vistiors n'ibihugu

Tuesday 19 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 20


IGICE CYA 20                                            


Ubwo ari kumugoroba njyewe aho twari twavuganye nari nahageze mbere nyuma gato Keza aba arahageze ,ntibyatinze Nema nawe yahise ahagera mumodoka nziza cyane araparika ubundi avamo aza adusanga,Keza yarabibonye yibaza icyo  boss we aje kumubaza kandi ari muri weekend mpita mubwira nti’’nti ninjye dufitanye gahunda’’ Nema yaraje aradushuza ubundi aricara bazana icyo kunywa ubundi turaganira mbwira Keza ntiuyu yitwa Nema akaba yaramfashije nkigera i Kigali bamaze kunyiba akaba yarancumbikiye akantunga ndetse nakazi nkora akaba ariwe nkakesha……Keza namusobanuriye ukuntu Nema yamfashije biramushimisha cyane. Gusa noneho
Numvishe mbuze aho mpera mbwira Nema ko Keza ariwe mukunzi wanjye...... ariko mfunga umwuka umwuka mbwira Nema nti’’uyu rero yitwa Keza akaba ari umukunzi wanjye.nabaye nkibivuga Nema ahita yikubita hasi agwa igihumure abantu bahita baza turamuterura tumujyana kuruhande turamuhungiza,aza kuzanzamuka,nyuma ubwo akizanzamuka nibwo yakangutse ahamagara izina ryanjye....nyuma twasubiye kwicara ariko noneho nirinda kongera kuvuga ibijyanye na Keza ariko Nema aravuga atimbwira noneho ntacyo mba’’ Ndatangira nti’’nti Keza twamenyanye kuva kera cyane mbere yuko nza ikigali twarakundanaga kandi niwe nasezeranyije ko tuzabana iteka’’ Nema:(amarira yahise amuzenga mumaso) ati"warampemukiye cyane watumye nkukunda cyane kandi ubiziko ufite uwo ukunda,kuki wabikoze? Nyawe:nukuri umbabarire kuko numvaga ntaho nahera mbikubwira pe! Nema:ubyumve ngo birangoye kubyakira pee! Ariko nubwo bigoye sinshaka ko wica isezerano wasezeranyinje keza.kuko Imana yazabimpanira Mpita mfukama mbwira nema ntiurakoze cyane kandi ndagushimiye cyane ahita ampagurutsa ubundi ndamuhobera cyane Nema yahise ambwira atinzabashyigikira’’ Iryo jambo ryankoze kumutima numva amarira araje kwihangana birananira ndarira!! Ubwo Keza we yari yumiwe yibaza niba ari Film ari kureba(mbese ameze nkawe uri gusoma iyi nkuru)!! Ubwo byararangiye tuva aho ngaho Nema arataha najye ndataha Keza nawe arataha. Ubwo ibyo ntibyatumye anshikaho burundu,ahubwo yakomeje kujya aza akanshaho tukajyana kukazi.twakomeje kujya dusangira,gusa noneho tugasangira turi batatu njyewe,Nema,Keza.byarakomeje noneho njye na Keza tuza no gupanga gahunda yo kurushinga…………Iracyakomeza

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More