vistiors n'ibihugu

Wednesday 9 August 2017

Hari imbuga zimwe zitemerera abantu gukora Text Selection-Copy-Paste. Reba uko wabihindura

Hasigaye hariho imbuga za internet nyinshi zibuza abantu kuba babasha gukora copy y’ ibintu bimwe na bimwe biba byaranditswe bigashyirwa kuri izo mbuga. Ndetse ugasanga no gukora Text Selection ukoresheje mouse cg keyboard nabyo bidakunda.
Ibi nagiye mbibona ku mbuga zitandukanye ari izandika amakuru, imbuga z’ibigo bitandukanye nka za Banki, nizindi aho usanga umuntu atemerewe kugira ikintu akorera copy.
Iyi nyandiko twabakoreye ikubiyemo inshamake yuburyo bw’ ubuhanga wakoresha kugirango ubashe kudahagarikwa nurwo rukuta ruba rwarashyizweho nabo bantu. Ariko ubundi umuntu yakwibaza impamvu, kuki imbuga za internet zimwe zishaka kubuza abantu uburenganzira bwabo bwo gukora COPY ?
Nubwo impamvu abo bantu babikora batanga ari nyinshi zituma bashyiraho ubu buryo, usanga cyane cyane batanga impamvu yuko ngo bituma harindwa umutekano wibintu biri kumbuga zabo.
Niba ushaka gukora Copy, Highlight, cg Paste kurubuga rubibuza wakurikiza imwe murizi nzira tugiye kukubwira bigacyemuka :
Inzira 1 : Gufunga JavaScript

Imbuga nyinshi zikoresha JavaScript kugirango zihagarike imikorere ya mouse. Iyo ufunze Javascript by’ agateganyo cg burundu, uzashobora gukora Copy ya Text ukoresheje mouse.
Imbuga zimwe kandi nanone mumikorere yazo usanga zishingiye kuri JavaScript, bisobanura ko nanone iyo ufunze imikorere ya JavaScript ushobora guhura n’utubazo dutandukanye mimikorere yazo cyane cyane ishingiye nko kuburyo zifunguka zisa cg zimeze. Aha bisaba kwitonda, byaba byiza mugihe umaze gukora copy y’ ibintu washakaga, wakongera ugafungura JavaScript.
  • Kubakoresha Firefox bashobora gukanda kuri F12, hanyuma ugahabwa amahitamo atandukanye muri preferences kugirango babashe gufunga JavaScript.
  • Kubakoresha Chrome bashobora gufunga JavaScript baciye muri Content settings : chrome ://settings/content
  • Kubakoresha Internet Explorer bashobora gufunga JavaScript baciye muri Internet Option > Security > Zone > Custom Level > Active Scripting
  • Kubakoresha Opera bashobora gufunga JavaScript baciye muri Opera settings : opera ://settings/
Hari nizindi porogaramu nyunganizi(Extensions) nka NoScript zishobora gukoreshwa kugirango hafungwe scripts zihagarikwe.
Innzira ya 2 : Kureba muri "Source Code"

Indi nzira iba ishoboka ni ukwinjira muri source code zikoze website uriho. Kuko ushobora kuzibona muburyo bworoshye kandi ukabasha kwemererwa gukora Copy ntagitangira cg nta mbogamizi
Kugirango winjire muri Source code biroroshye, koresha iyi nzira ya bugufi gusa : Ctrl-u mugihe wamaze gufungura aho ibyo ushaka biherereye. Iyo nzira ya bugufi ikorana na porogramu nyinshi(browsers) harimo Firefox, Chrome na Internet Explorer.
Kuberako codes ziba ari nyinshi, kugirango ubone ibyo washakaga wakoresha nanone inzira yabugufi ya Ctrl-f kugirango ugere aho biri muburyo bwihuse cyane.
Inzira ya gatatu : Gukoresha porogaramu nyunganizi(Extensions and scripts)
Iyi nzira ni nziza cyane mugihe uzaba ugeze nko kumbuga zibuza abantu gukora Right Click, text copying kuko uzabasha kubiburizamo ukabasha kubikora ntambogamizi cg gitangira.
RightToClick for Firefox : Iyi porogaramu ihagarika imikorere ya JavaScript itandukanye nko kubuza abantu gukora « right-clicks » ndetse na « text selection » kumbuga zitandukanye.
RightToCopy for Chrome nayo ikora kimwe niyo yo hejuru.
Hari izindi porogaramu nyunganizi (extensions) cyane cyane kuri izo browsers ebyiri za Firefox na Google Chrome, zifasha muri icyi gikorwa cyo gutambuka inkuta ziba zarashyizweho zo kubuza abantu gukora Copy, highlight ndetse na Paste.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More