vistiors n'ibihugu

Friday, 30 September 2016

bibazo bya mudasobwa, menya uko wabyicyemurira

Ese uzi icyo wakora mugihe gufunga porogaramu byanze, cg se mugihe mudasobwa itabasha gusohora amajwi ? Ntampungenge wagira kuko hari uburyo bwinshi wakoresha kugirango ucyemure ibibazo bitandukanye mudasobwa yawe ishobora kugira. Muri iri somo turabereka ibintu bitandukanye wakora kugirango wicyemurire utubazo duto duto mudasobwa yagira.

Hari ibintu byinshi bishobora guteza ikibazo mudasobwa. Mu gucyemura ikibazo harigihe bisaba kugerageza inzira nyinshi kugirango igisubizo
kiboneke, ikindi kandi hari nibibazo biba byoroshye kubicyemura hakaba nibindi bigorana. Izi ngingo zishobora kugufasha :
Andika intambwe ku ntambwe ibyo uri gukora : Mugihe utangiye gucyemura ikibazo ugenda ugira ibyoi uhindura bishobora kuba byinshi bikagera aho utabasha kwibuka ibyabanje bityo nibyiza kugenda wandika bimwe na bimwe.
Andika ahantu nimero y’ ikosa uhabwa na mudasobwa : Error message zishobora gufasha cyane mugihe cyo gucyemura ibibazo bya mudasobwa. Nibyiza kuzandika mugihe computer izigaragaje.
Genzura burigihe imigozi ko icometse neza : Niba hari igice cya mudasobwa kitari gukora neza yenda nka screen, keyboard ; ikintu cya mbere wareba mbere yo kwibaza byinshi ushobora kureba ko icometswe neza.
Kuzimya no kwatsa mudasobwa : Kuzimya ukongera ukatsa nabyo bijya bifasha mugucyemura utubazo tumwe na tumwe twa mudasobwa.

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More