vistiors n'ibihugu

Tuesday 19 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 6 NA 7

IGICE CYA 6
Phone ye ihita isona ahita ambwira ati sory ni boss reka mbanze muvugishe’’ ubwo baravugana najye nkomeza kwikubitira agafi Nema yari yanguriye(kari karyoshye birenze) barangije kuvugana Nema arambwira ati’’cherie boss ngo afite ikirori iwe murugo yarantumiye none ndashaka ko tuza kujyana’’ nanjye ntintakibazo rwose’’ubwo twavuye aho ngaho turataha Nema aba agiye kuryama najye njya kuruhuka ubwo mugihe nkiri gutora agatotsi mbona phone irasonnye,ni Keza waruhamagaye nti allo,ati’’allo cherie umeze gute se ? nti’’ntakibazo rwose’’ keza ati’’nkufitiye inkuru nziza’’ ntiiyihe se hon ubwo network ihita icika, ibyo kuryama mpita mbireka nigira mururi salon nicarana na Teta tureba film ubwo nyuma
arahaguruka aragenda anzanira juice mukuyinywa numva harimo akantu gasharira ariko sinabyitaho cyane maze gusomaho nka kabiri Nema ahita aza arambwira ati’’itunganye tujye hahandi’’ (ubwo Teta byahise bimucanga)  juice nahise nyitereka kumeza ubundi njya keitegura narangije nawe arangije ubundi ahita yatsa imodoka turagenda twaragiye tujya mukirori cya boss we,byari ibintu byiza pe !!,ariko icyantangaje nuko umuntu wamubaza umusore bari kumwe Nema yahitaga asubiza ngo ni cherie we akunda cyane ! numvishe bindenze byagaragariraga amaso ko Nema ankunda,ariko nanone keza nari narasize mu cyaro mugihe cyose twari twaramaranye ntiyari yarigeze ahwema kunyereka ko ankunda ndetse no kunyitaho uko abishoboye. Numvise mumutima wanjye noneho hatangiye ikintu gishya.ubwo nyuma twaratashye turi mumodoka dutaha nibwo Nema yaje kumbwira ati’’buriya sinzi uko nabikubwira nako nkeka ko utabyumva gusa niko bimeze nsigaye numva nkukunda cyane pe,nanjye sinzi impamvu gusa nasanze byabaye’’ njye nahise nisekera kuko numvaga kuko numvaga tutari murwego rumwe,ahita ambaza ati’’ko ubisetse ?’’ nti’’sukubiseka ahubwo ndabyishimiye.ubwo twaje kuhagera.kuko bwari bwije Nema yahise ansoma kwitama arambwira ati’’ugire ibitotsi byiza’’ ahita ajya kuryama nanjye mpita njya mucyumba ariko mbere yo kuryama mbanza kujya muri doucher ubwo nkigera muri doucher maze gukuramo esuime ntakintu nakimwe nambaye ubwo ako kanya………………………………………………………………………………….

  IGICE CYA 7

Mbona ivuye kuri Teta(nari najyanye phone muri docher)ivuga ngo nurangiza koga uhite uhitira mucyumba cyanjye nkwereke,ubwo ndangije koga nabanje kujya mucyumba cyanjye ubundi ndambara ndangije njya kumureba mucyumba cye,nagezeyo ahita ambwira ati’’harakantu naguteguriye,ubwo ahita akora iruhande rwigitanda ubundi azamura igikapu cyari gihari ubundi aragifungura akuramo.ati’’iyi Raptop niyawe !!! byaranshimishije cyane mpita muhobera nawe ahita andyama mugituza tumara nkiminota ibiri ntawuvuga ubundi ahita ansoma mugihe tukiri muribyo rwumva nema arimo kuza,duhita twijijisha dutangira kwikandisha Raptop nkabantu bahugiye kuri document,ubwo nema aba araje ambwirako ashaka ko tuvugana mbere yuko asinzira. Ubwo turagenda tugera mucyumba cye nicara kugitanda ahita amfata mukiganza arambwira ati’’nashakaga ko dusengera hamwe mbere yuko dusinzira.twarasenze arangije arambwira ati’’urare neza mukundwa,arongera ati’’kandi ndagukunda.ahita ansoma ku itama arambwira ati’’ngaho jya kuryama dore burije cyane’’ nahise njya kuryama ariko numva ntazi isi ndimo nibazaga aho njye na Nema aho duhuriye kuburyo ankunda nkumva simbyiyumvisha.natekerezaga Teta nanone nkibaza icyo agamije kikanyobera.ubwo ndyamye Keza aba arampamagaye nditaba nti’’allo’’, keza’’bite chou ?’’ nti’’nibyiza’’ ati’’sha ndagukumbuye,nonese ubu wabonye akazi ?’’ nti’’yego nabonye akazi rwose’’ ati’’nonese ubahe ubana nande ? nti’’nahise nkodesha inzu ubu ndibana rwose pe !!(Naramubeshyaga) ati’’ndagukunda cyane’’ ntiurakoze cyane ati’’ariko ko utagishaka kumbwirako unkunda ninde wakuntwaye ?’’ nisetsa nti’’oya rwose ntawe rwose nanjye ndagukunda cyane’’ ubwo twarangije kuvugana ibitekerezo birandenga neza neza,narongeraga nkatekereza Keza ukuntu tukiri kumwe yanyerekaga ko ankunda kandi akitanga bishoboka mubushobozi bwe bwose,nanone natekereza kuri Nema nawe nkabona ntacyo adakora ngo anyereke ko ankunda.Teta nawe yageragezaga kungusha mucyaha buri munsi.ubu rero nibwo urugamba rwari rutangiye neza.ubwo nararyamye bucyeye nkuko bisanzwe Teta ajya kukazi ariko mbona Nema we ntagiyeyo arambwira ati’’uyu munsi sindi bujye kukazi turirirwana’’yaragiye ategura amafunguro ya mugitondo,mbega umureti yatetse ukuntu waruryoshye(nubu ndawibuka nkumva mbuze imbaraga zo gukomeza kwandika iyi nkuru) twarasangiye ubundi turangije arambwira ati’’ati uyu munsi umukozi ntari buteke(nahise nibaza niba turi bubwirirwe).Nema ahita akomeza ati’’ahubwo uyu munsi ninjye uri bugutekere.yahise atuma umukozi guhaha,nanjye niyicarira muntebe araza andyama mugituza nahise nibuka bwa mbere ubwo nendaga kuva mucyaro ukuntu keza yandyamye mugituza akambwira ati’’nsezeranya ko uzahora unkunda’’ kandi koko nari narabimusezeranyije.ibitekerezo byahise bimbana byinshi,Nema ahita ambaza ati’’ariko ko numva umutima wawe utera cyanebigenze gute ?’’ nti’’ntakibazo Rwose’’ bwo nyuma umukozi avuye guhaha Nema yahise ajya gutegura amafunguro,mugihe ari guteka naragiye mpagarara mumuryango wigikoni ariko we atazi ko mpari,mbona ukwitanga ndetse numwete afite numva binkoze kumutima ubwo muturuka inyuma buhoro buhoro kuburyo atari bumbone ubundi mpita………………………….Iracyakomeza.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More