Firewall : umuntu yayita uruzitiro cyangwa urukuta rukumira virus n’izindi porogaramu za rutwitsi zishaka kuva ku muyoboro rusange ngo zitwike ibikubiye mu muyoboro wihariye wa mudasobwa yawe. Urwo ruzitiro umuntu yarwita nanone umusirikare ubungabunga umutekano w’imashini yawe.
Uwo musirikare ashungura ibishaka kwinjira : ibyo abona ko byakonona imashini cyangwa amakuru ayikubiyemo ntareka byinjira, ariko hari n’igihe akubaza niba wowe ubwawe wemera gufungura ibintu runaka, wabyemera akabihitisha ; biterwa n’amabwiriza wamuhaye.
Mu by’ukuri, wowe ukoresha imashini ushobora gushyiraho ibizashingirwaho mu kwemererwa kwinjira cyangwa se ukaba wagena abemerewe kukoherereza amakuru (IP address). Cyakora ibi si buri muntu wabyikorera hari aho bisaba umutekinisiye mu bya mudasobwa.
Igishushanyo gikurikira cyerekana uko rwa ruzitiro rwemerera cyangwa rugakumira ibishaka kugera kuri mudasobwa yawe.
1. Imashini yawe
2. Urukuta rukurinda ibiza ;
3. Umuyoboro rusange wa interneti