara aho nari nicaye turijijisha twigira nkaho ntacyabaye ubwo Teta ahita anyoherereza mesage kuri phone igira iti’’wikomeza kwirebesha Nema cyane kuko ntacyo byakugezaho’’ numvishe andakaje ariko ndihangana ubwo uwo munsi warije maze turaryama.mugitondo narazindutse nditegura Nema agiye kukazi arantwara angeza aho naringiye gusinya kontara,ubwo narahagumye.nyuma naje kubonana numuyobozi waho ubundi turavugana nyuma nsinya kontara.nari kuzajya mbembwa ibihumbi maganabiri kukwezi(200.000frw)kumwezi. Boss ati’’rero ubwo uzatangira akazi kuwambere ku italiki……  nti’’yego rwose murakoze cyane. Numvishe kuba mbonye akazi ari ibyishimo bidasanzwe pe.Nahise nitahira ntaha nibyishimo byinshi sinigeze mpamagara Nema nahise ntaha.nageze murugo mpita ndyama.nyuma mpita mpamagara Keza mubwirako nabonye akazi.byaramushimishije cyane. Yongeye kumbaza icya kibazo ati’’urankunda’’ nanjye naramusubije nti’’ndagukunda’’.twarangije kuvugana ndaruhuka,nyuma nza kubyuka njya gusura wa mukobwa Ketia(umukobwa wari wansabye kumusura kumunsi wari wabanje).ubwo nafashe urugendo njyayo,nanjyezeyo ndakomanga barankingurira  ninjiye mugipangu mpita nkubitana nikibwa kinini cyane kimeze nkintare kiba kiraje kinyegera kubera ubwoba nari mfite mpita nirukanka  nacyo sukunyirukaho dukora cross tuzenguruka igipangu cyose dukata mugikari tukanyura ruguru yinzu tugakata hose ikibwakimereye nabi ariko nirukanka ndi no gusakuza uko nsakuza imbwa ikongera umuvuduko nanjye nkawongeza ubundi urugo sukuruzenguruka neza neza ndarumara ubwo njyiye kubona mbona………………………………………………………………Iracyakomeza     

IGICE CYA 13
.
 Papa we arasohotse ahita ategeka imbwa guhagarara ahita ambaza ati’’wowe urinde?,uruwahe wowe uza gukorera siporo murugo rwanjye?’’ ndavuga nti’’ariko sinarindi muri siporo’’ ati’’none kuki wananizaga imbwa yanjye uyirukansa?’’ nti’’oya rwose mumbabarire sinjye wayirukansaga pe’’  ati’’ubundi se urashaka iki hano?’’ ntangira kudidimanga nti’’nyine,mbese,ni nkakwakundi,urebye,.. ati’’ko urya indimi uragenzwa niki?’’ nti’’mbese nashakaga Ketia’’ ati’’ngo nde????????? noneho ndamubwira ntanubwoba ntindashaka umukobwa wawe ketia’’ ati’’ok,ngaho ngwino munzu’’ ndatekereza nti’’ubu sinjyiye gukubitwa ra?’’ ariko kuko numvaga nabonye akazi kibihumbi maganabiri numvaga ko nubwo ntarafata umushahara wambere ariko nyuma yukwezi nzaba ndumwe mubakire icumi bari muri  Kigali(niha akanyabugabo) ubundi ndinjira nigize umunya Kigali nkuramo inkweto kuko nari nambaye amasogisi yacitse nayo nyakuramo nyasiga munkweto ndagenda nicara muntebe zari zimeze nkuburiri.papa ketia ahita akinga urugi araza yicara hakurya ati’’harya urashaka nde?’’ nti ndashaka umukobwa wawe ketia,ahita ahamagara cyane ati’’ketia..,Ketia ari mucyumba cye ariba.. papa we ati’’ngwino hari ugushaka’’ ketia ati’’ndaje’’… papa we ahita ambwira ati’’ntukongere kuza gukorera imyitozo murugo rwanjye ujye ujya ahabigenewe nti’’yego sinzongera’’  ubwo Ketia aba araje ageze mumuryango atihaguruka umpobere’’ nanjye kugirango nemeze papawe mpita mpaguruka ubundi umukobwa we mugwamo birenze!!!!, ahita ambwira ati’’nari nkukumbuye’’(kandi kumunsi awari wabanje twa twari turi kumwe) ahita ambaza ati’’ko watutubikanye se? nanga kumubwira ko imbwa yabo twakoranye amasiganywa mpita mubwirako aruko naje nihuta papa we nawe ntiyahita abimubwira,ubwo turaganira aranyakira mbona rwose numwana mwiza kandi ugira urugwiro numva biranshimishije cyane.hari ikintu cyakundaga kuba buri gihe iyo nabaga ndi kumwe nundi mukobwa twishimye,no kuri iyo nshuro byarabaye.nahise mbona message iturutse kuri Keza dore ibyari byanditsemo: chou ndagukunda cyane kandi nawe wansezeranyije ko utazampemukira.Ese koko nibyo ntiwambeshye?.ubwo nahise mpinduka,kuko rwose keza naramukundaga niwe wari waranyigisheje urukundo icyo aricyo kandi yari yarakoze ibishoboka byose ntacyo nari narigeze muburana.ubwo Ketia yahise abona ko mpindutse ahita ambaza ati’’ubaye iki cherie?’’ nahise ntungurwa nukuntu anyiyegereje akanyita Cherie! Ako kanya papa we yahise aza asakuza ati’’Wamusore we nari nagize ngo nukwirukanka gusa none wirukanse murugo rwanjye umenera irangi ijerekani yose! Ibi byo sinabyihanganira!!  
          



                                     BY TRICKSCONNECT    E-mail: tricksconnect@gmail.com 

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More