bakoresha telefoni zibasha kuyikoresha, ndetse n’ uburyo bwo kuba abantu benshi babasha kuyibona bigenda byiyongera, ibi bikaba bigenda byoroshya ubuzima cyane.
Uko ikoranabuhanga riirushaho gukoreshwa niko n’ ibyaha bitandukanye biryifashisha birushaho kwiyongera
Ukwishyira ukizana umuntu agira iyo akoresha murandasi akabasha gufungura amakuru menshi nibyo bishyira abantu mubyago byo kuba bakwibwa kuko iyo winjiye kurubuga, uba ufunguwe umuryango winjiriramo ariko uwo muryango winjiriyemo ushobora nanone gucibwamo n’ abandi bantu bagambiriye kukwiba cg kwangiza.
Abo bantu binjira ku makuru yawe abitswe hifashishijwe murandasi, bakinjiramo mu buryo butemewe kandi bamara kuyabona bakayakoresha munyungu zabo zitandukanye. Ibitero bigenda bitandukandukana bitewe n’ ikintu cyatewe cg n’ imbaraga z’ ubwirinzi gifite.
Uburyo bumenyerewe cyane bukunze kunyurwamo haterwa ibitero n’ ubu bukurikira :
- Gufungura ubutumwa budafututse wohererejwe muburyo bwa email (spam e-mail)
- Kugura ibintu uciye kuri interineti ariko urubuga wagiyeho rukaba rutizewe (shop online)
- Gukoresha imbuga nkoranyambaga
Ubutumwa bwohererezwa abantu ariko bubabeshya. (Phishing e-mail scams)
Ibitero byo murubu bwoko bikorwa hifashijwe koherereza ubutumwa muburyo bwa email umuntu ugabweho igitero. Ubwo butumwa buba bufitemo malicious link(ahantu hakwereka ko ugomba guykandaho). Akenshi ubwo butumwa buza bwitirirwa ibigo bitandukanye cyane cyane mwizina ry’ abayobozi ba bank, noneho wakanda kuri link bakoherereje ugahita woherezwa kuyindi page yenda gusa neza na website yikigo biyitiriye.Aba bajura andi mayeri bakoresha nuko bahimba ikinyoma bakubeshya kugirango wumve vuba ko ibyo bagusaba kuzuza ugomba kubikora vuba vuba udashidikanyije. Ibyo babikora kugirango bahite bakwiba amakuru atandukanye akuranga.
Birumvikana, link baguha ikohereza ahandi hantu hatari ahukuri, noneho wakuzuzamo ibikuranga bakaba babonye inzira yo kukwiba amakuru.
Kwizezwa guhabwa amafaranga menshi
Ubu nubutumwa wohererezwa bukujijisha cg bukubeshya ko nukanda cg ugakora ibyo bagusaba uzahabwa amafaranga menshi cyane.Nubona ubutumwa buvuga ko wahawe amafaranga menshi, uzabanze ubitekerezeho cyane, ubanze wibaze koko ikintu cyatuma wemerwa guhabwa amafaranga n’ umuntu utakuzi, utazi ibyawe. Iyi nzira niyo abajura benshi bakunze gucamo bakiba abantu benshi.
Hari andi mayeri menshi abajura bibisha interineti bakunze gukoresha kugirango bakwibe amakuru y’ ibikuranga, bityo icyo bigusaba mugihe uri kuri internet nugushishoza, ukareba koko ibyo ubwiwe cg uhawe kuzuza ari ukuri.