vistiors n'ibihugu

Friday, 30 September 2016

Hari imbuga za interneti ziyoberanya ! Itondere guhita wuzuza ibikuranga


Ubujura bukoresha ikoranabuhanga busigaye bwariyongereye cyane aho ubu hari imbuga za interneti nyinshi ziyoberanya ibyo bita ’frodulent web sites or fishing’, zigakoresha ku bushake aderesi zijya gusa n’imbuga za interneti z’abandi zigamije ibikorwa by’ubujura.
Iyo winjiye ku rubuga rwiyoberanije, usuzumye neza ko ari rwa rubuga usanzwe ukoresha, bahita babona urufunguzo rwawe ku buryo noneho bashobora
kwinjira kuri konti yawe bakoresheje urwo rufunguzo rwawe bakagera ku makuru yawe yose, bakaba bakwiyitirira umwirondoro wawe bagira ibyo bakora maze bikakwitirirwa cyangwa se bakaba bakwiba ibiri kuri konti yawe.
Niyo mpamvu, mu gihe cyose ugiye kwinjira ku rubuga rwa interneti wiyandikishijeho ugomba kubanza ugasuzuma neza ko aderesi y’urubuga yanditse neza kandi ugasuzuma neza ko rwa rupapuro, ya sura wahitiragaho iyo winjiraga kuri rwa rubuga ko ikiri ya yindi, hanyuma ubone kugira ibindi ukora.

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More