vistiors n'ibihugu

Monday 18 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 4 na 5


Ahita ambwira ati’’ndabona Teta atinze ubwo ndi bugaruke kumureba nyuma akimara kugenda murako kanya beilla yahise aza,ansanga kuri Raptop ye !! kubera ukuntu yari yandakariye yahise antongaya cyane aranancyurira atiibintu byibiturage biza bikinira kubyo bisanze nta soni’’ njye rero kuko narinziko ntahandi mfite ho kwerekeza  naciye bugufi nsaba imbabazi nahise mupfukama imbere ndamubwira nti’ nukuri mbabarira sinzongera mabuja ubwo nkimara kumupfukama imbere amarira yahise amutemba mumaso ubundi asa nkuciye bugufi arampagurutsa ati ‘’umbabarire kuba nkubwiye nabi byatewe na stress mba nkuye kukazi’’.mugihe ntarahaguruka Nema aba
araje abaza Teta ati’’ ko Nyawe agupfukamye imbere nikuberiki? Teta ahita yongera arirakaza ati’’ musanze kuri Raptop yanjye’’ Nema biramubabaza cyane. Nari nabategereje ngo tuze gusangirira hamwe ubwo tujya kumeza turarya Nema arambwira ati’’rwose umukobwa wese wakubona wambaye gutyo yakwifuza pe’’ numvaga ari kwiterera urwenya yivugira ! arongera ati ‘’nukuri uri mwiza’’ njye ndamubwira nti’’ wowe uri mwiza birenze haba inyuma ndetse mu kumutima biragaragara’’ aramwenyura ati’’ oya maama’’ ati’’ harya wize ibiki muri secondaire’’ ndamusubiza nti’’nize electronique’’ ati’’ uziko aho nkora hari akazi kajyanye nibintu nkibyo’’ numvaga yiganirira. Kumugoroba Nema yaragiye nsigarana na Teta ubwo yaje kunyegera arambwira ati’’ rwose kare nakubwiye nabi ariko unyihanganire’’ yahise ansoma kwitama ubundi ajya mucyumba cye!! Nema nyuma yaragarutse ansanga mucyumba ambwirako ngomba kwitegura nkazajya mukizamini cyakazi ko amaze kuvugana na boss we! yahise ajya mucyumba cye!! Hashize akanya nibwo Teta yahise aza arampamagara ngo tujye mucyumba cye anyereke icyo mufasha(nubwambere naringiye kuhagera)ubwo ndamukurikira agenda amfashe murubavu tugeze mucyumba twicara kuburiri ahita ahaguruka ubundi aragenda afunga urugi…………………………………………………..iracyakomeza  

 IGICE CYA 5


Ubundi arangije gufunga urugi yumva hari ukomanze afunguye asanga ni umukozi ahita amubwira ati’’hari umuntu ugushaka muri salon(yari wamukobwa wari waje kumureba kare akamubura) ubwo nanjye mpita nsohoka nisubirira mucyumba ndaramo ariko numva ndi kwibaza kubijyanye nikizamini kumunsi ukurikiye.naraye ntagohetse. Ubwo mugitondo nibwo Nema yaje agakomanga kurugi rwicyumba narindimo ahita ambwira ati’’burya cya gihe nimugoroba nagendaga naringiye kukugurira aka ga costume kugirango ariko ujyana mukizamini’’ nahise numva ibyishimo bintashye!!! Ahita ayimpereza ati’’reka mbe nsohotse ubanze uyambare nurangiza umbwire nze ndebe uko ikumezeho.arasohoka mpita mfata costume ndayambara mbona irambereye kuburyo budasanzwe !!! mpita mfata telephone mpamagara keza mubwira ko njye gukora ikizamini cyakazi ahantu, keza aticherie nkwifurije gutsinda kandi ndagukunda cyanenanjye ntinanjye ndagukunda’’ ubwo Nema ahita agaruka abonye ukuntu costume yanguriye imbereye ati’’nzakora ibirenze ibi kure arakomeza atiaka nakantu gato cyane. Ubwo twahise tujya kumeza dufata ka cyayi turangije duhita twinjira mumodoka ye turagenda anjyeza aho nagombaga gukorera ikizamini ubundi nawe arakomeza yigira mukazi ke yasize ambwiye ko ari buze kugaruka kuntwara.nagumye aho ntegereje gukora ikizamini cyakazi nyuma twaje gukora ikizamini turi abantu 40 kdi bari bakeneye abakozi2 kdi mubo twakoranye ikizamini hari harimo nabarangije kaminuza. Ubwo nyuma ikizamini cyararangiye batubwirako abatsinze bazamenyeshwa nyuma yiminsi itatu. Narasohotse ngeze hanze nsanga Nema yarantegerereje hanze mpita ninjira mumodoka turagenda mbona aparitse ahantu ubundi arambwirango arashaka ko tubanza tukajya ahantu hatuje tukaganira,ubwo tujyayo turaganira mugihe turi kuganira ahita amfata mukiganza akimara kumfata mukiganza ako kanya………………………………………………………………………..……Iracyakomeza.
 

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More