vistiors n'ibihugu

Tuesday 19 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 21(FINAL



 IGICE CYA 21(Final)
Twarabyemeranyije neza ubundi gahunda yuko rwose tugomba kubana akaramata.Nema kuko yari incuti yacu ya hafi cyane twarabimubwiye atubwira ko azadushyigikira ko kandi azadufasha uko bishoboka kose akaduha ubufasha bwose tuzamukeneraho.Nema yakomeje kutuba hafi.Ketia yaje kumenya ko mfite ubukwe biramubabaza cyane. Njye na Keza twakomeje imyitegura yubukwe turakomeza twitegura ubukwe ariko na Nema atuba hafi.Nyuma naje kujya gufata irembo.Nyuma ndasaba  ndetse ndanakwa.keza bari bamumpaye habura ubukwe bwanyuma ubundi njye na Keza tukibanira ubuzira herezo. Iminsi yarakomeje iricuma,ariko nimyiteguro tuyigeze kure. Haburaga iminsi itatu gusa ngo dukore ubukwe bwa
nyuma ubundi njye na Keza tukibanira.Kuri uwo munsi wo kuwa gatatu  narindi mukazi nkibisanzwe nibwo nagiye kubona mbona phone ihise isona. Nahise nitaba;
Nyawe:allo
Uhamagaye:ni nyawe tuvugana? Nyawe:yego niwe
Uhamagaye:ubu nonaha banguka kubitaro byitiriwe umwami fayisali Keza yakoze impanuka niho ari ameze nabi cyane!! Nahise mva mukazi nirukanka mfata moto ndirukanka njya kwa muganga,narahageze nsanga yakomeretse cyane mbibonye numva ntaye ubwenge yarakiri muri koma.ndamwegera namarira menshi. Umukobwa wari wazanye na mamakeza niwe wahise ambwira uko byagenze ati’’Keza yaratashye ageze imbere yigipangu nibwo imodoka yari yahoze iparitse ruguru yakonkobotse ikarenga umuhanda igahita imugonga.....nahise mfata phone mpamagara Nema mubwira ko Keza ameze nabiyahise ambwira ko agiye guhita aza. Ubwo keza yabaye nkukanguka ariko yavuye amaraso menshi cyane ubundi amfata mukiganza nanjye ndamwegera nsa nkumwegura ndamwiyegamiza,arambwira aticherie ubukwe bwacu ntibukibaye!’’ nti’’oya bugomba kuba’’ keza ati’’nubwo butakibaye ariko ntuzagire undi mukobwa ukunda utari Nema namarira menshi nti’’oya ni wowe nkunda si Nema’’ ahita ambwira ati’’twari twarasezeranye ko tuzabana akaramata ariko umbabarire nkusize tutageze kwisezerano ryacu’’
Nti"wenda ubukwe ntibukibaye kuwagatandatu tuzabwigiza imbere ho gatoya wakize chou"
Keza ati"chou ndumva imbaraga yubuzima irimo igenda inshiramo"
Nti"oya sha humura chou ntacyo uba"ahita amfata cyane arankomeza arambwira ati’’ndagukunda cyane’’ nanjye nti’’ najye ndaguku…’’ntarabirangiza ahita yongera arisinzirira,ngerageza kongera kumukangura muganga ahita ambwira ati’’birarangiye,ashizemo umwuka....’’ ako kanya nahise mpinduka nkumusazi numva ntaye ubwenge nibwo Nema yahise yinjira asanga neza neza aribwo Keza agishiramo umwuka,muganga akibimbwira nabuze imbaraga zo kurira nkeka ko wenda ndi kurota nkaba nagize inzozi mbi.nabonye Nema atangiye kurira ndetse na Mamakeza na wamukobwa bari bazanye najye nararize amarira yenda kunshiramo.naje kwemera ko burya zitari inzozi aruko mbona banaze igitaka kumva ya Keza,uwo munsi ibyo kuvuga ngo amarira yumugabo atemba agwa munda byavuyeho nararize kugeza ubwo ndwara njya kwa muganga,aho narindi kwa muganga Nema niwe wanyitagaho ndetse  akamba hafi,nyuma naje kubyakira kuko ntakundi byari kugenda.nyuma nibwo police yaje gukora iperereza kucyari cyateye impanuka ari nayo yahitanye Keza,byaje kumenyekana ko byose byari ubugambayi ikaba yari gahunda yari yapanzwe na Ketia.ubwo Ketia yahise afungwa.Nyuma naje gukora ubukwe na Nema turarushinga. ubu tubanye neza rwose turakundana cyane ndetse twaranibarutse ubu dufite agahungu kimyaka ibiri.
.
End.
.
.
Iyi nyandiko  NTAKO RUSA,yahimbwe ndetse inandikwa na Eugene luckyson  Nkaba narayihimbye ngendeye kubintu mbona mubuzima bwa buri munsi. Iyi nkuru uramutse warayikunze ukaba ushaka nizindi nkuru zanditswe na Eugene luckyson ushobora kumenyesha ukoresheje address zikurikira:
Email:eluckyson@gmail.com or tricksconnect@gmail.com Number:0722227277 or 0788827277(Call,Whatsapp,Viber,)    
Website:www.tricksconnect.com or www.tricksconnected.blogspot.com , www.luckyson.yolasite.com
No Kuri you tube mpafite channel yitwa tricks connect ,page zacu ya Facebook za Facebook(luckyson and tricksconnect
.
Copyright@Eugene luckyson 2015

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More