vistiors n'ibihugu

Tuesday 19 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 10 NA 11



IGICE CYA 10
Ako Kanya Yumva Imodoka irinjiye,ubwo Nema yaragarutse Teta ahita asohoka ajya kumusanganira,asiga ndyamye kuburiri bwe,monye asohotse nanjye mpita mfata mfata ishati yanjye ubundi njya mucyumba cyanjye nkihagera mbona Teta ari kuhasasa sinabyitaho mpita ninjira ahindukiye duhuza amaso aratungurwa cyane kuko yaraziko nasinze niko guhita ambaza ati’’ ni wowe?’’ nanjye nti’’oya ntago arinjye’’ ati’’ mubuzima singera nkwizera narimwe’’ ndamubwira nti’’ njyewe nigute nakwizera ? uracyeka ibyo wakoze aribyo byatuma nkwizera ?’’ dutangira gutongana Nema aba arahageze ati’’ ko mutongana byagenze gute ?’’ Teta ati’’Nyawe yansabye ko turyamana mbyanze ashaka kunkubita’’ Nema amarira yahise amuzenga mumaso
ahita yicara kuburiri bwanjye ararira nanjye numva mbuze icyo numva amarira agiye gutakara.ako kanya phone irasona ni nimero itazwi(Private number) mpita nitaba nti’’allo’’ Uhamagaye’’ni nyawe tuvugana’’ Nyawe’’yego niwe’’ Uhamagaye’’hano ni muri sosiyete yitwa.hamwe uherutse gukora ikizamini cyakazi’’ Nyawe’’Yego’’ Uhamagaye’’twashakaga kukumenyesha ko watsinze’’ Nyawe’’ooooohh!!! Murakoze cyane’’ Uhamagaye’’ubwo rero ejo saa yine uzaze gusinya kontara’’ Nyawe’’yego kandi murakoze cyane’’ Mpita  iyegamiza Nema ndamubwira nti’’mbabarira umpe umwanya nkusobanurire’’ ahita ahaguruka aranyishikuza ati’’ntakintu nkeneye kumva umbwira’’ ahita agenda arira ati’’ubu koko wamburanye iki ?’’ nanjye ibibazo byahise bimbana urusobe neza neza Teta we yari yahise yigendera.nyuma Teta yaraje arambwira ati’’nundi munsi,menyako Nema ataruwawe ntanaho muhuriye. Mpita ndamubaza nti’’ubu se koko ibi ubikoreye iki ?’’ ati’’byose nshobora kubihindura uramutse nanjye unkoreye ibyo nshaka,kandi wakanga ukabura intama nibyuma,ariko ubu ntano kukwinginga guhari ahubwo reka nigendere’’. yahise asohoka nsigara numva nataye umutwe,nyuma twaje kujya kumeza turarya ariko ntanumwe wavugishaga undi twese twari ducecetse,nyuma Teta ahita ahaguruka aragenda.numvishe ariyo mahirwe mbonye yo gusobanurira Nema ariko nageragezaga kuvugisha Nema agahita arira,nanjye ikiniga kikamfata nkabura ijambo narimwe ndenzaho.nibwo Nema yahise ambwira ati’’mbabajwe nuko ntacyo ntagukoreye ngo ubibone ko nkukunda ariko ntiwabyemeye’’ nti’’nyamara Teta arambeshyera . Ahita anca mu ijambo ati’’cecekaho ntiwongere ntiwongere kugira icyo uvuga,ahita ahaguruka arambwira ati’’mugitondo sinakwiboneye ubyutse mucyumba cye?’’ mpita nibuka ko koko mugitondo twahuye nsohokamo.Mbura icyo nsubiza ntangira kuvugishwa nti’’nyine,urabona,nako urebye,mbese, ati’’rero ntiwongere kugira icyo ubeshya’’ ako kanya phone yanjye ihita isona ndebye mbona ni…………………………………….Iracyakomeza…………


:                                    IGICE CYA 11
.
 Ni Teta umpamagaye mpita mukupa,arongera arampamagara nabwo ndamukupa.Nema ahita yigira mucyumba cye nanjye nsigara muri salon nikimwaro kinshi cyane nabuze icyo mfata nicyo ndeka ariko natekereza ukuntu Nema ariwe wamfashije nkigera mumujyi nkibuka ibyo yankoreye nkumva ngize agahinda ko kuba ababaye,ndongera ntera agatima kuri keza igihe naringiye kuva mu cyaro ibyo twavuganye ubwo yambazaga ati’’urankunda?’’ ndamusubiza ntiyego ndagukunda cyane ubwo ahita anyegera andyama mugituza atiibyo ugiye gukora byose naho ugiye hose ntuzigere wirengagiza,uzahore uzirikana ko nkukunda cyane!ndamusubiza ntiyego nzahora mbizirikana arongera arambwira atinsezeranya ikintu kimwe! ndamubaza nti ikihe? Arambwira atinsezeranya ko uzahora unkunda nanjye ndamusubiza ntinzahora nkukunda ibihe byose(kandi koko naramukundaga cyane pe!!!!) keza arambwira ationgera ubisubiremo nanjye sinajuyaje nahise mbisubiramo ndamubwira ntinzahora nkukunda ibihe byose ubwo yahise yahise andeba mumaso amara iminota nkibiri twembi ntawuvuga arangije aransoma ahita ambwira atindagukunda cyane kandi ntuzigere wirengegiza ko nkukunda’’(agace kambere) ibyo byose mbitekereje numva mbuze amahoro.murako kanya hahise haza umukobwa witwa Ketia(ni wawundi waje kureba Teta akamubura,biri mugace ka gatatu).ubwo aba araje aranyegera ati’’ko utishimye byagenze gute? Nti’’oya ntakibazo da nuko gusa numvaga naniwe gusa ariko ntakindi’’ ati’’oya nabibonye ko ufite ikibazo’’ arakomeza ati’’kandi rwose umusore mwiza nkawe ntukwiye guhangayika pe’’ mpita nimwenyuza bya ntakigenda nti koko se ? ati’’yego nibyo’’ ati ko ejo nashakaga ko wazaza murugo tugasangira birashoboka ?’’ nti’’yego birashoboka ntakibazo’’ ati’’noneho rero ubwo Teta adahari reka ntahe ubwo nahejo’’ yahise ataha.ndamwitegereza kubera ukuntu yari umukobwa mwiza kandi uteye neza cyane,yatera intambwe nkamukurikiza amaso nahise njya kuryama.nyuma naje kubyuka ndagenda nicara muri salon Teta araza anyicara iruhande ati’’nanubu utarabona ko byose bishoboka’’nahise numva njyize umujinya ariko nyine ntakindi nari gukora,nahise nicecekera ubwo byageze nimugoroba tujya kumeza turya ntawuvugisha undi tukarebana gusa.Nema twakubitana amaso amarira akamuzenga mumaso najye nkumva njyiye kurira ariko nakumva njyiye kurira nkahita niyahuza ibiryo.ubwo turi kumeza nibwo Teta yahise avuga ati’’……………………………………………………Iracyakomeza
 

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More